UBUHUTU N'UBUTUTSI NI AGAFUNI N'UMUHORO Fw: IJAMBO RY'UMUKURU W'ISHYAKA BANYARWANDA KU GASHINYAGURO FPR IKOMEZA IVUGA KO YABOHOYE ABANYARWANDA
UBUHUTU N'UBUTUTSI MBIBONA NK'UMUHORO N'AGAFUNI BINSATIRA IYO BIJE BIBUZA UBUNYARWANDA BWANJYE KUBAHO KANDI UBWO BUNYARWANDA BWANJYE MBUSANGIYE NAWE N'ABANDI BOSE BATUYE U RWANDA
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese-CIVHEMG
Muvandimwe,
Munyandiko yawe nkunze ko washyizemo ukuri kuvuye kumutima wawe. Weruye usobanura rwose ko mukarere kanyu ukomokamo ntabatutsi bahigeze ngo abari barahaje ni abashefu n'abamotsi babo kandi abo nabo ngo baje guhungira mu Bugesera abandi mumahanga mubihe bya kera. Nk'uko rero ubibona icyo ni ikintu bikomeye cyane gishobora gutuma wumva imiterere yawe ko itandukanye n'iyanjye mumibonere n'imibanire y'ibyo bita amoko kandi ibyo twembi tukaba tugomba kubyubahirana.
Njye rero mukarere k'iwacu hari abatutsi benshi baturanye n'abahutu ndese bari barashyingiranye barabyarana kuburyo imiryango itari yaravanze ari mbarwa ndetse ubanza nta nayo. Njye nakuze mbona umuhutu n'umututsi buri munsi na buri mwanya mubuzima kandi nkababona bashyize hamwe basangira ubuzima bwa buri munsi. Ndetse iyo natahaga mubiruhuko mvuye kumashuri, abatutsi n'abahutu b'abaturanyi wasangaga babyishimiye bose kuburyo nagiraga n'abakecuru b'abahutu n'abatutsi bazaga kundirimbira no kumbarira amateka ya kera. Kugirango wumve ko ibyo nkubwira ari ukuri kwambaye ubusa , nshobora kuguha ingero zimwe na zimwe. Hari nk'umucyecuru w'umututsikazi twari duturanye witwaga Tereziya wari ufite n'abahungu bajijutse bakuze, uwo mukecuru yajyaga ansetsa akandirimbira akaririmbo n'ubu nibuka "ngo mbe Rutayisire wa …..ko wasohotse amashuri inanga yawe Ngarambe". Ibyo yabikoraga abikuye kumutima byo gushimisha umwana nkanjye kuko rwose abatutsi n'abahutu bose barankundaga cyaneeeeeee. Nongeyeho cyaneeeee kuko narabibonaga ndetse nkumva n'amashuri niga nyigira abantu bose kuko nta bantu benshi kumusozi bari barize ayisumbuye na université icyo gihe.
Na none hari abakecuru b'abahutu n'abatutsi bamenyaga ko natashye mubiruhuko bakantumira ngo mbasure bantekere kinyarwanda munkono za kinyarwanda kuburyo nabasuraga nkataha badashaka. Ndetse hari n'abandi banzaniraga ibitoki bya Kamarasende iwacu ya mineke mito iryoha niko yitwa. Abandi nabo wasangaga bakora ibindi binshimisha kuburyo nagize ubwana bwiza cyane bwizihiwe kumutima kuko numvaga nkunzwe cyane n'ababyeyi banjye n'abaturanyi ndetse n'abantu ba kure kandi abo bose ukababona mumoko yose.
