Pages

Wednesday 28 September 2016

[haguruka.com] Re: Ifawa rya Prof. Munyakazi ntirisobanura Politiki y'Amerika ku Rwanda., nta nubwo rivuga abaye umujenosideri.

 

"Iyo Amerika imenya uko Leta y'u Rwanda ibeshya , hanyuma igatekinika, ntiba yaritaye ku bivugwa n'ibyandikwa kuri Prof. Leopold Munyakazi": Senga.

Njye siko mbibona kubera ko Amerika ntacyo itazi. 
Hari impamvu nyamukuru itavugwa ituma bakora kuriya bagashyigikira ibidashyikirwa. 

Dore uko avoka wa Leopoldyigeze kubisobanura.

"As for the law, a person cannot get asylum if there is evidence indicating that they are a persecutor of others.  So, notwithstanding a finding that he has been the subject of past persecution and has a reasonable fear of future persecution based on his political opinion, he was found ineligible for asylum because we were unable to demonstrate by a preponderance of the evidence that he was NOT involved in the genocide.  The evidence of the US government consisted of the warrants and reports from a Special Agent who went to Rwanda to investigate these claims.  He interviewed a number of people, most of whom were convicted genocidaires who "suddenly" had information that Leopold was at this April 19 meeting". 

Ikibazo abanyarwanda, abarundi n'abakongomani dufite ni uko kugeza ubu tutazi icyo Amerika ishaka muri kariya karere.

Nitukimenya tuzashobora guhanga ingamba z'ukuntu twakorana n'Amerika tutayihutaje cg uko twakwitwara kuri Amerika tudakanze rutenderi.

Leopold nta kindi azize uretse ikiganiro yatanze muri 2006 muri Universite yo muri Delaware kuri ariya mahano yo muri 1994, aho yavuze ko ibyabaye mu Rda ari itsembabavandimwe (fratricide) aho kuba itsembabwoko (genocide). 

Leopold Munyakazi ntiyajyanywe mu Rda kubera ingufu/ ikinyoma cya Kagame/ RPF. Yajyanywe yo  k'ubushake bw'Amerika kubera impamvu zitazwi kugeza ubu.
 
Ngiryo nyiryo ihurizo buri wese yagombye kugerageza gusubiza.

Pour votre info:

The Curious Case of Leopold Munyakazi | #saveleopold
https://leopoldsite.wordpress.com/


Nzinink



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
On Sep 28, 2016, at 12:23 PM, sengemm@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Mwarimu  Munyakazi Leopold yageze muri Amerika mu mwaka wa 2004 mu kwezi kwa Nyakanga, aje mu nama. Ibi ubwabyo bigaragaza ko Prof Munyakazi yavuye mu Rwanda rubizi, abifitiye uruhushya, cyane ko yari yararangije igifungo yari yarahawe ku buryo bunyuranyije n'amategeko. Yari afite impapuro zose zimuhanaguraho icyo cyaha, yari yarasizwe  n'ubutegetsi bubi.

Nka buri wese utotezwa, Munyakazi ageze hano muri Amerika yagerageje kuba yakwishakira ubuhungiro, ariko biratinda. Yaje kubona akazi ko kwigisha muri za Colleges zo mu gace yari atuyem, ariko nk'umuntu uhangayikishwa n'uburenganzira bwa Kiremwamuntu, akomeza gusobanura imiterere y'ubugizi bwa nabi bw'ingoma ya Kigali. Igitonyanga cyaje gusendereza inkombe cyaje kuba ikiganiro yaii yateguriye imwe muri za Kaminuza za Delaware, aho yaje kumvikanisha uko we yumva uko jenoside mu Rwanda yagenze. Muri icyo  kiganiro kikaba cyari kirimo  Louise Mushikiwabo (yari atari yajya kuba mu Rwanda), utarihanganye, ahita akoma akaruru ko Delaware yatewe n'umupfobyi wa jenoside. Ubwo inzira ndende yo kugorwa yari itangiye kuri Prof Munyakazi. Kigali yarahagurutse itangira kungikanya ibirego, ndetse igera n'aho yivuguruza ivuga ko Munyakazi yaje atarangije igihano cye muri gereza. Buri gihe Prof. Munyakazai yerekanaga inyandiko ziyandikiwe n'ubutegetsi bwa Kigali bumufungura. Byarakomeje rero bakomeza kumubangamira mu byo yagerageje byose ngo yibesheho, mbese ubuzima babugira inzira y'umusaraba. Uko gushaka kumubangamira  ngo atabona akazi, bamushinja jenoside byagize ingaruka zikomeye ku mahirwe ye yo kubona ubuhungiro.

