Pages

Monday, 7 July 2014

[RwandaLibre] RE:IKAZEIWACU yabeshye abasomyi bayo

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA BOSE

 

Nyuma yo kubona inyandiko zinyuranye zatangajwe n' ikinyamakuru IKAZE IWACU ku mbuga za internet, ku mataliki ya 19/02/2014; no kuya 6/7/2014;

Nyuma yo kubona inyandiko nyinshi z'abantu banyandikira bashaka kumenya ukuri kuri ibi byose byatangajwe n'ikinyamakuru IKAZE n' ibindi byose byagiye bivugwa;

Nsanze ari byiza gutangariza abanyarwanda n'amahanga ibi bikurikira:

 

 

1.     Nibyo koko nafungiwe mu gihugu cya Zambia. Nagiye yo taliki ya 25/01/2014 mfungwa ku italiki ya 28/01/2014 mfungishijwe n'abantu bahagarariye diaspora nyarwanda  yo muri Zambia barimo abo nashoboye kumenya nk'abitwa Rodrigue Maniriho na pasteri SHUKURU bigize abakuru b'impunzu, bagiye kundega ibinyoma  muri polisi yaho ngo ndi intumwa ya guverinoma ya Kigali nkaba naje gutata igihugu cya Zambia no kugirira nabi impunzi. Ibi ntibabikoze kubera gukunda impunzi ahubwo babikoze kuko bari babisabwe na leta ya FPR Inkotanyi bakorana nayo rwihishwa ikaba yarabahaye akayabo k'amadolari ishaka ko mpita mfatwa nkoherezwa i Kigali kujya gucibwa umutwe jye na bagenzi banjye twari kumwe. Aha ndashimira impunzi z'abanyarwanda muri Zambia kuba nyuma yo kumva iyo nkuru bamwe bagaterwa ubwoba babuzwa kunsura ariko abandi mu gukurikirana baje kumenya ukuri bamfasha gusobanurira guverinoma ya Zambia amayeli ya Guverinoma ya Kigali ikoresha igura zimwe mu mpunzi, kugeza aho bumviye ukuri bansubiza uburenganzira bwanjye baramfungura.

 

2.     Mu itangazo IKAZE yatangaje ku rubuga rwayo rwa internet, yacuritse ayo makuru ahubwo ibeshya ko nkorana na Guverinoma y'i Kigali, ko natumwe gusenya umutwe wa FDLR no kugirira nabi impunzi aho ziri hose. Aha ndamenyesha abanyarwanda bose ko ibi atari byo, ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. FDLR ntabwo ikorera muri Zambia, sinumva impamvu nagombaga kujya kuyisenya nkajya aho idakorera. Na  FDLR ubwayo izi ko ibi abihaye kuyivugira bamvugaho atari byo, kuko abagize FDLR abenshi turaziranye, ni inshuti zanjye kandi njye nemera ko bafite intego ya politiki y'umvikana itandukanye n' ibyo FPR iyitwerera.

 

 

3.     Nyuma yo gufungurwa kwanjye, hari inkuru yasohotse ivuga ko leta ya Zambia yanjyanye  mu Rwanda ku ngufu, iyo nkuru y'impimbano ibanza gucicikana muri za facebook, nyuma Ikaze Iwacu ibiterura uko byakabaye ibikubita ku rubuga rwayo.  Ndagirango mbwire abasomye iyo nkuru ko atari ukuri ko ntigeze njyanwa mu Rwanda cyangwa Uganda nkuko byavuzwe. Impunzi nyinshi n'abanyapolitiki tuvugana kuri telephone bazi neza aho mperereye ku buryo babona neza ko ariya makuru  ari ibinyoma. Aha nkaba nsaba ikinymakuru IKAZE kutagwa mu mutego w'ibibazo abanyarwanda baba bifitaniye ku giti cyabo bagashaka kubihindura ikibazo rusange. Ibi ntibyubaka abanyarwanda ahubwo bitiza umurindi ubutegetsi bwa Kagame n'abambari be bifuza ko abantu batakumvikana ngo bafatanye kumurwanya, bityo we akikomereza gutanga amabwiriza ye yo kurasa umuntu wese ukekwaho kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

 

4.     Ndatangariza abanyarwanda n'amahanga yose ko  ntaho mpuriye na leta ya Kigali na Kagame na FPR ye bagendera ku murongo wa politiki y'ivangurabwoko, akarengane, urugomo n'ubwicanyi bukomeje guhekura abanyarwanda.

 

 

5.     Nifuje kandi gutangariza abanyarwanda bose, cyane cyane abifuje kumenya aho duhagaze muri gahunda yo kurwanya leta mpotozi ya Kagame  na FPR ye ko umurongo wa politiki nyarwanda wanjye nemera ari umurongo wubakiye ku ngengabitekerezo y'UBWOROHERANE usangiwe n'amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY.  Ni uyu murongo wa politiki y'ubworoherane, ubwubahane n'ubusabane hagati y'abana b'u Rwanda niteguye guharanira ku rugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urwa politiki, rwaba n'urwa gisilikare mu gihe bibaye ngombwa. Nshyigikiye kandi n'ibindi bitekerezo byose bigamije kurwanya ingoma y'igitugu mu Rwanda no gushaka icyazana ubumwe nyakuri bw'abanyarwanda.

 

 

                             Bikorewe i NDOLA none kuwa 7/7/2014

 

 

                 Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix,

                             Associate Professor

__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development