Karangwa Semushi wa PDP-Imanzi yasesekaye mu Rwanda!
Amakuru dukesha ishyaka PDP-Imanzi aravuga ko Bwana Karangwa Semushi Gérard, umuyobizi wungirije w'ishyaka PDP-Imanzi yasesekaye ku Kibuga cy'indege kitiriwe Grégoire Kayibanda i Kanombe aho mbere yo kwerekeza aho azacumbika yabanje kuganira n'abanyamakuru bari baje ari benshi.
Dore bimwe mu bibazo abanyamakuru bamubajije :
1. Dukurukije ibyo wavuze kuri BBC, ubu u Rwanda urarubona ute?
Igisubizo : ndabashimiye kuba mwaje kunyakira kandi nk'uko nabisobanuye, nje muri mission y'ishyaka PDP-Imanzi. Nje gushaka ibyangombwa byose ngo twandikishe ishyaka PDP-Imanzi maze tubagezeho imigabo n'imigambi dufitiye Abanyarwanda.
2. Ese ko Green Party byayifashe imyaka ine ngo yiyandikishe mwe muzabigenza mute?
Igisubizo : Green Party ni Green Party na PDP ikaba PDP. Ayo mashyaka aratandukanye turizera ko n'ingorane zitazaba zimwe; Turizera rero ko bazatwandika kandi ko n'abandi babyifuza bazabishobora maze tukubaka u Rwanda twese hamwe.
3. Amatora y'abadepite muyateganya mute?
Igisubizo : Ntabwo ari amatora atuzanye. Tuzabatumira uko mwaje hano maze tubabwira imigambi yacu igihe nikigera; Murakoze.
Twabibutsa ko Bwana Karangwa Semushi Gérard yagombaga kuzana na Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko kugeza ku munota wa nyuma Bwana Twagiramungu ntabwo yashoboye guhabwa visa na Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi.
Ariko Twagiramungu yatangarije Radio BBC ko atazi impamvu yatumye atabona visa, ngo kuko n'abandi banyarwanda bose baba mu mahanga banafite ubwenegihugu bwa ho bakoresha impushya z'inzira (Passports) z'ibyo bihugu. Ngo yasabye Visa akoresheje Passport y'u Bubiligi, kuko Passport ye y'u Rwanda yari yararengeje igihe.
Yatanze urugero kuri mugenzi we Gérard Karangwa Semushi, wasabye visa akoreshe passport y'u Buholandi ngo agahita ayihabwa nyuma y'iminsi 3 gusa.
Twagiramungu ngo ntazi ibyo bakiri kumwigaho cyangwa kumupererezaho, ngo kuko nta cyaha yishinja. Ngo si umujura, ngo si umwicanyi ngo nta n'ikindi cyaha yishinja, maze yongeraho ati : "Jyewe ngomba gusubira mu Rwanda. Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, Ngomba kujya mu Rwanda."
Ku bibaza uko bizagendekera Bwana Semushi Karangwa, ngo nta bwoba afite na mba, Bwana Karangwa ubwe yivugiwe mu nama ati "Nimpfa ntimuzandirire, nimfungwa ntimuzandirire kuko ibyo byose narabyiteguye. Muzandirire ninjya mu kwaha kwa PFR kuko je serais à plaindre et je ne serais plus Karangwa wa Semushi."
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment