Pages

Saturday 22 June 2013

RNC-Ihuriro Nyarwanda ribona rite ibibazo twibaza twese kuri Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanije gushinga iryo shyaka

http://ijwiryarubanda.com/2013/06/rnc-ihuriro-nyarwanda-ribona-rite-ibibazo-twibaza-twese-kuri-kayumba-nyamwasa-nabo-bafatanije-gushinga-iryo-shyaka/

RNC-Ihuriro Nyarwanda ribona rite ibibazo twibaza twese kuri Kayumba Nyamwasa n'abo bafatanije gushinga iryo shyaka


Uko ishyaka Ihuriro Nyarwanda – RNC risubiza ibibazo bibazwa na benshi kuri Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bashinze iryo shyaka.

Ibyo Bwana Gervais Condo yatangarije kuri Radio Itahuka mu izina ry'Ihuriro Nyarwanda, ku tariki ya 5/6/2013 no kuya 12/6/2013.
Ese GenKayumba Nyamwasa akwiye kuba umunyepolitiki?

Banyarwanda, banyarwandakazi nshuti za Radio Itahuka, Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda,
Dukomeje ikiganiro cyacu cyo kuri uyu mugoroba tugerageza kugira icyo tuvuga kubirebana na bamwe mu bashinze Ihuriro Nyarwandaabantu bakunze kugenda bibazaho byinshi.Muri abo bantu bashinze Ihuriro Nyarwanda, aribo Kayumba Nyamwasa, ndavuga General Kayumba Nyamwasa, Dr. Rudasingwa Theogene, Colonel Patrick Karegeya na Dr. Gahima Gerard, abo bantu mbere yo kugira ngo Ihuriro Nyarwanda rishingwe, bari barabanje gusohora urwandiko, inyandiko nako yiswe "Rwanda Briefing". Iyo nyandiko, yavugishije abanyakigali amangambure ivugisha ndetse n'abandi bantu bari hanze bari basanzwe bayinenga, ibavugisha amagambo menshi ndetse bamwe bakanibaza koko iyo ibi bintu biturutse, niba bariya bantu babivuga bakomeje.
Abo bantu rero, ntibyahagarariye aho ngaho, nibwo bakomeje, baza kuvugana n'abandi banyarwanda kugirango bashyireho Ihuriro Nyarwanda RNC noneho aho rigiriyeho sinakubwira ibintu birushaho kudogera. Abantu bakomeza noneho kuvuga byinshi. Barabanenga, bakabanenga cyane cyane hakazamo Kayumba ariko muri uko kubanenga, wenda ugasanga impanvu zibibatera zitandukanye. Ndagerageza kugira icyo mvuga kubera ko hari abantu benshi bagenda babyibazaho, aho tunyuze,twatangira gukora mobilization hirya no hino tukagira ngo ibisobanuro twarabitanze birahagije; na none aho umuntu yongeye gusohoka ugasanga umuntu arakwihereranye, umuntu w'inshuti, akavuga ati rwose wowe umazemo igihe ndagira ngo nkubaze ikibazo iki n'iki. Umbwire utambeshya ugire icyo umbwira kuri ibyo bintu, ku cyizere umuntu akwiye kugirira bariya bantu.

Mu bantu rero banenga ibyo bintu, iyo mikorere, ndavuga abo bagabo nari nvuze uko ari bane, ariko cyane cyane ugasanga uri kw'isonga ni General Kayumba Nyamwasa,ndabashyiramo ibice bitatu, bishobora kuba binarenze. Ariko ndavuga nti ni bitatu by'ingenzi.

