Pages

Friday 26 April 2013

Abatavuga rumwe na perezida Kagame basoje inama yabereye muri Norvege basaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y’igitugu ya Kagame


Abatavuga rumwe na perezida Kagame basoje inama yabereye muri Norvege basaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y'igitugu ya Kagame

Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza
Inama yabereye Oslo muri Norvege yahuje abanyarwanda batandukanye, baturutse mu bihugu byo ku mugabane w'uburayi, yari yiganjemo abanyarwanda, abanyekongo, abanya Sudan y'amajyepfo, ndetse na bamwe mu baturage bo muri Norvege, yari yahuje abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.
Mu bari bayitabiriye harimo na Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza. Ubwo yafataga ijambo imbere y'imbaga y'abantu bari aho, yatangaje ko ikibazo abanyarwanda bafite muri iki gihe atari icy'amoko, ko ahubwo ari ibibazo by'imitegekere mibi n'igitugu byagiye biranga u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami, iya Kayibanda, iya Habyarimana kugeza ejobundi ku ya Kagame, aho abo banyagitugu bose bagiye bategeka u Rwanda bagiye barangwa no kurema agatsiko k'abatoni babo bafatanya kuyogoza igihugu, abandi badashaka bakabigizayo, bityo asaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y'igitugu ya Kagame bivuye inyuma.
Mu bandi bari aho barimo na none Musangamfura Sixbert ushinzwe ububanyi n'amahanga mu ishyaka rya FDU-Inkingi, na we wafashe ijambo, asaba abanyarwanda gufatanya bakarwanya ingoma ya Kagame bivuye inyuma, akaba asanga nta muntu ukwiriye kubuza umunyarwanda uburenganzira bwe bwo kwisanzura, ko uburenganzira buharanirwa, bityo asoza ashimangira ko abanyarwanda bakwiriye kurenga ikibazo cy'amoko, ahubwo bagashyira hamwe mu gutegura ejo hazaza h'igihugu cyabo.
Iyo nama yari yanitabiriwe n'abanyekongo baje gutungura abantu ubwo bavugiraga ku mugaragaro ko bari bazi ko abanyarwanda bose ari ababaye mu ntambara zitandukanye zagiye zibagabaho ibitero, zigahitana abenegihugu babo, ariko bakaba baratangarije abari aho ko baje kumenya ko umwanzi wabo atari abanyarwanda bose, ko ahubwo ari perezida Kagame n'agatsiko bafatanyije guhungabanya umutekano w'igihugu cyabo no kwica imbaga y'inzirakarengane z'abaturage babo, bagamije gusa gusahura igihugu cyabo, bityo bakaba barasoje bemereye abanyarwanda bari aho ko bagiye kubiganiraho n'abanyekongo bagenzi babo kugirango ntihazagire uwongera guhutaza umunyarwanda uwo ari we wese, ko ahubwo bakwiriye gushyira hamwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bakamurwanya bivuye inyuma.
Iyo nama yari yitabiriwe n'abenegihugu cya Norvege, dore bari bafite n'abasemuzi, ikaba yarasojwe yemeje ko na none abari bayigize bazongera guhura mu mezi ataha, ikaba na none izabera mu gihugu cya Norvege, aho izahuza abanyarwanda batandukanye babarizwa mu bihugu bya Scandinavia.
Gasasira, Norvege.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development