Paris, kuwa 28 Kanama 2013.
Twamenye amakuru y'uko intumwa z'ishyaka PPR-Imena ziri muRwandamuri iyi minsi zasuye Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi uri mu buroko iKigalikuva tariki ya 14 Ukwakira 2010, azira impamvu za politike. Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi iramenyesha abarwanashyaka ba FDU-Inkingi by'umwihariko n'Abanyarwanda bose muri rusange, ko izo ntumwa zagiye mu Rwanda ziturutse i Burayi, ahantu hari bamwe mu bayobozi ba Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, zitigeze zigeza kuri iyi Komite iby'uruzinduko rwazo mu Rwanda ngo zinayibwire ko zizasura Perezidanti w'ishyaka FDU-Inkingi maze biganirirweho mu rwego rwa politike. FDU-Inkingi ni ishyaka rirwanya ubutegetsi bw'igitugu buriho mu gihugu cyacu. Bityo intumwa izo arizo zose zisura Umuyobozi waryo mu rwego rwa politike zigomba kwerekana ku mugaragaro ko zirwanya ubutegetsi bw'igitugu duhanganye nabwo kandi ubutumwa butangwa nyuma y'uko gusura bukaba bushyigikira ibikorwa byo guhangana n'ingoma y'igitugu.
Kuba intumwa z'ishyaka PPR-Imena zarasuye Madame Victoire Ingabire Umuhoza mu buroko ni byo koko. Madame Ingabire yarabakiriye nk'uko umuco mwiza wa kinyarwanda ubisaba; nta wanga kwakira umushyitsi. Madame Ingabire ariko yaratunguwe kubera ko atari yiteze izo ntumwa zamusuye kuwa Kabiri zinyuze ku buyobozi bwa gereza kandi umunsi wo gusura imfungwa muRwandaari kuwa Gatanu. Iyi mikorere y'ubuyobozi bwa gereza iranatangaje kubera mbere y'aho gato ubwo buyobozi bwimye abarwanashyaka ba FDU-Inkingi uruhushya rudasanzwe rwo gusura Madame Ingabire ku munsi w'isabukuru yo gushinga urugo rwe.
Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi iragaya iyi mikorere, ndetse ikibutsa ko FDU-Inkingi ifitanye amasezerana y'ubufatanye n'Ihuriro Nyarwanda RNC, bityo bikaba bitumvikana ukuntu abantu bahoze muri iri huriro nyuma bakitandukanya na ryo, bagashinga ishyaka PPR-Imena, bajya gusura Perezidante wa FDU-Inkingi, bahawe uruhushya n'ubutegetsi bumufunze, ndetse budatuma abarwanashyaka b'ishyaka rye bamusura mu bwisanzure.
Tuzi kandi ko ubutegetsi bwaKigalibukunda gukoresha abantu bahoze mu mashyaka aburwanya nyuma bakayavamo mu rwego rwo kuyasenya. Niko bwabigenje muri PS-Imberakuri, ndetse bukaba bugerageza no kubikora muri FDU-Inkingi no mu Ihuriro Nyarwanda RNC, tukaba twizeye ko ishyaka PPR-Imena ritazagwa muri uwo mutego.
Duhamagariye abarwanashyaka ba FDU-Inkingi n'inshuti zayo gukomeza umurego mu bikorwa byo kurwanya ingoma y'igitugu, ntibarangazwe n'amakuru agamije kubayobya. Duhamagariye amashyaka yose arwanya ubutegetsi bw'igitugu gushyira ingufu hamwe aho kuzitatanya cyangwa kwemera kureshywa n'ubutegetsi bw'igitugu buri mu marembera, kuko umusaruro nyawo wegereje.
Turasaba ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR-Inkotanyi nabwo gushyira mu gaciro bukemera ibiganiro n'ababurwanya, aho guhora bushishikajwe no kubacamo ibice, kuko ariyo nzira izazana amahoro na demokarasi birambye mu gihugu cyacu.
Bikorewe i Paris, mu Bufaransa, tariki ya 28 Kanama 2013.
Kubwa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Dr. Mwiseneza Emmanuel
Komiseri Ushinzwe Itangazamakuru no Gutumanaho
No comments:
Post a Comment