Bavandimwe,
Mureke mbamare amatsiko.
Maze iminsi nsoma hano ku mbuga ibyerekeye urupfu rwa Didot na madame we Gilda agahinda kakanyica. Iyo mbonye abantu babivuga uko bishakiye babeshya ku munsi n'ababishe ndushaho kubabara. Uriya muryango twari tuziranye .
Amatsiko mbamara ni ukubamenyesha neza aho bari batuye,abo bari baturanye hafi ya bose bakiriho ndetse nkaba nemeza ko muri abo baturanyi bose hataburamo abashoboye kumenya neza iby'urupfu rwabo.
Aho bari batuye
Hariya munsi ya CND,imbere y'ikigo cya telecom,mu rugabaniro rwa Kacyiru na Kimihurura hafi ya petrorwanda n'aho bakundaga kwita kwa Baliyanga hari amazu ya MRND. Ni muri ayo mazu Didot yari atuye. Aho uruhando rw'amashyaka ruvukiye ayo mazu yegurewe leta ashyirwamo abakozi bayo.
Wari umudugudu ugizwe n'amazu agabanijemo ibice bibiri. Ku muhanda wa ruguru aharebana na telecom hari amazu yari ay'abajyanama(conseillers)muri MRND naho inyuma aharebana no kwa Nyiragasazi umwe ufite iduka ry'imyenda mu mugi(niho yari atuye) hakaba ay'abadiregiteri muri MRND.
Didot, Gilda n'imbwa yabo y'umukara bari batuye ku ruhande rwa ruguru mu nzu ya mbere uturutse kuri CND,ikaba yarahoze ituwemo na Conseiller Mugesera Léon. Ku nzu ikurikiyeho hari hatuye Dr Barabwiriza Runyinya n'umuryango we. Hakurikiragaho ambassaderi Insonere Simon n'umuryango we . Ku nzu ya gatatu hari Ministri Gasana Anastase n'umuryango hagaheruka Hakizimana Donat n'umuryango we.
Ku ruhande rwo hepfo,inyuma yo kwa Didot hari Dr Nsengumuremyi F.X wabaye Ministri w'ubuvuzi,hagakurikiraho Bwana Ndahayo Eugène n'umuryango hakaza Dr Biruta Visenti Minister ,hagakurikiraho Dr Rwangabo Claver perefe n'umuryango.Abo ni abo nibuka.
Didot na Gilda bapfuye bishwe ryari?
Bishwe tariki ya 8/04/94 n'ingabo za FPR zivuye muri CND. Izo ngabo kandi zanivuganye umuryango wa Hakizimana Donat we akizwa na Katonda kuko yashoboye kurenga urugo akiruka.
Bariya baturanyi navuze mu kanya abenshi baracyariho,yewe banahawe n'imyanya FPR imaze gufata ubutegetsi.Hari na bamwe muri bo bari bahungiye kwa Didot bashobora gusobanura ibyo bazi.
Simpakana ko FPR yahahamuye abantu ku buryo batinya kuvugisha ukuri ariko ngirango igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge kuko tutazahora muri urwo.
Sinzi niba mbamaze amatsiko cyangwa niba ntayabateye kurushaho.
No comments:
Post a Comment