Pages

Thursday 14 November 2013

Rwanda: Lt. Mutabazi na bagenzi be 14 basomewe ibyaha baregwa, ariko urubanza rwasubitswe

Lt. Mutabazi na bagenzi be 14 basomewe ibyaha baregwa, ariko urubanza rwasubitswe

Lt. Mutabazi Joel na bagenzi be 14 bageze imbere y'Urukiko rwa Gisirikare mu mujyi wa Kigali, basomerwa ibyaha bikomeye bakurikiranyweho birimo icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n'icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ariko urubanza rwasubitse kubera ko bamwe mu baregwa badafite abunganizi.
Abo ni 15 bareganywa na Lt Joel Mutabazi ibyaha bikomeye
Abo ni 15 bareganywa na Lt Joel Mutabazi ibyaha bikomeye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo, mu myenda y'icyatsi kibisi imbere y'urukiko ruyobowe na Capt Charles Sumanyi, Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 14, bahaswe ibibazo bijyanye n'imyirondoro yabo mu gihe kitari gito, mbere yo gusobanurirwa ibyaha bakurikiranyweho.
Buri umwe mu bakurikiranwe yatanze imyirondoro ye imbere y'Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Nyuma urukiko rwaje kubaza abaregwa niba bose baje biteguye kuburana mu rubanza rwa none rw'ifunga n'ifungura ry'agateganyo. Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be bane baregwa ubufatanyacyaha bavuze ko batiteguye kuburana kubera ko bagishaka ababunganira mu mategeko.
Aba baburanyi kandi umwe kuri umwe yabazwaga niba ibyaha akekwaho yaba abyemera, maze bose babwira urukiko ko batabyemera.
Nyuma y'uko urukiko rugaragarije impungenge y'uko bataburana mu bihe bitandukanye kandi hari abashaka abunganizi, Umushinjacyaha Lt. Faustin Nzakamwita yavuze ko ubu ari uburenganzira ntayegayezwa ndetse butegwanywa n'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ariko asaba ko bahita batanga igihe cya vuba bazabonera ababunganira.
Bamwe muri aba bane bavuze ko bazabona ababunganira mu mategeko mu gihe cya vuba maze Mutabazi avuga ko adafite ubushobozi bwo kuzahita abona umwunganira ku buryo yavuze ko nta gihe yatanga.
Gusa ngo nk'uko biteganywa hasobanuwe ko mu rubanza nk'uru ruhuriwemo n'abantu benshi bakekwaho ibyaha bisa, ubuyobozi bwa gereza bafungiyemo  buvugana n'urugaga rw'abavoka maze bakabaha ababunganira kugeza igihe ubushobozi buzabonekera.
Nyuma yo kubumva bose, urukiko rwasanze abenshi bahurije mu gihe cya nyuma y'iminsi cumi n'ibiri maze rwanzura ko rusubitse urubanza rw'ifunga n'ifungura ry'agateganyo, rukazasubukurwa tariki ya 25 Ugushyingo, 2013.
Lt. Mutabazi wari umwe mu ngabo z'igihugu RDF, umutwe ushinzwe kurinda Perezida yamenyekanye cyane ubwo yahungiraga mu gihugu cya Uganda nyuma akaza kugarurwa mu Rwanda leta imushinja ibyaha by'iterabwoba.
Uyu mugabo arareganywa na bagenzi be 14 biganjemo abasivile ibyaha bikomeye birimo n'icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Source: Umuseke

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development