Imirwano iracyakomeje hagati ya RDF/M23 na FARDC, Kibati mu maboko ya FARDC. (Update)
30 août 2013
Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 30 kanama,2013, imirwano hagati ya RDF/M23 na FARDC ifatanyije na MONUSCO yakomeje mu duce twa Kibati, aho ingabo za Afrika y'epfo ziri muri MONUSCO ziri kurasa cyane ibirindiro bya RDF/M23 zikoresheje za kajugujugu z'intambara.
Iraswa ry'ibirindiro bya RDF/M23 i Kibati nibyo biri gutera Paul Kagame umujinya, agategeka ingabo ze kurasa ibisasu ku Gisenyi, ngo kugira ngo bigaragare ko FARDC ziri kurasa abaturage mu rwanda. Impamvu aho Kibati, hataye RDF impungenge nuko ariho ingabo z'u Rwanda zakusanyirizaga amasasu, ibiryo n'ibindi bikenewe ku rugamba (ravitaillement). Indege za Afrika y'epfo rero guhera ejo nimugoroba zagiye zirasa izo stocks za RDF ziri inyuma mu birindiro byabo, bigatuma abasirikari bari imbere ku ntambara babura amasasu, kandi bikaba na ngombwa ko basubira inyuma, kugira ngo badafatwa mpiri.
Umuvugizi wa gisirikari wa MONUSCO, LT Col Prosper Basse, nawe yabyemeje, ubwo yavuganaga na RFI mu gitondo, ko ibirindiro bya M23 hafi ya Kibati ubu bamaze kubijegeza. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF bari Ku Gisenyi aravuga ko nubwo bwose baraye bazanye ibifaru, n'ibibunda bya rutura nimugoroba, ko batinye gutera Goma, kubera amaterefone y'ibikomerezwa ku isi yaraye acicikana kwa Kagame bamuha gasopo ko natera aza kwiboneraho. Ikindi nuko azi neza ko Afrika y'epfo igiye kohereza za kajugujugu zayo zo mu bwoko bwaRooivalk zirasira mu kirere nk'iziri kubutaka. Ubwo rero turiya dufaru yajyanye hariya bazatugira umuyonga nagerageza kwambuka. Za ndege za RDF nazo zari zatangiye kurasa ejo muri Congo nazo ntizongeye guhaguruka uyu munsi, babaye baziparitse i Mudende mu kigo cya gisirikari.
Abo basirikari batubwiye ko bari aho gusa bategereje amabwiriza ari buve i bukuru uyu munsi, ariko ngo Paul kagame yabaye nk'intare nta n'umuntu habe yewe na gen Nyamvumba ntari kumuvugisha. Ubu ngo Gen de brigade Jonhson Hodari uyobora garde républicaine niwe uri kwakira ubutumwa bwose bugenewe Kagame ku byerekeye urugamba.
Mu ma sa tanu (11 h 00) hatangiye kumvikana urusaku rwinshi cyane rw'amasasu asanzwe n'ibibunda binini ruri kumvikana muri Kanyanja na Kilimanyoka, aho RDF/M23 ifite ibirindiro bikomeye, no hirya gato yo ku minara ya Vodacom na Tigo FARDC yigeze kurasa mu cyumweru cyashize. FARDC na MONUSCO biyemeje kuhagaba igitero simusiga cyo gutsimbura abasirikari b'u Rwanda bari bakomeje kohereza amabombe ku birindiro bya MONUSCO.
Mu ma sa sita (12 h 00), ingabo za RDF/M23 zinaniwe guhangana n'igitero cya FARDC, none zihisemo kwiruka zikareka ibirindiro bya Kanyarucinya. Abasirikari bari bayobowe na LT Col Joseph Karegire bagerageje gutera FARDC, maze si ugusukwaho amabombe, bagizengo n'imvura ibaguyeho, ubwo kandi abo bita aba CRAP ( Comandos de Recherche et d'Action en Profondeur) ba FARDC, bari babanyuze inyuma maze batangira kubacucuma. Ngo hapfuye abasirikari benshi cyane ba RDF, Joseph Karegire asabye ubufasha, ahubwo Gen Vincent Gatama amusaba guhita asubira inyuma, kubera ko i Kigali bamubwiye ko hari ikibazo gikomeye cyo kohereza ubufasha kigomba kwigwaho.
Iki kibazo nta kindi nuko amahanga ubu yakomeje gushyira igitutu kuri perezida Kagame bamubwira ko bafite ibimenyetso by'uko ingabo ze ari zo ziri kurwana muri Congo. Amakuru Ikaze Iwacu ikiri gushakira gihamya avuga ko ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yazindutse iterefona Kagame bamubwira ko agomba guhagarika intambara cyangwa agafatirwa ibihano mu rwego rwo kugura intwaro (Embargo sur les armes).
Biracyazaa….
Ngendahimana Damien
No comments:
Post a Comment