Icyaje kumbabaza cyane ndetse kikaba cyarabaye n'imwe muri moteur zatumye nitangira abanyarwanda nk'uku mbikora ngahangara ibyo abandi batinya cyangwa bahunga nka genocide hutu na tutsi, n'uko abo baturage hafi bose b'abahutu nakubwiye bishwe n'inkotanyi, naho abo baturage b'abatutsi hafi bose bishwe n'interahamwe, abo mumuryango wanjye nabo barishwe kandi impande zombi zabigizemo uruhare. Ndetse wa mukecuru w'umututsikazi wajyaga andirimbira, abicanyi bishe abahungu be, hanyuma barangije kubica we bamutwikira munzu ari muzima. Umukecuru w'umuhutukazi nawe wakundaga guteka ibikoro kubishyimbo maze akantumira kubukeye byahoze, umuhungu we yaboshywe ari muzima bamujyanana kumutwika. Umu muhungu we kandi yicanwe n'umututsi nawe wari utuye aho nawe FPR iramuboha imutwikana n'abahutu. Uwo mututsi yari yiciwe n'interahamwe zimwicira umugore n'abana bose. Uwo mukecuru wari mubakunda kuntekera ibiryo byiza bya gikecuru, we abicanyi ba FPR baramushoreye bamunona bageze mukirometero kimwe babona atari bugere kure bakubita mumutwe arenguka munsi y'umuhanda aborera aho nk'abandi.
Abaturage b'iwacu rero barishwe mumoko yose imisozi isigara yambaye ubusa kuburyo iyo mbyibutse numva ntagishobora kumpagarara imbere ngo kindushe imbaraga niyo bazana na za FPR ijana bakazibumbamo imwe. Abaturage b'iwacu bishwe n'interahamwe na FPR ihageze nayo irakubura kugirango abatutsi bavuye hanze babone amasambu. Aho ninaho mvuga ko FPR iyo iririmba intsinzi ibeshya abanyarwanda kuko FPR yaratsinzwe muburyo bwa politiki. Iyo iza kuba irindi shyaka ritekereza riba ryarebye ubwo bumwe bwari bwariyubatse mubahutu n'abatutsi iwacu noneho ikabwubahiraho kuburyo yari bube yiteganyirije. Ntabwo bari bubure aho batuza abatahutse kuko bashoboraga gukoresha système yo kurema imigi mito aho gukora biriya byitwa imidugugu inyanyagiye hose kugeza naho bashyize imidugudu n'aho idakwiriye. Kandi iyo baza kuba bareba kure abaturage bagatuzwa neza, hari buboneke ubutaka buhagije bwo guhingamo no gukoramo ibikorwa by'amajyambere. Kubera ubwenge bucye rero bwa FPR, FPR yahisemo gutsembaho abahoze bahatuye kugirango bahatuze abashyashya.
Ibyo byose by'uko abaturage b'iwacu no mu tundi turere tw'u Rwanda bo mumoko yose batsembwe n'interahamwe n'inkotanyi, kuri jye ni agahinda mporana ku mutima kiyongera kubanjye bishwe ndetse nkaba narabayeho kubwimana kuko narishwe ndazuka.
Muvandimwe rero turiho tuganira uragirango nkubwire iki. Urabizi ko iyo umuhutu yeguye imbunda n'umupanga atema abatutsi mbirokoka hamana. Urabizi ko iyo umututsi yeguye agafundi n'imbunda mbirokoka hamana. None se urambwira ngo ubunyarwanda bwanjye mbwongereho ubuhutu n'ubututsi bimarire iki kandi jye iyo numvise ko ubwo buhutu n'ubututsi bugarutse bubuza ubunyarwanda kubaho mbona umuhoro n'ifuni iruhande rwanjye. Wibuke ko kandi ubwo bunyarwanda bwanjye mbusangiye n'abakomeye kubuhutu n'ubututsi bwabo. Ibyo kandi mbihuje n'abandi banyarwanda benshi ninayo mpamvu dufite ishyaka twise ISHYAKA BANYARWANDA/BANYARWANDA PARTY/ PARTI POLITIKI BANYARWANDA. Ndetse dufite association y'abavictimes TUBEHO TWESE ivugira abavictimes bose ntakurobanura amoko. Dufite kandi umurongo wa politiki witabiriwe n'abanyarwanda b'amoko yose ndetse n'amashyaka anyuranye.
None se icyo wongeraho n'iki ko turiho kandi tukaba tuzakomeza kubaho ndetse tukayobora igihugu kandi tugafatanya n'abanyarwanda bose n'amashyaka yose. None se uracyashidikanya ko tuzagirira igihugu akamaro n'abanyarwanda bose nawe urimo? Ntushidikanye rero kuko bizabaho kandi kugirira abanyarwanda bose akamaro byaratangiye, igisigaye ni ukugera kubutegetsi.
Mu nyandiko yawe washoje uvuga ko "Abafite ubushobozi bwo kurema ubwoko bushya mu gihugu bikaba umuti ku mahano akomeje kugwira abantu, nababwira iki. Gusa nongere mbisubiremo, kubaka u Rwanda ngo rw'abantu bitwa ABANYARWANDA NTA RINDI ZINA RYIHISHE INYUMA, ni ikinyoma"/Par Kampororo
Ntabwo ari ikinyoma kuko turiho kandi twarabyiyemeje gukora intambara y'amahoro kugeza tugeze ku Rwanda rushyashya rwa bose. Ntabwo kandi turi ubwoko bushya nk'uko utwita kuko ubunyarwanda tubusangiye nawe n'abandi uretse ko wenda wowe wumva ukeneye kongeraho hutu cyangwa tutsi kuri ubwo bunyarwanda kubera amateka yawe. Kandi rero urumva nawe ubiterwa n'uko iwanyu ntabatutsi bari bahari nk'uko abandi nabo bafite izindi mpamvu. Uribuka ko abakoroni bahemukiye abanyarwanda bavana abatutsi muri turiya turere babajyana kubatuza mubugesera kungufu. Uziko bageze naho hatangwa amamodoka yo kwimura abo batutsi kungufu. Umukoroni we rero yari yarapanze imiryano y'abatutsi n'abahutu kuva kera kuko yakoresheje uko ashoboye agatandukanya amoko yombi kugirango hazabeho ingoma zitsemba nta mpuhwe. Urabizi ko muri za 1960 abahutu bamwe baherekeje abatutsi bahunga. Muri 1994, abahutu ahubwo bahize abatutsi ahantu hose n'aho bihishe kugirango babatsembeho kubera ko politiki zayoboye izo ngoma zombi zari zitandukanye ndetse n'abazigize bari bafite imibonere itandukanye kumuhutu n'uututsi. Ibyo kandi byarushijeho gushimangirwa n'umukoroni wakoze kuburyo habaho abahutu bakura batazi cyangwa badaturanye n'umututsi. Urabyibuka ko mumaperefegitura amwe banze kwica abatutsi kugeza babitegetswe kungufu. Hari n'ama perefegitura ariko bahise bica abatutsi bari bahari ako kanya mubihe bibanza. Kubera iki ? Ngirango igisubizo nakiguhaye hejuru.
No muri iyi minsi rero, abo bahutu bateguwe n'umukoroni kutagirira impuhwe umututsi kuko abakoroni bamwimye guturana nawe no kubana nawe ninabo bagwiriyemo muri ibi bihe abashaka kudutsindagira igabana ry'ubutegetsi rishingiye kuri hutu tutsi kuko bumva badashobora kubana n'umututsi. Ng'uwo rero umurage mubi abakoroni badusigiye. Hutu tutsi byari bisanzweho ariko babigize bibi cyane. Abo kandi bakomeye kubuhutu wibuke ko ari minorité cyane ugereranije n'abandi bahutu badakeneye gutsimbarara kuri ubwo buhutu.