Ifatwa, ifungwa n'iyoherezwa mu Rwanda bijyanye n'ibikorwa byo kwimuka no gutura, no kwemererwa ubuhunzi; kurusha uko byaba  kuryozwa ibikowa bya jenoside nk'uko Kigali ibyirata.

Ubu I Kigali inkuru ni kimomo guhera ejobundi tariki ya 26 Nzeli 2016, ko Leta ya Kigali yataye muri yombi umujenosideri. Ibi bintu ntabwo ari byo. Nubwo ari ko Kigali ishaka ko byumvikana ntabwo ukuri ari uko. Birababaje ko Prof Munyakazi ajyanywe kandi tuzi ko umuntu bageretseho urwo rusyo rw' ingengabitekerezo ya jenoside na jenoside ubwayo afatwa muri kiriya gihugu, ariko uko Leta ishaka kumvikanisha ikibazo si ko kuri. Byose ni itekinika.

Ikibiri inyuma byose abantu bagomba kukimenya: ni uko Prof. Munyakazi atigeze agobwa ururimi ngo abwike, maze ahe amahoro ubutegetsi bwa Kigali. Iyo aza akisabira ubuhungiro ntagerageze kuvuga imbere y'abanyabwenge  ba za University, yenda ntibari kumwitaho. Ariko rero kamere ya Prof Munyakazi Leopold yo kuvugisha ukuri no kuguharanira ntibyari kumwemerera.
Ikindi iyo Amerika bamenya uko Leta y'u Rwanda ibeshya , hanyuma igatekinika, ntiba yaritaye ku bivugwa n'ibyandikwa kuri Prof. Leopold Munyakazi. Ubusanzwe ibihugu byateye imbere bitekereza ko abashinzwe politiki y'igihugu baba bashishikajwe n'imibereho myiza y'abaturage babo, ntibaramenya ko hari za Leta  zashyize imbere kwica zikamaraho abaturage bazo, cyane iyo babangamiye  ibinyoma zishaka ko byigishwa, bikavugwa ku Isi yose. Aha byumvikane neza habaye impurirane y'ibibazo bibiri, Leta ya Kigali yabashije kungukiramo, bityo ibona uwo yari yarabuze, ariko amateka azabigarukaho.

Mu gihe Leta ya Kigali ivuza inzumbeti ko yazanye igifi kinini cya jenoside, muri Amerika, mu nzego z'ubutegetsi zinyuranye ntibohereje Prof Munyakazi mu Rwanda nk'umujenosideri, ahubwo yoherejwe nk'umuntu utarabonye ubuhungiro ku buryo bunyuze mu mategeko. Ibi bikaba ari ibintu bisanzwe bikitwa "deportation". Ni ibintu bikorwa ku muntu wese ugerageza kuba ku butaka bwa Amerika atabifitiy impapuro. Birababaje ko mu Rwanda babigira intwaro ya politiki, barangaza abantu ahubwo bagamije ubugizi bwa nabi,; ariko nta ho bihuriye n'ukuri , kuko na bo bazi ko Prof. Munyakazi Leopold nta ho yijanditse muri jenoside. Yatanze abagabo mu gihe yaburanaga, atsinze arafungurwa. Nta kuntu rero umuntu yahanagurwaho icyaha maze, kubera ko atakiri mu gihugu icyaha kikongera kuvuka.

Leta y'u Rwanda ishimishijwe no kuba ifunze umuntu ugaragara wabashaga kuyivuga uko iteye kandi bikumvikana, kubera ubuhanga isi yose yari imuziho; kumufunga bamubeshyera bisa nk'aho byahindutse umuti w'iriya Leta ihotora, ikica.uwo ari we wese utavuga rumwe na yo. Ariko rero ibi tubona byari bikwiye kubera icyitegererezo ku bagaburirwa na yo kandi bakayishyigikira mu bugizi bwa nabi bwayo.

Abanyarwanda turasabwa iki iyo twitegereje aya maherere? Icya mbere dusabwa ni ugushyira hamwe, tugatsinda ya ndwara yo kumva ko bibaye kuri uriya, wowe bitakureba; kuko uyu munsi ni we; nimugoroba ni wowe. Icya kabiri bidusaba ni ukudacika intege, tugakomeza kugaragaza ububi n'ububisha bw'iriya Leta irangajwe imbere n'abicanyi n'abacurabinyoma, na bo barangajwe imbere n'uwigize Perezida, ariko udahwema kwiyambika ubusa hano muri Amerika n'ahandi hose agenzwa no kwishyira imbere. Urebye arumva na we nta gihe gihagije ashigaje, ibi bikaba bidusaba gukomeza kongera umurego tukamufasha kwihirika.

Amasengesho yacu abane na Prof. Leopold Munyakazi n'umuryango we, kandi turabizi icyiza kizatsinda ikibi.


Emmanuel Senga.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development