Envoyé : lundi 10 juillet 2017 15:08
À : radioitahuka@gmail.com; Michel Niyibizi; Semahoro; Munyabagisha
Objet : Inkoni ikubise mukeba, aho kuyishinmira wakagombye kuyirenza urugo.
Tubashimiye ikiganiro cyanyu, radio itahuka.
Twe ibi muvuga tubilimwo kandi tubibona kuva muli 1990. Twemera ko ahali abantu hatabura urunturuntu. Muli 1990 intambara ije rero, abanyarwanda bose bitsamuye umwe, aliko uko igihe cyagendaga inyalyenge zashoboye kubacamwo ibice, bamwe batangira kwibona mu bateye baturutse hanze kurusha mubo bali basanzwe babana mu Rwanda. Zarakomeje inyalyenge zirashigisha, umuganda barawupfobya, witwa uburetwa Habyarimana yazanye. 1994 abanyarwanda bali bahanganye bikulikije amoko. Abateye batsinze baza bavuga ko ubwoko bumwe bwahemukiye ubundi, ko bugomba guhanwa. Ngizo imanza, ziherekejwe n'amahugu menshi, urugero: twunvise abo muli nyaruguru bikoze bakajya gushinja Dr Gahigi batazi nabusa, baralitswe na Dr Gasakure washakaga kumwikiza!
Abalyi bo mu bwoko buregwa babunze, abategetsi barabafashe bati abo babunze ni mubareke tuzabakoresha. Nguko uko nk'igikomangoma cya MRND Rucagu na jenerali Rwarakabije babaye abatoni, umwe aba umutoza w'intore undi ashingwa kulinda benewabo mu mabohero. Imashini irasya icungwa n'abo mu bwoko bwibwiraga ko bwatsinze. None nyuma ya 22, bwa bwoko bwaliye insinzi nabwo bugezweho, bamwe mulibwo bashaka kwihesha agaciro bicazwa ku gatebe, iyo badaciwe imitwe cyangwa se ngo bahasige agatwe mu bundi bulyo. Aha ba balyi bo mu bwoko bwacumuye nibo boherezwa gutanga ubutumwa, nguko uko ba Prof Kalisa Mbanda, F. Mpayimana barobanuwe kwigizayo baliya biyamamazaga baturutse mu bacikacumu. Nguko uko abanyarwanda babahanganisha iteka mu nyungu za politiki.
Urugero rwanditse rwerekana amagorwa ya rubanda, umuntu yarubona mu kuntu imbaraga zabo batanga mu muganda zihindulirwa agaciro, hakulikijwe icyo abategetsi bashaka kugeraho.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment