Pages

Thursday, 16 May 2013

Amahoteli afite ibyumba biberamo amanama mu Bwongereza akomeje guha akato Perezida Kagame na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza


Amahoteli afite ibyumba biberamo amanama mu Bwongereza akomeje guha akato Perezida Kagame na ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza

Amahotel mu Bwongereza bakomeje guha akato ambasade y'uRwanda nyuma yo kumenya ko iyo mihango yiswe "Rwanda Day" izaba igamije gucyeza umuperezida nka Kagame ufite amaraso mu biganza

Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu bakozi ba ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza, yemeza ko ambasade yabo ikomeje kugira ikibazo gikomeye nyuma y'aho ba nyiri amahoteri afite ibyumba byagenewe gukoreramo amanama bari bari bemereye ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ko bazabyakiriramo perezida Kagame n'abambari be igihe azaba ageze mu Bwongereza mu gikorwa yise "Rwanda Day", nyamara bakomeje kwisubiraho no guha akato iyo ambasade nyuma yo kumenya ko iyo mihango izaba igamije gucyeza umuperezida nka Kagame ufite amaraso mu biganza, bityo akaba ari yo mpamvu nyirizina bakomeje kumuha akato no kwanga ko we n'abamuherekeje bazateranira mu mahoteri yabo.

Amwe muri ayo mahoteri Umuvugizi twashoboye kumenya ko amaze gufata icyemezo cyo guha perezida Kagame n'abambari be akato, ni iyitwa «Business Design Center», ibarizwa mu mugi rwagati wa London, hakaba hari n'iyindi yitwa «Angel London» na yo imaze guha akato ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza. Indi hoteli imaze guha akato Kagame n'abambari be ni iyitwa «02 Arena», na yo ibarizwa mu mugi wa London .

Tukaba tumaze no ukumenyako abantu benshi bagizwe n'abanyarwanda, abarundi n'abanyekongo, bazaba babucyereye kugirango bamagane ubwicanyi perezida Kagame akomeje gukorera imbaga y'abasiviri b'abanyekongo, yihishe inyuma y'umutwe yashinze w'inyeshyamba za M23, n'ibindi bikorwa by'igitugu akomeje gukorera abanyarwanda imbere mu gihugu, ibikorwa byiganjemo ubwicanyi, ishimutwa ry'abaturage baburirwa irengero, ifungwa ridasobanutse no gusahura umutungo igihugu nkaho kitagira ba nyira cyo.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on May 15 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development