Leta ya FPR

Abambere babanenga, ni leta ya FPR, n'abayishyigikiye batekereza ko bariya bagabo bashobora kuzagera aho ngaho bakagira ingufu zikomeye zatuma bahirika ubutegetsi buriho muri iki gihugu. Bakaba babaziho, hari abo ngabo, ubushobozi bwatuma wenda bagira ingufu zihagije bakabuvanaho noneho nabo bakabagerera mu kebo babagereyemo.
Iyo abo rero babanenga, abo bantu, ari ubutegetsi ari n'ababushyigikiye, babita ko ari ibisambo, ko ari abajura, ari abanyoni, ko mbese ari corrupted. Ni ukuvuga ko bafite corruption. 
Aba bantu, nigeze gutanga ikiganiro kijyanye n'ibyo bya corruption, nanga gukoresha kurya ruswa, bitugukwaha, igiturire, ndavuga nti ndahitamo gukoresha iryo jambo rya corruption kuko ririmo ibice byinshi. Muri corruption habamo gutanga inyoroshyo, aribyo bita "bribery". Bribery harimo ibintu byo kunyereza umutungo, aribyo bita "detournement" cyangwa se "embezzlement". Harimo ibintu byo gukoresha ibikangisho, "chantage" cyangwa se "blackmail", harimo ibintu byo gukoresha umwanya ufite kugira ngo ukore ibidakwiriye gukorwa "abus de pouvoir". Harimo ibintu byo gutonesha bamwe ugatoneka abandi. Harimo ibintu byo kwirebera bene wanyu bo mu muryango wawe, ibyo bita "nepotisme". Hakaba hari n'ibintu byo kwishakira nk'abahake, abagaragu bawe ukabahaka ukabagira nk'abagaragu bawe, ibyo bintu bigira "clientelisme"; hakabamo n'ibintu bya "fraud", nk'ibintu byo kwiba amajwi burya nabyo byitwa corruption. Ibyo bintu rero iyo ufata iyo corruption ukajya kuyirega bariya bagabo, hari ubwo umuntu avuga ati bibaye ibyo ngibyo, niba ari iyo ngiyo ubanza abajya bavuga ko gukubitira, uwakubitira imbwa gusutama nta n'imwe yasigara. None se, niba ba Kayumba, uwavuga ati ari ba Kayumba abo ngabo, ari naba giti-mu-jisho muri Kigali, abagaragaraho corruption iteye icyo n'icyo ni ba nde? Ntabwo mbizi ko icyo gisubizo umuntu wenda atakibona none ahangaha. Niba impanvu zibibatera ari icyo ngicyo.
Ikindi bakavuga bati ni abantu babi cyane, ntawukwiriye kubegera.
Iyo ubabajije uti se bashobora kuba ari babi cyane, bashobora kuba bagira bate, uti ariko se turebe ibitekerezo byabo, bikubiye muri iriya nyandiko bikubiye mu byo bagenda batangaza, biriya bintu murabona batabisangiye n'abandi banyarwanda benshi?Twaretse kureba abongabo, reka turebe ibitekerezo tureke kuvuga ngo turebe nk'umuntu gusa turebe ibitekerezo bye.Murabona biriya bitekerezo abantu batabisangiye n'abandi benshi? Murabona biriya bintu banenga batabisangiye n'abantu benshi? Murabona umuti barimo gutanga wo kugirango ibibazo by'u Rwanda byugarije u Rwanda bibe byafutuka abantu babivamo, umuti batanga murasanga nta bandi bantu bawusangiye nawo, uretse wenda ko nta muntu ubatega amatwi? Icyo ngicyo ntwabwo babasha kubisubiza, ntabwo babasha kukubwira ngo ibitekerezo byabo ni bibi ikibi babonamo nuko biramutse bihuje abantu benshi iherezo buriye butegetsi bwazageraho bugahirima bakavuga bati wenda hari n'uwatinyuka kujya kwihorera akareba nk'ibintu bari bagiye kumukorera muri Afrika y'Epfo.
Icyo ni ikiciro cya mbere.

