Pages

Saturday, 23 February 2013

Rwanda: Abasirikare ba Special Forces barinubira uburyo bahembwa intica ntikize


Abasirikare ba Special Forces barinubira uburyo bahembwa intica ntikize kandi ari bo bakora akazi kenshi kurusha abarinda Kagame

février 22nd, 2013 by rwanda-in-liberation
by Jb Gasasira on Thursday, February 21, 2013 at 11:20pmlt-col-joseph-karegire-amarira-ni-yose-ku-basirikare-ashinzwe-kuyobora-kubera-guhembwa-intica-ntikize-mu-gihe-aribo-bashinzwe-kurinda-umujyi-wa-kigali.jpg
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame yemeza ko abasirikare b'aba commando, babarizwa mu cyitwa «Special Brigade», iyi «Special Brigade» ikaba ari na yo ifite «battallion» irinda umujyi wa Kigali, ku bw'umwihariko bakaba binubira uburyo bahembwa intica ntikize, mu gihe abasirikare barinda perezida Kagame, ari bo «Presidential Protection Brigade», bagenerwa agahimbazamuskyi k'akayabo karenga ibihumbi magana abiri kuri buri musirikare buri kwezi.
Mu gihe aba basirikare b'abakomando bafite inshingano zo kurinda umujyi wa Kigali ku bw'umwihariko, ariko amarira yabo akaba ari yose, umwe muri bo wavuganye n'Umuvugizi yabidutangarije muri aya magambo :"Biratangaje kubona tudahembwa kimwe n'abasirikare bagenzi bacu bashinzwe kurinda perezida Kagame kandi tunganya amapeti ya gisirikare, tukaba tunafite inshingano zirusha iz'abo basirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, bakaba baturusha umushahara ugera ku bihumbi birenga magana abiri buri kwezi".
Ukudahembwa neza kw'aba bakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali ni byo byatumye hiyongera ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Kigali, dore ko abo basirikare usanga bakoreshwa mu gihe batanafite uburyo bari bugere mu mujyi wa Kigali baturutse mu birindiro byabo byitaruye gato n'umujyi wa Kigali, ku buryo bamwe aho kurinda umutekano bahitamo kwigabiza iby'abaturage kugirango babone uko babaho mu buzima buhenze bwa buri munsi bwo mu  mujyi wa Kigali.
Undi mu basirikare babarizwa muri «Special Brigade», utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: «Biratangaje kubona Lt Gen Kayonga, mu minsi ishize, yaradutwaye mu masomo yo gukunda igihugu kimwe na bagenzi be bashinzwe kutuyobora, ariko bakiyibagiza ko baba baduhaye inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali nta n'amafaranga batugeneye nibura yo kunywa no kurya ya buri munsi, dore ko turya ari uko tumaze kugera mu birindiro byacu, tukaba tugera n'aho tubwirirwa, mu gihe ari twe dufite inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali".
Aba bakomando bakaba baribajije impamvu y'ikinyuranyo gikabije ku mushahara wabo, n'impamvu bagenzi babo bashinzwe kurinda perezida Kagame ari bo bahembwa umushahara utubutse kurusha abandi kandi abahembwa make banabarusha gukora akazi kagoranye, ku buryo rushati wo mu basirikare barinda Kagame arusha umushahara major ubarizwa muri RDF, bakaba baribajije udashinzwe kurinda perezida Kagame uwo ari we cyangwa ubusugire bw'igihugu ku buryo habaho iri toneshwa n'ivangura rikabije mu bijyanye n'umushahara mu gisirikare cya RDF. 
Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko «battallion» ya «Special Forces» yayoborwaga na Col Nkangura ubu yasimbuwe n'iyaLt Col Kasiyusi nyuma y'aho Umuvugizi usohoreye amakuru afite  za gihamya zerekanaga ko izi ngabo za «Special Forces» ari zo zari muri Kongo ziyogoza abaturage b'icyo bihugu, zitwikiriye inyeshyamba za M23, byabaye ngombwa ko zivayo, umuyobozi wazo ari we Col Nkangura akaba yarahawe akaruhuko k'akazi, agasimburwa na Col Karegire.
Gasasira, Sweden.
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development