Pages

Tuesday, 13 October 2015

[haguruka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje uko ingingo ya 101 izaba yanditse muri referandumu

 

Nyabuna abazi amategeko ni mutuyambe, mutujijure!
Ubu ko twibwiraga ko tuli muli republika ya gatatu, none twaba twitegura kwinjira mu ya kane dutora muli referendum ili tegeko nshinga baliho badutegulira, cyangwa turasubira muli republika ya kabili itaragira liliya kumira lyo mu ngingo ya 101 liteye ikibazo?
Ese kuki Habyarimana we yise republika ye iya kabili kandi yali asanzwe ali ministri mu ngoma ya Kayibanda, republika ya mbere?  Byaba se ali uko iyi republika ya mbere nayo yali ifite ingingo ziha umupaka (iherezo) mandats presidentiels?
Tubaye dushimiye.



To: youthdemocrats@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 12 Oct 2015 21:01:04 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje uko ingingo ya 101 izaba yanditse muri referandumu

 

Rwanda: Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje uko ingingo ya 101 izaba yanditse muri referandumu
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-yagaragaje-uko-ingingo-ya-101-izaba-yanditse-muri

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda nibwo biteganyijwe ko yemeza ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya 26 Gicurasi 2003, aho banagaragaje uko ingingo ya 101 yanditse. 

Mu biganiro biri kubera mu Nteko Ishinga amategeko, hamaze kugaragazwa uburyo ingingo ya 101 izaba yanditse mu itegeko rishya, nibiramuka byemejwe muri referandumu.

Uburyo ingango ya 101 mu Itegeko Nshinga rishya izaba yanditse; Perezida wa repubulika atorerwa mandat y'imyaka 7, ashobora kongera gutorerwa izindi mandat.
Gusa Depite Gatabazi yavuze ko ibitekerezo by'abaturage byari imyaka 7 kuri manda ya perezida, ariko Atari kuri buri wese, mu gihe uko byanditse gutya, bifunguye ku bantu bose bazayobora.

Vici perezidante w'inteko y'abadepite ushinzwe gukurikirana amategeko Jeanne d'arc uwimanimpaye wavuze uko ibiteganyijwe muri uwo mushinga, yavuze ko Inama y'abaperezida ba komisiyo ari bo basabye kuvugurura itegeko nshinga, iri vugururwa rizanyura muri referandumu.
Yavuze ko iri vugururwa ryabimburiwe n'abaturage basaga miliyoni 3 n'ibihumbi Magana 700, bashingiye ku bubasha bahabwa n'itegeko nshinga, bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo ya 101 yahindurwa kugira ngo bakomeze bayoborwe na Perezida Kagame.
Uyu mushinga ukaba uzubiza neza icyo cyifuzo cy'abanyarwanda.

Perezidante w'umutwe w'abadepite yagaragaje izindi ngingo zikenewe kuvugururwa, kubera impamvu zikurikira
-  Ingingo zahawe inyito; imitwe n'ibiciro byahawe inyito aho bitari biri
-  Ingingo zitakijyane n'igihe nk'izishyiraho inkiko gacaca, n'ingingo zivuga ku Nzibacyuho zavuyeho.
-  Hanogejwe imyandikire y'indimi eshatu
-  Ingingo zakurikiranyijwe uko bikwiye, na zimwe zihindurirwa imyanya…
-  Itegeko Nshinga ryahawe ishakiro, mu gihe mbere nta ryabagaho
-  Itegeko Nshinga ryavugaga ku bintu byinshi byagombaga kuboneka mu yandi mategeko
-  Itegeko nshinga rigomba guteganya amahame ngenderwaho, 
-  Ntabwo mu itegeko nshinga hajyamo ibintu byinshi, kuko iyo bihindutse bisaba ko n'itegeko nshinga rihinduka.

Nyuma y'uko inteko rusange yemeje ubusabe bw'abaturage miliyoni 3 n'ibihumbi Magana 700 Inteko rusange za buri mutwe zikemeza ko hari izindi ngingo zizavugururwa mu itegeko Nshinga.

Ibindi byasabwe n'abadepite kugaragara mu Itegeko Nshinga 3h20 PM
Ururimi rw'amarenga, abadepite barimo Rusiha Gaston basabye ko habamo ingingo isaba guteza imbere indimi z'abafite ubumuga. (abatumva, abatavuga)
Kuki bavuga indimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda bavuga ngo ni ikinyarwanda cyangwa igifaransa, cyangwa icyongereza.
Inyandiko z'amategeko zishobora kuba kuba mu rurimi rumwe, abadepite bagasaba ko inyandiko z'ubutegetsi zose zigomba kuba zanditse mu Kinyarwanda nk'itegeko, ahubwo bakaba bazishyira no mu zindi ndimi.
Imyaka 35 yafashwe nk'aho ari yo yaherwaho; twayishyira ku ruhande, tukavuga umunyarwanda ufite imyaka y'ubukure gusa.
Ugomba kuba uri umunyarwanda, kugira ngo uziyamamaze ku mwanya wa Perezida, umwe mu badepite yanze iyi ngingo avuga ko ikumira abandi bantu, kandi hari n'ibindi byagezweho dufashijwe n'abafite ubundi bwenegihugu.
Depite Mukayisenga, ku ngingo ya 101 yavuze ko abaturage bifuzaga ko iyi ngingo yavugururwa kuri perezida Kagame gusa, yarangiza kuyobora, bakongera bagafunga iriya ngingo.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development