Amashyaka afite ishyari

Ikiciro cya kabiri navuga, nicyo nk'abantu bafite amashyaka bifuza ko Ihuriro wenda ritagira abayoboke.
Bamwe muri bo, cyangwa benshi, ni abavuga ko amashyaka yabo ashyigikiye guhuza amoko yose y'Abanyarwanda ni ukuvuga Abahutu, Abatwa, Abatutsi, ariko wareba neza ugasanga ni ubwoko bumwe gusa gusa, ndashaka kuvuga bw'Abahutu, ugasanga iryo shyaka rivuga ko rishaka kubahuza ritagira Umututsi cyangwa Umutwa wa kirazira. Kuva rero babivuga, ntibabashe guhuruza ayo moko yose y'Abanyarwanda, bigasa n'ibibabera ipfunwe, ntibabyihanganire. Cyane cyane ko noneho bakebuka hirya bakabona muri iryo Huriro Nyarwanda hari ibimenyetso by'uko ayo moko yose ahari muri RNC. Bashaka rero impanvu zose zo kuvuga ko abo bantu bafite ibyasha, bafite inenge, bafite ibintu rwose bidakwiriye gutuma hari ugenda ngo abegere.

Abafite impungenge zumvikana

Abandi, abo ntekereza ko ari na benshi, ni abantu genuine, ni abantu bafite impungenge zumvikana. Babivuga rwose atari ukuvuga ngo hari ikindi cyihishe inyuma aho ngaho, ari umuntu ukubwira ati: "iyagukanze ntiba inturo".

Kugirwa ibikoresho nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu…
- Aba ni abantu bakubaza bati, nibo nababwiraga duhura nabo ari umuntu w'inshuti ukwegereye aho ngaho, ntazindi nyungu afite, ari ibintu yagiye yunva hirya no hino, akavuga ati rwose nawe umbwire wowe, umaze umwanya hariya, bariya bantu ushobora kubizera ute, uzi uko babaye muri FPR, n'amacenga yayo. Akakubwira atimuzi uko bagize abantu ba Kanyarengwe, muzi uko bagize ba Bizimungu, ba Lizinde, ba Sendashonga, ariko se namwe ko mukunda kuba inkundarubyino, ndavuga "naive" – "naif", namwe ntibazabagira kuriya ntibazabacenga kuriya, ntibizamera gutyo?
Umuntu wibaza icyo kibazo, njyewe ndamwunva rwose, kuko areba ibintu abona byabaye ejobundi, adateze kuba yakwibagirwa.
Rimwe na rimwe nanjye ndababwira nti: umunsi twicaye hamwe tumaze kureba amahame remezo y'Ihuriro Nyarwanda, tugirango tujye kuyashiraho umukono, sinanjye wanabivuze njyenyine, harimwo n'abandi bagenzi bacu bavuze bati, twavugaga tuti turi hano turashaka ngo dufatanye uko turi hano twese ariko ntawifuza kugirango azaze hano azabe nka ba Kanyarengwe cyangwa ba Bizimungu. Ndetse abantu bakanabiseka bakabigira urwenya! Bavuga bati hari ikintu bitaga syndrome Ruhashya/Kanyarengwe, bashaka kuvuga bati Abatutsi bashyira imbere Kanyarengwe, Abahutu bagashyira imbere Ruhashya akaba ari aho ngaho umwe ari uwo muri ubwo bwoko, bakavuga bati ibibazo by'abandi bose byararangiye.

Itsembatsemba ryo muri Gisenyi na Ruhengeri
- Hakaba ndetse n'abandi bazana ikibazo cy'ingabo za FPR igihe zari ziyobowe na Kayumba zirwanira muri za Gisenyi na za Ruhengeri, n'abaturage bahatikiriye. Bakavuga bati umuntu nk'uwo nguwo umuntu ashobora kuba yakongera kumuvugisha ate bazi neza ibyo yakoreye aho ngaho mu Ruhengeri. Ibyo byo ndabigarukaho mu kanya.

