----- Forwarded Message -----
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com
Sent: Friday, 14 March 2014, 18:27
Subject: Re: *DHR* Rwanda: Mitali ngo abavuga ko barwanya Leta barasaza imigeri
Basomyi banditsi bo kuri uru rubuga,1. Arakoze Agnes kutugezaho iyi nkuru ya Mitali aho yikoma amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.2.FPR na Mitali barazengurutsa urumuri ruzazima kuko rucaniye kuri politiki mbi ya FPR yo gucagura abanyarwanda. FPR ijya igira ingeso yo kurega abantu bamwe ngo bapfobya genocide tutsi kandi FPR ari yo yabaye iyambere mu gupfobya iyo genocide igihe yabeshyaga abanyarwanda n'amahanga ngo irimo irahagarika iyo genocide kandi mu by'ukuri irimo ikora indi genocide ku bandi banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu hirya no hino ku misozi mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Genocide tutsi yabayeho na genocide hutu yabayeho. Kuburizamo imwe ugashyira imbere indi ni ukwihemukira cyane no guhemukira igihugu n'abenegihugu bacyo kuko bo, mu mitima yabo, bazi ko izo genocides zombi zakozwe kuko ari bo bazirokotse.Baraziboneye ubwabo zikorwa.3.Mitali ngo "abarwanya leta ya FPR barimo barasasa imigeri"!? cyangwa ahubwo ni iyo leta ya FPR irimo gusasa imigeri kuko iri mu marembera y'umugeri wayo wanyuma mbere y'uko ihirima burundu. Uwo mugeri wanyuma wa leta ya FPR niwo Kagame yiyemeje gutera igihe yavugaga ko nibiba ngombwa "azasubira mu ndake", ko "yarahiriye guhangana", n'ibindi.Mitali arabeshyera Kagame ntiyigeze avuga ko azasubira mu ndake "y'amahoro", ko yarahiriye guhanganira "amahoro". Oya, biriya by'amahoro Mitali yongeraho ntabyo Kagame yavuze. Uko mbona, ndabona Mitari ari hafi gushishikariza abaturage kudukubita "agafuni k'amahoro", "akandoyi k'amahoro, "utuzi twa Dan Munyuza tw'amahoro", kunigisha abarwanya leta ya Kagame "umuhotora w'amahoro", byose mu rwego rwo gufasha Umukuru w'Igihugu no kwikiriza interuro ye nkuko Minisitiri Mitali abisaba abanyagatsibo n'abandi banyarwanda bose. Iriya nteruro y'Umukuru w'Igihugu Mitari ahamagarira abaturage gukurikiza, uwari Ambassadeur Karega muri Afurika y'Epfo yarayumvise rwose maze yirengagiza amategeko mpuzamahanga amugenga yihutira kujya kwica General Kayumba kugirango yese imihigo imbere y'abandi ba ambassadeurs bose b'u Rwanda rwa FPR ariko abikorana ubuswa Afrika y'Epfo imufatira mu cyuho. Ari iyicwa rya Colonel Karegeya ari n'iterwa rya General Kayumba, iriya ni imwe mu migeri ya nyuma ya perezida Kagame na leta ya FPR Inkotanyi ayobora. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014-03-14 10:35 GMT-04:00 <agnesmurebwayire@yahoo.fr>:
Minisitiri w'umuco na Siporo, Protais Mitali, kuri uyu wa Kaane, yavuze ijambo ahamya neza ko abavuga ko barwanya Leta y'u Rwanda nta ngufu bafite, ariko ko Abanyarwanda batagomba kwirarara.Minisitiri Mitari yagaragaje uko abona abavuga ko barwanya ubutegetsi buriho ku munsi wa 22 w' igikorwa cyo kuzengurutsa urumuri rw'icyizere mu turere tugize u Rwanda, tariki ya 13 Werurwe mu karere ka Gatsibo, mu cyahoze ariko komine Murambi. Muri aka gace hazwiho kuba harabereye kwica Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n'uwari Burugumesiti w'iyi Komine, Gatete Jean Baptiste.Mitali yagize ati "Uwavuga ko barimo gusaza imigeri ntabwo yaba abeshye, ariko iyo umuntu asaza imigeri, ashobora kugutera ivumbi cyangwa icyondo kubera ya migeri arimo asaza, ndagira ngo icyo cyondo, iryo vumbi n'amasarabwayi byaturuka muri iyo migeri basaza, twirinde ko yagira uwo yanduza cyangwa yakomeretsa, muri make yagira uwo itera icyasha."Yakomeje agira ati "Ndavuga ibi kuko hari amagambo menshi ngenda numva y'abari hanze, murabazi ko batari na kure bo muri FDLR, abo mu mashyaka akorera hanze biyemeje gukorana n'amashyaka arwanya igihugu, n'abandi bagira ibyo bavuga, bashaka kugaragaza ko hari urukundo bafitiye Abanyarwanda, ndagira ngo mbabwire ko abo bantu nta rukundo na mba, nongere mvuge ngo na mba, bariya ni inda zabo mbi, ni imigambi mibisha tugomba kwamaganira kure, ni ukuvuga ko tugomba kwirinda ko batuvangira, tugomba kumenya kureba aho igihugu kigana, iterambere gishaka guha Abanyarwanda abashaka kubayobya ntitubumve."Mitali yongeye kuvuga ko nyuma y'aho Umukuru w'Igihugu Paul Kagame avugiye ko aho bizaba ngombwa yiteguye guhanganira Abanyarwanda, nabo ntibakwiye kumva iyi ntero ngo baterere iyo, bagomba kumufasha.Yagize ati "Aho bibaye ngombwa tugomba kuzafasha Perezida guhanganira amahoro y'u Rwanda, uko niko tuzaba twikirije intero ye, guhangana kwiza ni ugufasha Umukuru w'igihugu ku byo yababwiye, kandi mukanibuka gahunda ya Ndi umunyarwanda, nta mahitamo dufite uretse kuyimakaza, nituyigira iyacu nta kababuza ko tuzivana mu bibazo twaciyemo."
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment