Ikibazo cy'abacururiza ibintu mu ntoki babigendana gikomeje kwibazwaho na benshi mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho abakora uwo murimo bakomeje kwiyongera ahanini kubera ikibazo cy'ubukene usanga ubu nta wundi mwuga abantu babona bakuramo amaramuko uretse gukora ibyo bakunze kwita kuzunguza kugirangoo babone aho bakura n'ubusabusa bubafasha gutunga imiryango yabo.
N'ubwo aba bahisemo kugendana uducuruzwa duke mu ntoki bagurisha n'abo bahura nabo cyangwa bagurishiriza ku mihanda ahanyura abantu benshi ndetse no mu duce dukunze kubamo abantu benshi ariko tutagira amasoko, biragaragara ko abakora ako kazi batorohewe na busa n'abashinzwe umutekano aho birirwa bakina umukino w'injangwe n'imbeba dore ko iyo bagize uwo bacakira muri abo yishyura n'ibya bagenzi be batashoboye gufatwa, maze utwo yacuruzaga ndetse n'udufaranga aba yakuyemo byose bigataha iwabo w'abashinzwe umutekano naho nyirabyo agataha i Gikondo kwa Kabuga aho acumbikirwa yitwa inzererezi n'ubwo biba bigaragara ko ari umugabo cyangwa umugore rimwe na rimwe uhetse bose bitwa inzererezi.
Nk'uko twabashije kwibonera uwo mukino kuri uyu wa gatatu taliki 6 Gashyantare 2013 ubwo twanyuraga kuri gare ya Nyabugogo, twashoboye kubona ikivunge cy'abasore, abakobwa n'abadamu bahetse abana bafite utuntu bacuruza, birukankanwa na ba local defenses bakaba babakuye muri gare babambutsa mu mahuriro y'imihanda ya Nyabugogo muri feu rouge ziri hafi ya gare hafi y'ahitwa kwa Mirimo maze abantu bayabangira ingata batitaye kuba bari mu mihanda y'imodoka zishobora no kuba zabagonga. Aha hakaba ari hafi y'aho imodoka y'abapolisi iherutse kugwa gitumo umudamu wonsaga umwana anacuruza inyanya n'intoryi maze umwana amujugunya iyo ariruka naho polisi yihutira gusimbukira agataro ikanaga muri pandagari irikomereza umwana na we asigara agaragurika mu muferege ari nako avirirana amaraso mu mazuru.
N'ubwo ntawashima ubucuruzi bwo mu muhanda ariko nta n'uwashima uburyo leta yifata muri iki kibazo kuko ikigaragara ni uko aba bantu birirwa birukankanwa bamburwa cyangwa bagakomereka igihe biruka bahunga abashinzwe umutekano, bigaragara ko baba bafite ubushake bwo kwirwanaho kandi umuntu icyo yashima ni uko bagerageza gushakisha uko babaho bidateje umutekano muke abandi kuko hari n'abahitamo kwiba no kwambura ku ngufu iby'abandi ariko kuri aba siko bimeze. Ikindi umuntu atabura kuvuga ni uko bariya bitwa ko bashinzwe umutekano barimo cyane cyane local defenses n'inkeragutabara birirwa babuza uburyo abo bacuruza badashobora kubaho badahari kuko batungwa n'ibyo babambuye.
Ibi bibazo nibikomeza kuba bitya ndetse iby'abamotari nabyo byiyongera kuri ibi by'abacururiza mu ntoki hamwe ndetse n'ibindi bishya by'abatwara za taxi minibus muri Kigali, hakaniyongeraho n'ibindi by'abakomeje kwangazwa basenyerwa amazu badahawe ingurane, byose bishobora kuzatuma rubanda ihaguruka ikamagana ubutegetsi bwa Kagame kandi ibi tubivuga kuko tuba twabonye amakuru aturuka mu baturage bijujutira ubutegetsi. Ikindi ni uko aya makuru tuba dushyize ahagaragara ni ayo tuba twahuye nayo ndetse ibyinshi tuba twanabyiboneye ni uko tutabasha kubifatira amafoto ngo tubyereke abasomyi bacu kuko gufotora bene ibyo bikorwa kuri FPR ni icyaha.
Ngaho rero FPR nikomeze yicukurire imva ahari ishobora kuba yizera ko imbaraga za gisirikari ishobora kuba izirusha, Tunisia, Misiri na Libiya aho abaturage b'ibyo bihigu bamaze kurambirwa akarengane bakorerwaga n'ubutegetsi, bafashe iya mbere biroha mu mihanda maze biba intandaro yo kwirukanwa ku butegetsi. Na Kagame hari ubwo azatungurwa akabona ibyo atari yiteguye kubona.
Nkunda L.
Kigali City
No comments:
Post a Comment