Gushyikiriza Kayumba Nyamwasa ubutabera
- Hakaza n'abandi bazamura, bamwe ari "genuine" aribo nakubwiraga, ariko harimo na babandi bo muri ya mashyaka bavuga bati bari bakwiye gushyikirizwa ubutabera aho kugirango bajye kuvuga ngo barajya mu mashyaka. "Ya"! Ibyo bintu muvuga nanjye ndabyemera.
Umuntu ukekwaho icyaha ni byiza ko yashyikirizwa ubutabera. Ariko se ubutabera muvuga bakwiriye gushyikirizwa ni ubuhe? Ubwo mushaka ko bashyikirizwa ni ubuhe?Ni buriya bwa FPR? Ubwa FPR yo yamaze kubakatira imyaka bamwe 20 abandi 25. Hari ndetse na Kayumba bamukatiye urwo gupfa n'abandi n'uko wenda bagenda babakatira urwo gupfa batari bagera no mu rukiko.
Ubwo butabera nibwo mutekereza ko bakwiriye kujyamo?
Murashaka se ngo bajye mu buhe butabera, bashikirizwe ubuhe butabera? Ubwa Arusha? Twabonye imanza baciye, se buriya ziciye neza?
Yego buri aho ngaho ni ubutabera mpuzamahanga hari abagize Imana bararenganurwa, ariko se buriya nibwo butabera dushobora kuziringira bwonyine? Hari abandi bavuga bati akwiriye kwigemura hari ahandi bamureze, ngaho rero, afite ikirego mu Bafaransa, afite ikirego mu ba Spanyoro, ibyo ni ukuri, uwo muntu ntabwo ariwe ubabwira ngo boye kuza kumufata. Nibarebe uburyo, niba ikirego cye gifatika niba bafite inzira banyuramo , nibagende aho ari kandi barahazi. Ntabwo ari nka bariya bari i Kigali abandi bagenzi be barezwe wenda bafite ikibaba cya leta, uwo muntu aho ari,
kuki muvuga ngo najye kwigemurayo kugira ngo bigende bite? Kuki se bo batagenda ngo bamufate? Ko aribo bafite ikirego bakaba bazi n'inzira zinyuramo! Wowe! Bagiye kuvuga byabindi nahoze nseka bya Nyabarongo itica yica uyigemuriye? Aho umuntu azi aho ari, nibagende bareke ubutabera bufite uko bukora bagende niba ari ubwo ngubwo abantu bizeye buzagira akamaro.
Ikindi njye nkavuga nti rero: ko mwebwe mbona abantu banakabya uwafata buriya butabera bwa Kagame ko bwabakatiye imyaka 20 na 25 akagenda akabadanangira, singiye kuvuga ngo nibabacishe mo urusasu nkuko baba babyifuza bamwe, aho buriya twarara dutashye ra? Aho ikibazo cy'abanyarwanda cyaba kirangiye? Bati ntabwo cyaba kirangiye. None se icyo turimo kuvuga ni ikihe niba dushobora gukomeza gufatanya urugamba kugira ngo tuzarebe uburyo kirangira?

Kureka politiki kubera kugira ibiganza bijejeta amaraso
Ikindi hakaba abavuga bati bari bakwiriye kujya ku ruhande ntibakore politique hagasigara abantu bera de badafite amaraso ku biganza.
Hari abibwira ko ari abere cyangwa se ko bariya nyine bafite amaraso ajejeta ku biganza, twazarebye tukareba abo bantu bera, badafite icyaha, b'abaziranenge, ko bahari ari benshi kandi mu banyarwanda, ngo noneho batere intambwe ikomeye bavuge bati dore njyewe ndi umuziranenge nemeye gukora politique, noneho nimuze dukore iy'abaziranenge hano. Ninde ubabuza? Ntabwo ari abangaba. Reka da! Ni abo bantu babyibuza, kubera ko politiki ntabwo ari iy'abantu bose, ntabwo kandi uzajya kubibahatira, kandi ntibizakunda. Abo baziranenge nimubagire inama bagende bajyeyo bishyire hamwe turebe ko bazaturangiriza ibibazo ntawutazabyina. Kuki bataboneka? Kuki ntawugenda ngo abashiture ababwire ati ngaho nimuze mutujye imbere mwebwe muri abaziranenge hanyuma muze turangize ibibazo byacu. Ubu abantu bafite n'ubwoba, muri abo uvuga wenda ngo ni abaziranenge, ni abanyabwoba badashobora gutinyuka kugaragaza ibitekerezo byabo. Ntabwo rero byagombye kubuza abandi babasha gutunga urutoki ibitagenda ko babikora.
Kandi ikindi abantu birengagiza, n'aba biyita ngo ni abaziranenge, nabo bavuga badafite amaraso ajejeta ku ntoki nkayo bashyira kuri abo bandi, ni uko ubwabo uwababaza,uwabashikiriza perezida Kagame n'ubutegetsi bwa FPR basanga bafite inenge, bafite ibyaha biruta iby'ingurube.

Abavuga ni ukubihorera, tukikomereza
Ikindi rero, wenda umuntu yagarukaho kuri ibi bintu byose, ndagenda ntanga ingero, [...] nkunze kujya mbisubiriramo abantu tugendana tujya mu nama hirya no hino, nkababwira nti: igitekerezo cy'umwana na sekuru:
Umwana na sekuru bagize gutya, bari bafite indogobe. Sekuru agenda ku mugongo w'iyo ndogobe, umwana agenda yirukanka inyuma yayo. Bageze ku bantu, abantu baravuga bati ariko ibintu ni igitangaza, uyu musaza nawe arakabya, kariya kana gatoya amaguru yako ntabwo ararema ntabwo karafasha, ntabwo karabasha gukandagira ngo gakomeze none dore niwe urimo kugenda yiyumvira umunyenga hejuru y'indogobe akana kadiraguza inyuma ye. Umusaza aratambuka aragenda bageze mu nzira aramubwira ati mwana wanjye wabyunvise ibyo bavuze, ati nabyunvise.
Arongera buracya, baragaruka bagiye kunyura kuri ya nzira noneho umwana ajya hejuru y'indogobe, umusaza ayigenda inyuma, banyuze kuri ba bantu bati ariko abana b'ubungubu nabo ni igitangaza, umwana arabona umusaza arananiwe none niwe ugenda yiyunvira uruviri hejuru y'indogobe umusaza yigaraguza inyuma! Bati iki ni igitangaza. Umusaza aramubwira ati mwana wanjye urabyunvise ibyo bavuze? Ati ndabyunvise muze.
Ku munsi wa gatatu, baza noneho bombi ari umusaza na wa mwana bicaye hejuru y'indogobe, banyuze kuri ba bantu bati iki ni igitangaza, iriya ndogobe niyo yari ibatunze, niyo yajyaga ibatwarira imizigo, none ndebera bagiye kuyivuna umugongo, igiye gupfa urubi. Umusaza abwira wa mwana ati: mwana wanjye urabyumvise? Undi ati ndabyunvise. Ati rero, nuzajya ubona ukora ibintu byawe ukaba ubyemera, wunva uri mu kuri, jya wikomereza kuko ibyo uzakora byose abantu bazavuga. N'ibi niho biza kugera.

Amarorerwa ashinjwa Nyamwasa

Abantu baravuga bati umuntu yakoze amarorerwa hariya, muri kariya karere ka Ruhengeri na Gisenyi. Rimwe na rimwe, iyo nshaka kugereranya wenda umuntu yavuga ngo byoroheje buhoro ni nk'uko wavuga utiumwana kera akiri we yahoraga agendana ibimwira, mwanahura ari umugabo ukavuga uti buriya ibimwira biraza kuza. Ntabwo ari byo. Abantu barahinduka, ibibi birahinduka.

Abaturage bishwe kubera 'strategie militaire'
Sinshaka kugira ngo mvuge ko ziriya nzirakarengane zaguye muri iriya ntambara zari zikwiye gupfa urwo zapfuye. Sibyo. Ndashaka kuvuga nti tujye twamagana intambara. Tuyamaganire kure. Tuyamaganire kure cyane, intambara ni mbi.
Mu bantu batinya intambara ba mbere ni abasilikare, muri uko kuyitinya, icyo babanza gukoresha ni iyo violence. Kuko kugirango umuntu avuge ko yatsinze intambara, ni uko aba yishe uwo bahanganye kumurusha, aba yishe benshi kumurusha. Muri ibyo bintu byo bakoresha, bita ngo ni "strategie militaire" harimo byinshi. Muri ibyo byinshi, mu ba strateges bakomeye, nkunda gutangaho urugero uwitwa Clausewitz, mpora nsubiramo uko ngarutse kuri iki kibazo, yavugaga ko uwo murwana,uwo muhanganye ugomba kujya kumuca icyo bita ibitsi. Burya ufashe imfizi y'imbogo irimo kwirukanka ukayitema ibitsi ihita igwa aho ngaho ntiyongere gutambuka. Ibyo bitsi rero iyo babisobanura, aribyo bita tendon d'Achille ( or Achille's heel ) ni: kugenda ukabakiza aho bavanaga ingufu zose. Aho bavanaga ingufu zose ni hehe? Ni hariya wenda muri abo baturage dufashe muri context y'abacengezi, ni hariya bagendaga bakababwira bati, bagasiga urwandiko bati mu gitondo tuze gusanga hano hari ibiryo. Wagenda mu gitondo koko ugasanga birahari, ndavuga mu gitondo cyangwa nijoro.
Abantu, ikibabaza twese dukora bimwe, kuva isi yaremwa.
- Muzi Herode ajya gushaka kwica umwana Yezu, yamenye ko umwana yavutse akavuga ati mugende murimbagure abana bosen'abafite imyaka itatu. Kugirango murebe ko nawe atazabacika.
- Muzi abantu mu gihe cya jenoside bagiyebagafata abana b'impinja bakabica ngo ni abatutsi bavuga bati na Kagame yahunze afite imyaka itatu cyangwa se afite imyaka ine sinzi iyo yagiye afite.
- Muzi ibyo bintu ko byabaye hariya mu Ruhengeri bakavuga bati aba bantu nibo babagaburira, nibo tugomba guherahokugirango batazongera kujya bagira imbaraga za gisilikari. Ibyo bintu mujye mubishyira muri context.

Iterabwoba no gutesha morale
Nimwongera muvuge muti n'iyo abantu bagiye guterana amakofe, umwe azamura akaboko akamwereka za biceps undi akavuga amagambo yo kuvuga ati ndakumena umutwe cyangwa ndagira nte, muri ibyo nyine hazamo iterabwoba rikaza mu magambo yabo, ngouwo muhanganye aze kugira ubwoba ate morale. Ibyo bintu, nibyo bakoreshamo amagambo murengera. Mwajyaga mwunva abantu bavuga bati twa tunyenzi twari dusigaye muri park baduhumbahumbye bikajya binyura kuri radio ukunva ari ibintu biri kwumvikana. Baduhumbahumbye, ni nko kuvuga nyine ngo twapfuye. Ariko wajya kubona ukabona zongeye zashibutse. Wajya kubona ukumva undi ati tuzarwana mbabwire nti muzatinye kongera, muzazinukwe kongera kurwana. Ibyo ukavuga uti rero bitandukanye na biriya twavugaga, ntaho bitandukaniye byose ni bya bindi by'abantu bahanganye.Malheureusement niko, nako igiteye agahinda nuko bikoreshwa hose kugirango uze guca intege wa wundi muri mu kurwana.
Ikindi, abo bantu b'inzirakarengane barapfuye, kubera iyo ntambara yo kuvuga ngo ndasanga bihishe ahangaha mbanze mpindure n'abangaba nimbamaramo wenda nabo bazaba bavuyemo, byarabaye. Bikwiye kubaho se, iyo ntambara ikwiye kubaho? Ntawuyifuza, ntamuntu nyifuriza.

Kurimbuza abaturage kajugujugu n'izindi ntwaro
Bakavuga bati baharimbuje za kajugujugu n'izo mbunda. Bakubwiye kuyobora igitero,baguhaye imbunda na kajugujugu wowe urimo kubinenga ubungubu, ntabwo nemeza ko wari gufata ba baturage ngo ubabwire uti muze njye kubunvisha umunyenga muri kajugujugu. Ntabwo byakunda. Muzimenye ko ari iz'intambara ntabwo ziba zaje gukinishwa. N'uzigura amenye ko zica abantu.
Niba abantu ibyo dufite kwamagana, dukwiye kwamagana harimo n'iyo ntambara tugashaka ubundi buryo kuko twayigendeyeho tuza kwibonera ikibi yatugejejeho.
Nongere mbisubiremo, sinshaka kugirango 'njistifiye' ziriya nzirakarengane zapfuye zitari zikwiriye gupfa, ariko nitujya tubivuga mujye mumenya ko intambara ari mbi.

