Mu myanzuro 11 yafatiwe muri uwo mwiherero w abagize guverinoma yibanze ku gushyigikira no gushimangira agaciro ka gahunda ya Ndi umunyarwanda. Muri yo harimo kuba abagize Guverinoma bumva kimwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'agaciro kayo. Biyemeje kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko ntayindi nzira ihari yo kubaka igihugu, bemeye ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mw'izina ry'Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by'ukuri ni ngombwa ko abo' Jenoside yakozwe mw'izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n'abayikoze, ndetse n'ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye.
Abagize guverinoma biyemeje kandi kubaka ubunyarwanda bityo birasaba Abanyarwanda b'ingeri zose kwisuzuma, ababa bafite ibitekerezo cyangwa imyumvire ibangamira ubumwe n'ubwiyunge bakiyemeza kwitandukanya nabyo.
Ministiri w'abakozi ba Leta n umurimo arinawe wasomye iyi myanzuro Murekezi Anastase avuga ko Abagize Guverinoma biyemeje kuba Intwarabugabo muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakagenda imbere, bakavugisha ukuri ku mateka yashegeshe ubunyarwanda n'aya Jenoside kandi bagakora amateka meza mashya.
Uyu mwiherero w'abagize guverinoma kuri gahunda yiswe Ndi Umunyarwanda uje ukurikira undi wahuje abagize inteko ishinga amategeko nabo biyemeje gusanga abaturage bakabasobanurira akamaro ka gahunda ya "Ndi Umunyarwanda.
Iréné KIMENYI
No comments:
Post a Comment