Pages

Tuesday 29 July 2014

[RwandaLibre] Re: Turava he, turagana he?

 

Muvandimwe Lyarahoze,
1. Ndagushimira inyandiko yawe umaze gutangaza wifuza ko yasomwa na benshi kandi bakayijyaho impaka.
2.Umaze kubona itangazo rya Union Europeenne kuri FDLR wahise wandika ngo amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi ntacyo amaze ko ntacyo akora. Ese mbere yo kwemeza ibi, wabanje gusoma nibura memorandum y'amashyaka ya opposition yahawe Union Eropeenne  igihe habaga imyigaragambyo contre Kagame yaje i Bruxelles ejobundi debut Avril 2014! Yishake uyisome.  Ese waba warasomye ibaruwa ya Paul Rusesabagina perezida w'ishyaka PDR yandikiye abayobozi ba ONU ababuza kugaba ibitero kuri FDLR nkuko bateye M23.Ese wasomye amatangazo amashyaka hafi ya yose yanditse ashyigikira Perezida Kikwete wa TZ aho yavuze ko leta ya Kagame ikwiye kugirana imishyikirano na FDLR? Iyo uza gusoma ziriya ducuments kandi zashyikirijwe Union Europeenne ntuba waranditse biriya wanditse, ahubwo uba waribajije niba UE igira amatwi yo kumva n'amaso yo gusoma cyagwa se niba leta ya Kagame itarasohoye amadolari ngo igure bamwe mu bakozi ba UE bandika biriya. Ni aho wari ukwiye gukurikirana aho kuvuma amashyaka. Hera kuri rapport UE yasohoye mu mezi ashize ivuga ko economie yayo ifite igihombo cya 167 milliards d'euro kubera corruption. Iriya corruption niyo Kagame acamo na milliards ze zirenga 40 z'amadolari abantu be bakegera seniors aides bandika ariya matangazo urimo winubira.Ni aha wakagombye gushakishiriza.Biriya byose uvuga ariya mabi yose leta ya Kagame na FPR ye bakorera abanyarwanda, byose baba babizi, ari ababahagarariye i Kigali ari n'abo kuri UE i Buruseli.
3.Natangajwe n'uko ufata interuro ya Kagame(injiji ziba mu bize) ukaba ari yo ushingiraho inyandiko yawe kandi wakagombwye kumenya ko akunze kwikoma abize iyo avuga biriya kubera complexe d'inferiorite yifitiye muri we kubera ko atize precisement. Kubera ko atize nyine akeka ko abize bagomba kuba bazi byose; kandi wowe urabizi ko ataribyo. Abize kandi ntibivuga ko ari infaillibles; bashobora kwibeshya kandi ntibaba bazi byose kuko ntawiga byose.
4. Uti Dr. Nsengiyaremye yatanze igihugu, Dr. Gasana atanga umugi wa Kigali, ubwo wibagiwe na Twagiramungu watanze Byumba! Hari utanga icyo adafite! Habyarimana wari umaranye u Rwanda rwose imyaka 21 kuki utavuga ko ari we warutanze igihe yangaga kumva inama za mugenzi we OBOTE perezida wa Uganda akanga kumufasha kurwanya Museveni ahubwo akajya gufasha Museveni n'Inkotanyi kurwanya perezida Obote kugeza bafata Kampala mu 1986; nyuma muri 1990 bagatera u Rwanda nkuko Obote yari yarabimubwiye! Birazwi ko iyo Museveni ataza gufata ubutegetsi i Kampala afashijwe n'u Rwanda rwa Habyarimana, inkotanyi ntiziba zarabashije gutera u Rwanda. Kuki byo ubusimbuka ntugire icyo ubivugaho.
4.Urinuba ngo amashyaka ni menshi cyane. Kuki utabona ko u Rwanda ari igihugu kitigeze kigira une culture democratique au sens vrai du terme kuva cyabaho, ubu akaba ari bwo bitangiye abantu bakaba bishakisha muri ayo mashyaka. Dore nk'ubu u Rwanda n'abanyarwanda bamaze imyaka 41 non-stop bayoborwa na dictatures militaires zitemera demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Solution y'ibibazo by'u Rwanda rero, ntabwo ari ugusubira muri za medeles politiques zateye ibyo bibazo yaba l'unanimisme y'imyaka 21 ya MRND yaba na l'unanimisme y'imyaka 20 ya FPR.
5. Ese ujya usoma ibyo abanyecongo bandika ku bwicanyi FDLR yabakoreye! Baba societe civile yaho abanyamadini abanyapolitiki abanyamakuru bose ils sont unanimes mu kwamagana FDLR. Ese wasomye rapports za Human Rights Watch na Amnesty International n'izindi ngo ubone uko bavuga nabi FDLR. Iriya opinion y'abacongomani na leta ya Congo na rapports z'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, byose UE nabyo irabireba ikabiha agaciro. Ntabwo irebe ibyo mu Rwanda gusa. Ngirango uzi ukuntu Human Rights Watch ihanganye na leta ya Kigali. Bikakwereka ko ibyo yandika kuri FDLR nta kubogama kurimo.

