ITANGAZO: Radio Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK igiye kuja yumvikana ku murongo wa Short wave mu Rwanda
August 24, 2013 by Rwema IT Webmaster Leave a Comment
Ubuyobozi bw'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK burashimira cyane abanyarwanda bose batuye mu bihugu byinshi byo kw'isi batanze inkunga yabo kugirango hashingwe Radio Inyabutatu ikorera ku murongo wa Shortwave.
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riramenyesha abanyarwanda bose ko igikorwa cyo gutangiza Radio Inyabutatu ivugira kuri Shortwave Station cyarangiye.
Radio Inyabutatu ikorera ku shortwave izatangira kuvuga kuwa gatandatu taliki 31 Kanama 2013.
Mu gutangira, Radio Inyabutatu izajya ivuga kuri buri wa gatandatu guhera saa moya za nimugoroba za Kigali kugeza saa mbiri za nimugoroba (19h00pm kugeza 20h00pm).
Radio Inyabutatu muzajya muyikurikira kuri frequency 17870 kHz muri metero 16, ikaba ifite imbaraga za 250 kw.
Radio Inyabutatu izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave.
Radio Inyabutatu izajya ikorera mu karere k'ibiyaga bigari bya Afurika, ikaba ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Radio Inyabutatu izajya ikoresha ubu uburyo bubiri:
- Kuri Shortwave, Radio Inyabutatu izajya ikora kuwa gatandatu gusa ku masaha yavuzwe haruguru.
- Kuri internet, Radio Inyabutatu izakomeza gukora buri munsi amasaha 24/24 nk'uko bisanzwe, kuri internet mwayisanga kuri uru rubuga: www.radioinyabutatu.com
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riramenyesha amashyaka yose cyane cyane aya opposition ko Radio Inyabutatu ije kubabera umuyoboro wo gutera indi ntambwe mu guharanira impinduramatwara mu Rwanda.
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK riboneyeho gushishikariza amashyaka yose ,amahuriro yose na civil society hamwe n'abanyepolitike ku giti cyabo ko igihe cyose bagira icyo bashaka kugeza ku banyarwanda bajya bifashisha Radio Inyabutatu.
Mu gihe Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave mw'itangiriro izajya ivuga rimwe mu cyumweru, kandi nabwo isaha imwe yo kuwa gatandatu, Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK rikomeje kwihutisha igikorwa cyo kugirango Radio Inyabutatu izajye ivuga iminsi yose y'icyumweru uko ari irindwi.
ICYITONDERWA: Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu baramenyeshwa ko imvugo ibiba amacakubiri ayariyo yose mu mu banyarwanda cyangwa isesereza ubwoko ubwaribwo bwose itemewe.
Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: editor@radioinyabutatu.com
Skype: radioinyabutatu
Imana ikomeze ihe imbaga y'inyabutatu nyarwanda umutima wo gusenyera umugozi umwe mu gukora impinduramatwara mu Rwanda.
Mugire Imana.
Eugene NKUBITO
Chairman
Inyabutatu-RPRK
No comments:
Post a Comment