Pages

Wednesday, 18 January 2017

[haguruka.com] Davos : Kagame mu mahanga inshuro ya gatatu mu byumweru bitatu mu gihe Nzaramba n’ubukene bivuza ubuhuha mu Rwanda

 


Kagame is in Davos, inshuro ya gatatu mu mahanga mu byumweru bitatu mu gihe Nzaramba n'ubukene bivuza ubuhuha mu Rwanda

Kagame i Davos yavuze ku iterambere ry'u Rwanda na Africa. Abantu bagera ku 3 000 bafite ijambo rikomeye ku isi bateraniye mu mujyi wa Davos mu Busuwisi ubu uri ku gipimo cy'ubukonje cya -13ºC mu nama ya World Economic Forum yatangiye none ikazasozwa tariki 20 Mutarama. Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi nama.

Umwaka ushize wavuzwemo byinshi ku bukungu bw'isi, cyane cyane ubusumbane bukabije hagati y'abakize n'abadafite. Ndetse OXAM ejo bundi yasohoye icyegeranyo kivuga ko abantu umunani gusa bafite umutungo uruta uw'abantu miliyari 3,6 (1/2 cy'abatuye isi).

Uyu munsi muri iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cyavugaga kuri "Innovations to Connect the Unconnected", mu kiganiro cyarimo kandi Zhao Houlin umunyamabanga mukuru wa ITU n'umuyobozi mukuru wa UNESCO  Irina Georgieva Bokova.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga atari umurimbo ahubwo ko byagaragaye ko ari ingirakamaro mu iterambere ry'umuntu.

Ati "Mu gihe abantu badafite internet yihuta kandi idahenze ubu inzira zizaba ari nke mu kwivana mu bukene muri iki kinyejana."

Perezida Kagame yavuze kandi ko iterambere ry'u Rwanda n'ibindi bihugu bya Africa rishoboka mu gihe hariho politiki nziza, ishoramari no kubigiramo intego ihamye.

Inama iri Davos uyu mwaka mu byo yogaho iki kirimo. Insanganyamatsiko yayo iragira iti "Responsive and responsible leadership".

Bariga ku buryo abayobozi bayobora abaturage babajwe no gusigazwa inyuma n'ingaruka za 'capitalisme', bashaka ibisubizo birambya.

Professor Klaus Schwab umuyobozi kandi washinze World Economic Forum avuga ko isi iri guhinduka ku muvuduko utari witezwe.

Ati "bigeze aho bikomeye kuko umurimo n'imibereho by'abatuye isi bifite ibibazo ndetse abantu bumva badatekanye ubundi bemerewe nabi rwose.

Hakenewe ubuyobozi bubyitayeho kandi bubishakira ibisubizo birambye bishingiye cyane cyane ku bufatanye bw'ibihugu kugera no ku rwego rw'isi."

Professor Schwab avuga ko ubufatanye bw'isi, kongera guha imbaraga gusaranganya ubukungu, gusubiramo amahame ya 'capitalism' no gutegura impinduramatwara ya kane mu by'inganda aribyo byahindura ubuzima bwa benshi mu batuye isi.

Iyi nama izagira ibyiciro (sessions) bigera kuri 400 aho ibigera kuri 200 bizibanda cyane ku cyageza benshi ku bukungu kurusha uko burushaho kugera ku bigo by'abikorera bikomeye cyane.

Ibihugu na za guverinoma 70 birahagarariwe muri iyi nama, ndetse na za kompanyi zikomeye, abahanga n'inzebere mu bukungu, iterambere n'imibereho by'abantu.

Iyi nama yitabiriwe kandi na  António Guterres Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye uherutse gutangira imirimo asimbuye Ban Ki-moon.

Iyi nama irafungurwa kumugaragaro na Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa waje ayoboye itsinda rinini ry'Abashoramari b'Abashinwa kuko iki gihugu cyanaherukaga muri iyi nama mu 1979.

Perezida Kagame avuga muri aka kanama kaganiraga ku ntero ivuga ngo

Perezida Kagame avuga muri aka kanama kaganiraga ku ntero ivuga ngo "Innovations to Connect the Unconnected"

Umunyamabanga mukuru wa ITU aganira n'abari muri iyi nama ku ifoto haragaragaraho na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Philbert Nsengimana wawe witabiriye iyi nama

Umunyamabanga mukuru wa ITU aganira n'abari muri iyi nama ku ifoto haragaragaraho na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Philbert Nsengimana (hepfo iburyo bw'ifoto) nawe witabiriye iyi nama

Source: UMUSEKE.RW


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development