Ndashimira bwana NzininkMaze gusoma iyi nyandiko agejeje kurubuga, nsanze koko bamwe mu banyarwanda biyita abanyapolitike, bafata abantu nk'ibicucu pe!Ku kibazo cy'uyu Docteur général MUPENZI, abagabo bitwa General HABYARIMANA na GASANA Anastase bagomba kudusobanurira uko basinye ya nyandiko ishinga ngabo za CFCR (MUPENZI), nibatubwire ibyazo, n'ukuntu bakorana na Gen Mupenzi Zambiya imaze kwemeza ko akorana na M23 ya Kagame na FPR.Niba batagira icyo babivugaho, ntihagire uwo bazongera gutesha igihe basobanura politiki yabo y'inda!!!NGANGO JUlien
Envoyé de mon iPhone
Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?
6 juillet 2014Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.Kugira ngo Mupenzi agere muri Zambiya ku buryo bworoshye, yagendeye kuri passport y'Ubuganda ifite nr B1067496, yitwa John Peace Mugisha. Yinjiye muri Zambiyatariki ya 23 Ukuboza 2013k'umupaka wa Nakonde, nk'umugenzi usanzwe. Gen Mupenzi yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Zambiya tariki ya 28 Mutarama, 2014, yirukanwa tariki ya 22 Kamena, 2014 ku mabwiriza ya ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Zambiya.Gen Mupenzi kandi ntiyirukanywe wenyine, ahubwon'uwari ukuriye DMI muri Zambiya, Rodrigue Maniriho, nawe yarirukanywe. Muri rya tekinika rya FPR, Gen Mupenzi yabonye inkuru y'iyirukanwa rya patron we, twasohoye tariki ya 27 Kamena, 2014, umunsi wakurikiye, n'ukuvuga tariki ya 28 Kamena, 2014, Gen Mupenzi yahise atwandikira ibaruwa, avuga ko ngo twamwibeshyeho, ko ahubwo ari we uri gukorana n'inzego z'umutekano za Zambiya mu gufata abamaneko ba FPR. Nimusome hano hasi ibyo Gen yandikiye IKAZE IWACU ngo asaba ko yagira ubushishozi kuri we:« Nyakubwa Editor in Chief w'Ikaze,Mbanje kubasuhuza, mbifuriza amahoro n'amahirwe mu kazi kanyu.Ikinteye kubandikira n' iki:Nyuma y'uko mfungwa muri Zambia bikozwe naPastor Shukuru, Maniriho Rodrigue n'izindi ntumwa za Kagame, Mwaguye mu mutego, ababashakiraga amakuru babaha ibihuha, nyuma y'aho Leta ya Zambia imenye ukuri ikandekura, nakomeje gukorera abanyarwanda, kandi narabyiyemeje kuko nzapfa ntongeye gukorera leta ya FPR. Ninjye ubwanjye uri gukorana na leta ya Zambia ngo abo bantu bose bagamije kubuza amahoro impunzi bajyanywe mu Rwanda kugumya gukorera shebuja, ni njye ubwanjye watanze Rodrigue, yewe na Shukuru n'abandi baraza gukurikiraho.Ikibabaje mukomeje kugwa mu mutego (abanyamakuru babashakira inkuru) wo kugwa mu mutego munkamfatanya n'abo banyabinyoma. Njye ubwanjye sinigeze mpura n'abo bantu, habe n'umunsi umwe, sinigeze ninjira mu itorero iryo ari ryo ryose I Lusaka, none ndasaba ko mwahindura mukabwiza abantu ukuri, mukore enquete yimbitse, mumenye ukuri, mwigendera k'urwangano rw'umuntu umwe uri kubayobya bigendeye ku byigeze guhanurirwa i Lubumbashi.Numva abantu bakwiye kurekeraho inzika, tugakorera umugozi umwe tukarimbura uriya mugome ugiye guhekura u Rwanda. Mwisebya CFCR kuko iriho kandi ntaho izajya. Si iya Gen Mupenzi, si nawe wayishinze, yashinzwe n'amashyaka kandi abyemera. Muzasubire neza muri izo nyandiko murebe ukuntu zinavuguruzanya. Muzanabaze n'abanzi, sinjya njya mu kabari habe na gato. Nk'iyo harimo inyandiko injyana k'urupfu rwa Nyakwigendera KAREGEYA, MWUMVA AtARI UMUTEGO Kagame ashaka gutega ngo, yereke isi ko ari impunzi ubwazo ziyicanira? NJYE UBWANJYE SINZI NUKO SA hasa, yewe na Malawi simpazi, sinjya mu kabari mu buzima bwanjye. Mwumva atari umutego ngo Kagame akomeze ajijishe amahanga.Kagame kuko azi ko tuzi ibye ashaka uburyo tutazigera dutahiriza umugozi umwe. Ubwo avuga ko ingabo za CFCR ari abamayimayi, mwaretse ukuri kukazagaragara? Ndabasaba banyakubahwa ko mwabwira abanyamakuru banyu bakabanza bagashishoza, bamwe bavugira FDLR ibitari byo, kuko njye nayo ntacyo dupfa, ni abanyarwanda barushye nkanjye, Kagame ahoza ku nkeke. None nyakubahwa ndagirango mumenye ukuri.Murakabaho kandi tubifurije akazi keza mu kugumya kubera amaso abannyarwanda, turabizi ko mu kazi kenshi nk'ako ko kurebera abanyarwanda hashobora kuba kurengera. Nirinze kujya mu binyamakuru kuko nziko mukorera impunzi ngo tutagwa muri wa mutego wo kwereka Kagame ko Hanze twananiwe kumvikana, azi ko turwanira ubuyobozi kandi si ko biri.Imana ibahe umugisha.Brig Gen Mupenzi »Ngayo nguko. Gen Mupenzi na n'ubu aracyashaka kujijisha koko? Ngo ni we uri gukorana na Zambiya kandiyarirukanyweyo tariki ya 22 Kamena, 2014? Ahubwo byaba byiza atubwiye aho aherereye ubu. Uretse ko ukurikije ibyangombwa yari afite byo mu Buganda, nta kabuza, Gen. Mupenzi ari mu Buganda, aho yari yaravuye, mu barwanyi ba M23, kuko n'ubundi Zambiya yamwirukanye ivuga ko ari umwe mu barwanyi ba M23. Ba banyamashyaka nabo bakorana nawe, yongeye kwemeza ko ari bo bamukoreshaga ko nta ngabo yashinze ahubwo ko ari bo bazishinze kandi zihari zitasenyutse.Ubu birakwiye ko abantu nka Dr Anasatse Gasana, Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi basinye ya nyandiko ishinga ziriya ngabo za CFCR, batinyuka bagasobanurira abanyarwanda ibyazo, n'ukuntu bakorana na Gen Mupenzi, uzwi na leta ya Zambiya nk'umurwanyi wa M23, umutwe wa FPR wari warigaruriye ubutaka bunini muri Kivu y'amajyaruguru, ariko ukaza gutsindwa n'ingabo za Congo mu mpera za 2012.
Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment