Impamvu ingabo zigize «UN Intervention Combat Brigade» zizanesha inyeshyamba za M23 n'abazishyigikiye
Indege zitagira umudereva zinyagira Umwanzi
Hashize iminsi inzego z'ubutasi za perezida Kagame zikoresha abagize umutwe w'inyeshyamba za M23 mu gutesha agaciro ibihugu bya Afurika byari byaremeye gutanga ingabo mu rwego rwo gufata mu mugongo izindi ngabo zari zisanzwe zihari zibarizwa mu mutwe wa Monusco hamwe n'iza FARDC kugirango bahashye ingabo za M23 zikomeje kuyogoza igihugu cya Kongo, zibishyigikiwemo na perezida Kagame.Izo ngabo zikaba zarakunze, mu minsi ishize, kwandikira inteko zishinzwe amategeko za Tanzania hamwe na Afurika y'Epfo, ari na ko bandika inzandiko zigamije guharabika no kugumura abaturage b'ibyo bihugu kugirango barwanye igikorwa cy'ubutwari abaperezida b'ibyo bihugu na bagenzi babo bo muri Malawi na Mozambique bemeje ko ingabo zabo zijya muri Congo kugirango zitabare abaturage bo muri Kongo bakomeje gupfa, bazira amaherere.
Indege zitagira Umudereva zazobereye mu guhashya umwanzi aho yaba yihishe hose cyane mumashamba nkaya Kongo
Politiki yo gukoresha ibitangazamakuru kugirango biteshe agaciro ingabo za «UN Combat Intervention Brigade».Inzego z'ubutasi za Kagame na none zimaze iminsi zikwirakwiza ibihuha ku mbuga za interineti, ibihuha bigamije gutesha agaciro no kwangisha abaturage ingabo z'umutwe wa «UN Combat Intervention Brigade», bikaba bitangaje kubona inzego z'ubutasi z'u Rwanda, igihugu kivuga ko ari kimwe mu bihugu bigize Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, nyamara ibikorwa by'izo za maneko za Kagame bikaba bihabanye n'amahame agenga uwo muryango, dore ko nta kindi washyiriweho uretse gutabara abaturage bazahajwe n'intambara n'imitwe yitwaye gisirikare.
Kuba u Rwanda rugenda rwigamba hirya no hino mu bitangazamakuru cyangwa ku mbuga zihurirwaho n'abantu benshi nka facebook, izi mbuga zikaba zigenda zikwirakwiza ko umutwe wa M23 ushyigikiwe n'igisirikare cya Kagame, ko uzanarasa wivuye inyuma ingabo za Loni zizwi ku izina rya «UN Combat Intervention Brigade», aho maneko za Kagame zivuga ko ibihugu bigize uwo mutwe ari byo Tanzanya, Afurika y'Epfo, Malawi na Mozambique, ko bidafite ubushobozi bwo kurwanya inyeshyamba za M23, ni nko guta ibitabapfu, dore ko bitunvikana ukuntu M23 n'igisirikare cya Kagame bazanesha uwo mutwe wa Loni ugizwe n'igisirikare giturutse mu bihugu bya Afurika, birangajwe imbere na Loni kugirango batabare abaturage ba Kongo. Bikaba bitumvikana impanvu zituma M23 ibifashijwemo n'igisirikare cya Kagame, bumva ko bazanesha igisirikare cya Loni kinafite ingabo zituruka muri Afurika na zo zamenyereye kurwana no kwitoreza kuri «terrain» imeze nk'iya Kongo.
Ikindi nuko bamaze iminsi bakwirakwiza ibihuha bivuga ko za ndege za Loni zitagira abadereva zitazashobora kurwanira kuri «terrain» ya Kongo kubera imisozi iyigize no kugira ubumenyi bucye cyangwa kwitiranya izo ndege na za helicopter za Monusco na Kongo, dore ko mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuvugizi, bugizwe n'amagambo ya Dennis Blair. uwahoze ari maneko mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, "Former Director of US National Intelligence", yerekanye ubushobozi bw'izi ndege zitagira abadereva "Drones", uburyo zafashije mu kwica inyeshyamba zitwaje intwaro z'aba kardish muri Iraq, izi ndege na none zikaba zarakoreshejwe mu kurwanya imitwe y'intagondwa z'abayisilamu yitwaje intwaro, yabarizwaga mu misozi y'ubutayu bwa Afghanistan.
Na none umwe mu basirikare bakuru b'abafaransa, Adm Edouard Guillaud, uyoboye imirwano yo guhashya imitwe y'intagondwa z'abayisilamu ibarizwa mu misozi y'amajyaruguru ya Mali, afatanyije n'igisirikare cyo muri Chad n'icya Leta ya Mali, yashimye ibikorwa by'indege zitagira abadereva zafashije cyane igisirikare cy'Ubufaransa na Chad kugirango zihashye inyeshyamba z'intagondwa z'abayisilamu zari zarigaruriye ibice binini bya Mali bikungahaye ku bituruka kuri peteroli, ubu kubera uruhare runini rw'igisirikare cy'abafaransa cyagize mu guhashya uwo mwanzi, umutekano uragenda ugaruka muri Mali ari na ko abaturage bari barazahajwe n'iyo ntambara bagenda basubira mu byabo.
Naho ku bijyanye n'imbunda, nkuko M23 imaze iminsi igaragaza imbunda itunze zirasira indege hafi kandi yaba yo cyangwa igisirikare cya Kagame ntabwo twibaza baba bafite imbunda nka AC- 130 gunship cyangwa ibikoresho nka «Long Range Surveillance» bishobora gukengera ibikorwa by'umwanzi aho ari, akaba yanagwa aho ari ataranasatira ku birindiro by'ingabo za «UN Combat Intervention Brigade».
Gusa abahanga mu by'umutekano twavuganye ku byerekeye ko igisirikare cya Kagame kihishe inyuma ya M23 kivuga ko kizahashya igisirikare kiyobowe na Loni harimo n'igisirikare cy'ibindi bihugu bya Afurika, baratubwiye ngo tuzabaze Gen James Kabarebe uko byamugendekeye i Kitona ubwo yanyagirwaga n'ingabo za Angola, akaza gutabarwa na Savimbi. Ikindi nuko yadutangarije ko bibabaje kubona ko perezida Kagame atigishwa n'amateka, dore ko iteka ingoma zishaka guhirima mu karere zikoma igisirikare cya Tanzania, akaba yibaza impamvu perezida Kagame aka kanya yiyibagije ibyabaye kuri Perezida Idi Amin Dada, dore ko icyo gihe yabarizwaga muri maneko z'igisirikare cye cyitwaga "State Research". ubwo Tanzania nanone yanyagiraga umunyagitugu Idis Amin Dada arinabyo byavuyeho ihirima y'ingoma ye .
Gasasira, Sweden.
No comments:
Post a Comment