Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".
Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Kamena 2013, FDU-Inkingi CPL y'Amerika, izatuganirira ku ngingo ikurikira:
"Gukunda igihugu ku ngoma ya FPR ntibivuga gukomera amashyi umwidishyi no gutambira iz'ubutegetsi bwe buvugije zose".
Ku butegetsi bwa FPR, imvugo yo gukunda igihugu isigaye yaraviriyemo abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi gufungwa, kwicwa no kumeneshwa.
Ese koko umuti w'ibi bibazo waba ari ugukomeza gukomera amashyi umwidishyi no gukomeza gutambira iz'ubutegetsi bwe buvugije zose?
Muzabe muri benshi.
Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Kamena 2013, saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) isaha ya Washington DC, Montreal , Ottawa na Toronto . Kuwa kabiri tariki ya kabiri Mata 2013, saa munani zo mu gitondo (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam na Madrid; saa saba zo mu gitondo (1:00am) i Londoni; saa cyenda zo mugitondo (3:00am) i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg; saa kumi zo mu gitondo (4:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam; saa kumi n'ebyiri zo mu gitondo (6:00am) i New Delhi mu Buhindi; saa tanu z'amanywa (12:00am) i Sydney muri Australia.
No comments:
Post a Comment