6.Uti: gutsindwa muri 1994 kwatewe no kwemera amashyaka menshi mu ntambara. Ntabwo ari byo. Abanyarwanda bari bamaze kurambirwa ubutegetsi bw'igitugu cya gisilikare bwa Habyarimana basabye ko amashyaka menshi ajyaho mu 1989 Habyarimana arabyanga, mu 1990 arabyaga, inkotanyi zarinze zitera taliki ya 1/10/1990 yarabyanze. Kuki abanyarwanda bari hamwe nawe mu gihugu basabye politiki ishingiye ku mashyaka menshi akabibangira nta n'intambara ihari,  akaza kubyemera ku kaburembe nabwo abyemejwe n'intambara ya FPR yari imaze kumara hafi umwaka(amashyaka menshi yemewe taliki ya 1/7/1991). Gutsindwa byatewe n'uko ubutegetsi bwari bumazeho imyaka 21 butujuje inshingano yabwo yo kurinda ubusugire bw'igihugu n'ubw'abenegihugu bose. Reba nawe kugirango ingabo z'igihugu zigire Chef d'Etat Major umwe rukumbi Col Serubuga Laurent imyaka 20 yose kandi ahandi bamara imyaka 2, maximum 4 bagasimburwa.
7.Uti: "ubwibone n'irondakoko biranga abatutsi". Kuki ntacyo uvuga k'ubwibone n'irondakarere biranga abiyise abakiga atari nabo dore ko nta n'igikiga bavuga kwari ukugirango biharire ibyiza by'igihugu cyose ari amaperefegitura abiri gusa, ngo ni bo bahutu nyakuri ngo b'imyimerere ngo ni ba hutu butwi n'izindi mvugo z'ubwibone n'ubwironde bukabije.Ingeso mbi y'ubwironde wiyiharira abatutsi gusa kuko n'abakiga bayifite ubu bakaba bamaze no kuyanduza abanyacyangugu bamwe. Mu kinyarwanda cyacu baravuga ngo "ukoma uruskyo akoma n'ingasire". Nawe rero Lyarahoze nk'umuntu wize ujye uzirikana iriya sagesse rwandaise yo kutumva urw'umwe, yo kureba impande zose mu gihe wiyemeje gusesengura ibintu. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).





2014-07-27 2:28 GMT-04:00 Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>:
Bavandimwe namwe nshuti,

Turava he, turagana he?
Itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara na EU ku Karere k'Ibiyaga Bigali ntirivugwaho rumwe. Bamwe bararishima, abandi bararigaya naho njye rirambabaje cyane. Kuri njye rigaragaza ko abanyamashyaka bacu ntacyo bakora. Niba ngaya nkarenza urugero ni uko mbabaye kandi nshaka kubaka. Uko biri kose hari ikitagenda muri opozisiyo ku butegetsi bwa Kagame. Ni ngombwa kwikubita agashyi. Wowe uraryumva gute?
Soma inyandiko igeretse kuri iyi mesaje nubona ari ngombwa uyigeze no ku bandi.
Mbaye mbashimiye!




__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Instantly Explore All Attachments Within Each Group Conversation
You can now explore files, preview and download photos directly within each conversation.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development