Pages

Friday 4 July 2014

CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD

 
 

CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD.

2 juillet 2014
Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n'imiryango nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n'andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu buriho mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku bibazo bibangamiye abanyarwanda.
 
CNR-Intwari-copie-1Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y'Igihugu iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y'igifaransa, kugira ngo ishobore kurangiza inshingano yari yihaye. Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n'imikorere idasanzwe kugira ngo intego nyamukuru igerweho.
Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo bikwiye no mu gihe gikwiye. By'umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa yabatangarije mu nyandiko " Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 " yasohoye kuwa 4 Kanama 2011. (http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)
Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n'abandi banyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu bwumvikane n'ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z'ibanze. Kubera iyo mpamvu CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangizaneza inshingano zayo mu bihe bitarambiranye.
CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n'andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k'Afurika y'ibiyaga bigari.
Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n'umuvugizi wa
CNR-Intwari
 

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development