Bamenyereye gucengana

Ikindi, nongere nkavuga nti, iyo bashaka kugirango babinenge, simvuga nk'abo ngabo bose nahoze mbabwira ko ari genuine, bari authentique, ndashaka kuvuga n'abandi bashaka kugirango bace intege abafatanya na ba Kayumba abo ngabo, baravuga bati bariya bantu barabacenga, nibirangira, nibafata ubutegetsi bazisubirira muri FPR, muzarebe nta n'icyo bigeze bayivugaho. Njyewe nagiye ntega amatwi menshi bamwe mu bo twagiye tujyana muri za mobilization, nagiye mbyunva mu biganiro byagiye biba hirya no hino, abantu nka ba Rudasingwa bakavuga bati kuvuga ngo ni ugusubira kuri FPR, yakoresheje n'amagambo akomeye ati "ni nkuko wavuga ngo imbwa yasubiye ku cyo yanze, yasubiye ku birutsi byayo, ntabwo tuzabikora". Ukavuga uti n'ubwo yabivuze yabeshye arimo aracenga. Akoreshe iki se kugira ngo abantu bazabashe kubyumva?
Abandi bakavuga bati muri FPR baracengana, twarabikoze dukora amacenga, ukavuga uti ahubwo dore abantu bacenga baranibyiyemereye, bari bakwiye kumanikwa. Ntabwo ari byo. Baravugako ari icyaha, ko ibyo bintu bitari bikwiriye kubaho.
Hakaba ndetse no mu bahutu, bavuga bati kuki twewe tutabacenga, niba bazi gucenga natwe tubacenge.
Ndavuga nti: ibyo bintu ntabwo aribyo. Ntabwo wajya kurambagiza umugeni uvuga uti umugore tuzabana tuzajya ducengana. Birutwa no kutirwa mushakana. Ukazajya kureba uwo mufitanye icyizere cyuzuye.
Ntabwo ari byiza kuvuga ngo ngiye gushyiraho enterprise y'ubucuruzi uyifatanije na kanaka ngo ugende uvuga ngo nzamucenga nawe avuga ngo azancenga. Nuncenga ni ukuvuga ko uzakora mu mafranga ya ya enterprise igahomba tuzaba duhombye twese. Ntaho bizagera.
Icyo nakunze kumva bagaya nabo, ari ubwo butegetsi bwa FPR, ni ayo macenga, ni ibintu bakoze bagira ngo barakorana hanyuma hakaza mo amacenga bamwe bacenga kurusha abandi bakageza n'aho bamwe babirenza, babavana kw'isi. Bikaba ari ibintu bigayitse. Iyo bamaze gucengana bagakora nk'ibyo ngibyo, nawe ugera aho ukicenga nk'uko bamwe bajya babivuga, nawe ndetse ukazasanga ukora ibikorwa by'ubwiyahuzi kuko uzi gucenga abandi.
Ni byiza rero ko abantu iyo biyemeje gufatanya umushinga uyu n'uyu, bawufatanya n'umutima wabo wose kugira ngo icyo bateganya kugeraho babashe kugiteza imbere.

