Pages

Friday 20 July 2018

[haguruka] Violence politique ni culture Irwanda koko!

 

Twabunvise Ishakwe we!

Aha http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/07/11/ibinyoma-bya-fprdmi-ku-imvo-nimvano-yubwicanyi-karande-mu-rwanda mwagerageje guhishura ibizwi n'abazi ibya Rwanda, n'ubwo nyine mukoresha "uruvuga-undi". Hutu, Tutsi  na Twa kimwe n'ubushyamirane n'itonesha lya bamwe, bahima abandi byaliho koko na mbere y'umwaduko w'abazungu, icyo abo banyamahanga bakoze wenda ni kubikuliliza, kandi birasanzwe biracyaliho n'ubu.


Nibyo kandi ubwami bwali bufite nteba zilinda ubutegetsi: abiru bemezaga rubanda ko umwami avukana imbuto, bakanagena igihe agomba kwicwa hamwe n'umugabekazi, bitewe n'ibibazo bibonetse muli Politiki. Amatiku n'ubwicanyi mwavuze byabayeho mu ngoma za Cyami; ibyago by'abanyarwanda nuko byanakomeje/bikomeza no mu ngoma za Republika zose.   


Ni byiza ko muhishulira abato ko muli 1959, ubutegetsi bwali ubwo abakoroni na Cyami, ntaho bwali buhuliye n'abahutu. Dushimye cyane ko Ishakwe igaragaza iranguruye ko abatutsi bose batali abatoni mu dutsiko tw'ibikomangoma byo muli Cyami: ni byo rwose. Aliko Ishakwe ijye inabivugira abahutu, kuko nabo bose batali abatoni mu dutsiko tw'ibikomangoma byo muli Republika.

 

Dufite inzira ndende ngo dukwepe ubwicanyi n'amatiku mw'irwanira-butegetsi. Iyo umuntu abonye uko Seneta T. Rutaremara yagerageje gutera sima ku itegeko-nshinga 2003 yishingikilije na jenosidi, aliko bikaba byaranze gufata, yibaza ikindi tuzakoresha ngo abanyarwanda bunve ko amatora adafifitse na mandats ntarengwa bigomba kubahilizwa. Kuko nibyo byatuma Umwami/prezida atagirwa ikigirwamana n'abo agabulira byinshi, bakamugagishiliza ku butegetsi


Twemera ko ntawukora adakosa, aliko iyo ibi byombi (mandats ntarengwa n'amatora asukukuye) byubahilijwe, bituma amakosa akosorwa amazi atararenga inkombe. Iyo muli Republika hubahilizwa izi nzitiro (garde fous), ntituba twaragwishije amahasa: ngo coup d'etat 73 ibe, ngo ibyo gucyura imhunzi no guhoza abafite intimba bitatunganwa,  ngo Habyarimana yicwe bitangize jenosidi.


_,_._,___

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development