Pages

Saturday, 5 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Itangazo rigenewe Abanyamakuru [1 pièce jointe]

 

Komera CM.

Urakoze kuri iki gitekerezo cyawe. Njye ririya tangazo rya CNCD ( Gen Habyarimana) ntaryo nari nabonye. Nkibona message yawe nasubiye mu bubiko bwa DHR nsanga iryo tangazo rya CNCD ( Gen Habyarimana) ryarasinywe le 29 juin 2014 naho irya CNR ( Rwaka) risinywa le 2juillet 2014 ( reba aya matangazo yombi hano hasi).

Njye rero ndabona nta rujijo rurimo: Decision ya CNR yo kuva muri CNCD ntibuza abasigaye muri CNCD gukomeza ubufatanye hagati yabo ubwabo no hagati yabo na CPC nk'uko bari babyemeje mu nama yabo yabaye le 28 juin 2014.

Bwana Rwaka cg Gen Habyarimana banyunganira cg bakankosora.

Pour votre info:

 

INAMA Y'IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI

 

NATIONAL COUNCIL FOR DEMOCRATIC CHANGE

 

CONSEIL NATIONAL POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE

 

 

ITANGAZO

 

CNCD - Inama y'igihugu iharanira impinduka ya demokarasi - yateraniye i Buruseli, mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 28 Kamena 2014 :

 

1-
CNCD itewe impungenge n'umwuka mubiw'intambara agatsiko kari ku butegetsi gakomeje guhembera mu Rwanda no mu karere mu bikorwa by'ubushotoranyi ku bihugu bihana imbibi n'u Rwanda ndetse n'ibihugu by'amahanga ya kure.

 

2-
CNCD iramagana ikomeje imvugo iteye isoni y'uwitwa ko ari umukuru w'igihugu ihamagarira inzego z'umutekano kurasa ku manywa y'ihangu abakekwaho kutavuga rumwe na Leta iherekejwe n'  ibikorwa by'ubwicanyi  no kunyereza abantu byibasiye abaturage b'imbere mu gihugu bakomeje kuraswa umusubizo kuko bamaze kurambirwa ubutegetsi bw'igitugu bakaba batagitinya kugaragaza ko batagishaka ubutegetsi bwananiwe gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda nk'ikibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse ahubwo ibindi bikaba byarafashe ntera iteye inkenke, cyane cyane nk'inzara, ubukene, kudahemba abakozi, iterabwoba, kurigisa abantu, ivangura, gucamo ibice Abanyarwanda, kuvutsa Abanyarwanda uburenganzira bwabo bw'ibanze,  n'akandi karengane gakabije.

 

CNCD isanga ibyo byose, byaba ibikorwa bya gashozantambara mu karere byaba ibikorwa by'ubwicanyi bwibasiye abaturage, biva ku bwoba bw'impinduka agatsiko gafite kubera gutinyakubazwa amahano kakoze, bityo kakaba karahisemo kuroha igihugu mu ntambara kugirango amahano yose gakora  yitirirwe  kurinda  ubusugire n'umutekano w'igihugu.

 

3-
Inama yasuzumye kandi yemeza ingamba zihamye zo guha CNCD ubulyo, umuvuduko, inzego n'icyerekezo bihamye byo kugirango ishobore kuramira Abanyarwanda  no kubonera ibisubizo ibibazo byo mu karere bisaba.

 

4-
Inama yakiriye neza kandi isuzuma icyifuzo yashyikirijwe n'ubuyobozi bwa CPC cyo kwiga uburyo imitwe yombi yakorana, igifataho umwanzuro werekeye uko byakorwa, inasaba ubuyobozi kuzawushyikiriza mu nyandiko abayobozi ba CPC bidatinze.

 

5-
Kubera ko ibihe igihugu cyacu kirimo bikomeye kandi bisaba ubushishozi n'ubwitange, CNCDirahamagarira Abanyarwanda bose, cyane cyane abifite, Imitwe ya politiki n'amashyirahamwe adaharanira ubutegetsi, gushyira inyungu z'igihugu imbere ya byose bagafatanya urugendo  rwo kubohora igihugu.

 

 

Bikorewe i Buruseli  ku wa 29 Kamena 2014

 

Jenerali HABYARIMANA Emmanuel

Umuyobozi Mukuru wa CNCD

 

 

 

 

Contacts

Gén. Habyarimana Emmanuel

Président

Mobile ; +41 27065161/0041797615570

E-Mail : em.hame@laposte.net

 

Eugène Ndahayo

Secrétaire Général et Porte-parole

Mobile ! +33 676 758 434

E-Mail : ndahayo_eugene@yahoo.fr

 

 


On Jul 5, 2014, at 19:22, "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Bwana Théobald Gakwaya,

Gira impagarike n'ubugingo!!!

Nk'uko nawe wabibonye, hari irindi tangazo ryasohowe na Gen. Emmanuel Habyarimana nyuma gato y'iryawe, rivuga ko ngo C.N.C.D yaba iri mu nzira zo kwinjira muri C.P.C. ya Faustin Twagiramungu!

Ese iryo tangazo mvuze haruguru rireba C.N.R-Intwari Rwaka abarizwamo cyangwa oya?

Ese buri shyaka muyagize urwo rugaga C.N.C.D ryaba ryaremeye, buri ryose ku giti cyaryo, kwinjira muri C.P.C ?!

Mwaba mugize neza kutujijura!

C. M.



Le Mercredi 2 juillet 2014 11h10, "Theobald Gakwaya tgakwaya@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
[Pièces jointes envoyées par Theobald Gakwaya incluses ci-dessous]


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development