Kuvuga ukuri – Gusaba imbabazi

Hari abandi, bavugako abo bagabo bakwiye kujya gusaba imbabazi abanyarwanda kubera ibyaha bakoze.
Izo mbabazi ntawutazifuza kuba bazikora. Umunyacyaha…, iyo tuvuga ko dushaka iriya commission y'ukuri n'ubwiyunge bw'abanyarwanda ntabwo aba ari ibintu dukinisha. N'ubivuga uwo ariwe wese, aba yumva ko bikenewe.
Abantu barashaka kugira ngo uko kuri kumenyekane. Kuzamenyekana gute? Ku mbuga? Ari uko umuntu yafashe ijambo kuri radio? Ari uko yagiye kuvuga ukuri kwe undi atari yaza ngo atubwire ukuri kwe? [...]Igihe nikigera abo bantu nabo bazasaba imbabazi. Bakavuga ngo icyo gihe kizagera ryali, turashaka kugira ngo babyemere nonahangaha. Icyo gihe kizagera, ari uko ibi duharanira buri wese anabivuga mu ishyaka rye, anabivuga mu muryango udaharanira inyungu, kujya gusasa inzobe kugira ngo abantu bavugane kuri biriya bintu byabaye, bavuge ukuri kutaravugwa…
Njya numva hari abahungu muri ririya shyaka rishyigikiye ubwami, bavuge akari imurore. Bavuge n'abandi bahari. Kuko, turavuga tuti nuzajya ukoma ingasire jye ukoma n'urusyo. Abantu bari bahanganye ari babiri, amarorerwa yabaye hariya impande ebyili, zose, izo mpande zombi zirimo abantu beza, zirimo n'abantu babi, zirimo abantu bakoze ibyiza, zirimo n'abakoze amarorerwa. Igihe nikigera abo bose bakicarana, ari nabyo dushaka, byaba byiza ko abo bantu nabo bavugisha ukuri uko ariko kose.
Ariko, rimwe na rimwe nabo nk'uko iyo bibarambiye, bavuga bati twebwe hari n'ukuri twabavunguriyeho, abandi bari muri regime twamaganye ko ntawe twari twunva agira icyo atubwira? Ukavuga uti bariya nibo bahemu, abasigaye bose bari abantu beza – ibyo niko ubibona ariko abantu batekereza ko uko kuri kutuzuye harimo ibintu bibuze byari bikwiriye kuzareba uko abantu bicarana muri ya nama abantu bamwe bavuga bati […], muri ya yindi ba Twagiramungu bari barise Rukokoma, muri iyo nama abanyarwanda bakwicara bakabwizanya uko kuri noneho bagasabana imbabazi bashingiye kuri uko kuri. Ntibibujije ko n'abandi bashaka gutera intambwe nk'iyabo ngabo wenda tujya tunenga ba Kayumba, ndabyibuka njyewe ko nigeze kumwunva abivuga nari mu Bwongereza arimo avuga ati nicuza kubona abantu bavuga ngo twaratsinze hejuru y'imirambo y'abantu igeze kuri miliyoni. Bakavuga ngo ibyo ntabwo bihagije. Simbizi ko ubundi wenda ashobora ku… azabona andi magambo, ntekereza ko agomba kuba afite n'ukundi kuri kuri inyuma ahongaho, ariko naramubwiye ntidéjà iyi ni intambwe iruta iya bariya basize inyuma muri FPR batanemera ko hari ibyo bigeze bica muri kiriya gihugu, batekereza ko ibintu byose ari munange ibintu ari byiza. Wowe ukabafata ukagenda ukabashyira hamwe, bakubwira bati harimo utera intambwe akubwira ati jyewe dore ukuri nzi, dore ukuri ku byo nabonye. Umuntu ashobora kuvuga nka biriya bya Rudasingwa, avuga ku ihanuka ry'indege n'ibiki, n'ibindi byinshi.

Maze rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z'Ihuriro Nyarwanda, nshaka kuvuga nshuti za Radio Itahuka – Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda, ntekereza ko ibiganiro byo kuri uyu mugoroba dukwiriye kubihagarikira ahangaha. Nkunze kubabwira ko ntifuza kujya ndenza isaha, ariko niba nagerageje kurondogora ho gatoya byari ngombwa ko izi ngingo uko ari eshatu nzivugaho ariko cyane cyane n'iyi ngiyi y'abanenga ndavuga nti (nicyo nari mvuze mu kanya), nukoma ingasire jya ukoma n'urusyo; nukoma urusyo, ukome n'ingasire.
Ahasigaye rero, tubasezeyeho kuri uyu mugoroba,[…]

Gervais Condo.

RNC-Ihuriro Nyarwanda

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development