Kubitureba rero, kuba ubunyarwanda bwacu aribwo buzagirira u Rwanda akamaro, ikindi kibikwereka n'uko iyo umututsi abangamiwe turahagaruka, n'umuhutu yabangamirwa tugahaguruka. Warabibonye ko ndetse arijye washoboye kuzana kurubuga rwa politiki iki kibazo cya genocide hutu kandi njye ndi umunyarwanda sinkeneye ubwo buhutu. Ndetse muntangiro kurinda ugeza muminsi ya vuba ubona ko abahutu hafi bose bahungaga kwamagana iyo genocide hutu nkabikora jyenyine kugeza mbonye abo dufatanya hanyuma na babandi bakomeye kubuhutu babonye bitangiye gutera intambwe barahaguruka none barabivuga kuri ubu.
Igitangaje ahubwo n'uko bavuga genocide hutu bakibagirwa cyangwa ugasanga barahunga no kwibuka twe abitangiye iyo cause kugirango ibeho ifate imizi kugeza kuri ubu imaze gutsinda kuko abanyarwanda basanze ari ukuri nyakuri.
Nk'uko rero ubona nubatse cause yo kubaha abavictime bose bakorewe genocide tutsi na hutu, mpereye kubusa maze iyo cause ifasha bose igafata kandi abakomeye kubuhutu n'ubututsi barabihungaga, ibyo ni ibintu bikomeye bikwerekako politiki yajye n'abo dufatanije atari ibigambo ahubwo ni ibikorwa bifatika. Nk'uko byagenze gutyo, n'ubu nzongera nubake u Rwanda rw'abanyarwanda bose badakeneye kongeraho ibya hutu na tutsi kuburyo nabyo bazageza aho babona ko ari byiza bakansanga. Ibyo kandi nzabigeraho mfatanije n'abo dufatanya mu ishyaka Banyarwanda n'abandi banyarwanda barimo n'andi mashyaka nka MRP abasangizi ryakwibwiye n'abandi bose bazitabira urwo rugamba.
Uku ni ukuri rero nkubwiye kandi uzakubona mu bikorwa kwarabyaye umusaruro. Nye ndi umugabo wubaha ibyo mvuze kandi mvuga ibyo nzasubiramo.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 06/07/2014
RUTAYISIRE BonifaceNgulinzira
Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASBL
Tel (32) 488250305
On Sunday, July 6, 2014 4:55 AM, marie kampororo <mkampororo@hotmail.com> wrote:
Ndagira ngo nkubwire ko ufite ibyo wabonye , n'abandi buli muntu akagira ibyo yabonye. Wowe ntabwo wari uhagaze kuli buri gasozi ko mu Rwanda. Nubwo muli iriya tragedie Rwandaise FPR yari igamije kumara abahutu cyane cyane (ABIZE CG NGO ABANDI BAZI AMATEKA YA 1959 N'ICYAYATEYE), yarabagerereje ariko hari abakiriho. Abo rero nabo bafite icyo bavuga ku ITSEMBATSEMBA N'ITSEMBABWOKO ryabaye mu Rwanda muli biriya bihe. Iwacu aho nvuka, nta batutsi bahabaga ) abahigeze bari abashefu batarenze 10 bahaje mu myaka ya vuba nka za 1930 bashagawe buli wese n'imiryango mikeya y'abatutsi nk'abamotsi babo, mu karere kose ( territoire) bazanywe n'abazungu revolution niyo yabakuyeho abaturage basubira mu milima bari barambuwe n'abo bashefu. Nta mututsi wigeze wicwa aho mu karere kose, icyakora barahunze bamwe bajya mu Bugesera abandi mu mahanga ..Nyamara muli 1990 ibyakorewe abahutu mu karere k'iwacu biteye agahinda…ntacyo nvuga ubwanjye nguhaye iyi extrait ya ABDUL RUZIBIZA wari mu nkotanyi zicaga abahutu iwacu: Nkoze copy na pasting ntacyo minduye:
Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga -Gatuna, n'uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y'abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga, aho bagiye bakicwa n'inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n'uturere twegeranye n'aho mvuze, ibikorwa byasaga nk'ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO -RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n'ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n'imirambo, kubashoreza amatungo n'ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n'umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n'amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda.
No comments:
Post a Comment