Pages

Monday, 11 February 2013

Suwedi: Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yashyize hanze Leta y’u Rwanda uburyo ineka abanyarwanda bahahungiye

 

Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Suwede yashyize hanze Leta y'u Rwanda uburyo ineka abanyarwanda bahahungiye

Carl Bildt , Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Suwede yashyize ahagaragara uburyo leta ya Kagame yashatse kwivugana Impunzi z'Abanyarwanda batuye muri Suwede ibishigikiwemo na ambasade y'uRwanda muri Suwede .
Nyuma y'iminsi myinshi inzego z'ubutasi za Suwede zari zimaze zikurikiranira hafi ibikorwa bya bamwe mu banyarwanda biyita impunzi, nyamara bakoreshwa mu kazi ko kuneka impunzi nyazo zahungiye muri iki gihugu, byabaye ngombwa ko izo nzego zifata umwe muri izo za maneko, agashyikirizwa ubutabera, ibi bikaba biri mu rwego rwo guca ingeso yo kudahana yashoboraga kuviramo zimwe mu mpunzi zahungiye muri Suwede kubura ubuzima bwazo.
Umwe muri abo ba maneko watawe muri yombi n'inzego z'ubutasi za Suwede, ni umunyarwanda w'imyaka 44 y'amavuko, wiyitaga umurundi, uzwi kw'izina rihimbano ryitwa Emmanuel Habiyambere, ariko mu by'ukuri izina rye rya nyaryo mu Rwanda akaba yitwa Aimable Rubagenga. Hano muri Sweden,akaba atuye mu mugi witwa Örebro.
Uretse gihamya zitangwa n'inzego z'ubutasi za Suwede ku bikorwa by'ubutasi Rubagenga akoreshwa na Leta ya Kagame, minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Suwede na yo, yashyize ahagaragara ko inzego z'ubutasi za Kagame n'abashinzwe umutekano we bwite, banekaga impunzi z'abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede kuva muri 2010 . Iyi raporo inagaragaza za gihamya zerekana ko na ambasade y'u Rwanda i Stockholm ibifitemo uruhare rugaragara.
Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Suwede yanagaragaje ibikorwa bidahwitse, bikorwa na ambasade y'u Rwanda muri Suwede, by'uko aho gukora akazi kayizanye ka diplomasi, ahubwo igenzura amanywa n'ijoro abanyarwanda batuye muri Suwede, ifatanyije n'inzego z'ubutasi za Leta ya Kagame.
Ibi bikaba byaranagaragajwe mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw'ahitwa Örebro, aho umushinjacyaha yashinjaga Aimable Rubagenga ko hagati y'imyaka ya 2010 na 2011, mu ibanga rikomeye, yahawe na Leta y'u Rwanda akazi ko kubaka umurongo wo kumenya neza umubare nyawo w'abanyarwanda batuye mu gihugu cya Suwede.
Kuva icyo gihe ni bwo uregwa yatangiye kuneka abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, barimo abanyamakuru, abanditsi, ndetse n'abari mu ishyirahamwe ry'abanyarwanda rifite icyicaro hano mu gihugu cya Sweden.
Ubushinjacyaha bukaba bwarakomeje kugaragaza uburyo uyu maneko Aimable Rubagenga yatumwaga n'inzego z'ubutasi za gisirikare cya Kagame kuziha amakuru ku bantu banenga ubutegetsi bw'u Rwanda, babicishije mu bitekerezo byabo bya politiki, aho batuye, amanimero y'amatelefoni bakoresha, n'umwirondoro wabo.
Muri za gihamya nyinshi zifitwe n'ubushinjacyaha bwa Suwede, hagaragayemo ama messages (sms) uregwa yafatanywe, yerekanaga amagambo uyu mumaneko yakunze gukoresha ku bubyo bujimije, bukunze kwitwa «code». Aya ma messages yayagiranaga n'abasirikare bakuru b'u Rwanda kimwe n'abandi bayobozi bakuru bamusabaga ibyo agomba gukora, barimo n'abicanyi ba perezida Kagame, babarizwa mu rwego rw'ubutasi rwa gisirikare (Directorate of Military Intelligence-DMI).
Zimwe muri za gihamya z'itumanaho ubushinjacyaha bwa Suwede bufite, ni uburyo Aimable Rubagenga yahererekanyaga za SMS na za maneko za Kagame.
«Code» ya mbere ubushinjacyaha bwafatiye muri telefoni y'uregwa, iteye itya: «Ibitoki bisa nk'aho bifite ibisobanuro biteye ukwabyo. Hari uri bukujyane kukwereka umuntu ukunda kurya ibitoki».
«Code» ya kabiri, bigaragara ko uregwa yari yayihawe ho amabwiriza, yanditse muri aya magambo : «Ugende aho hantu, uhure n'uwo mugabo urya ibitoki byinshi. Wibande cyane ku bitoki».
«Code» ya gatatu, na yo ijyanye n'«ibitoki», iteye itya : «Ejo nzajya gushaka isoko ry'ibitoki, ariko amavuta yo kubiteka mfite, ntahagije». Maneko Aimable Rubagenga akaba yarabonye «code» ya kane, imusubiza ko «iri bumuhamagare, ikaza kumwoherereza ayo mavuta».
Muri ibi biganiro hagati ya Aimable Rubagenga n'abicanyi ba Kagame, bigaragara ko havugwamo amazina y'abantu uregwa asabwa kujya guhiga bukware, abo bakaba ari abanenga Ubutegetsi bwa Kagame babarizwa mu gihugu cya Suwede.
Muri «codes» ze, Rubagenga yaguraga «ibitoki» hanze y'igihugu.
Umwunganira mu rukiko, avocat Magnus Arntell, abajijwe ku cyo uwo yunganira yaba avuga ku byaha aregwa by'ukuneka mu Gihugu cyamuhaye ubuhungiro, yasubije muri aya magambo : «Ibirego aregwa arabihakana, ariko sindabona umwanya wo gusesengura neza ibyaha aregwa, bityo nkaba ntacyo nabisubizaho ».
Aramutse ahamwe n'ibyaha aregwa, Aimable Rubagenga ashobora kuzahanishwa igifungo cy'imyaka ine, mu gihe ubushinjacyaha bwa Suwede bwo bunasaba ko yagombye kuzahita yirukanwa burundu muri Suwede.
Uretse ibyo ubushinjacyaha burega Aimable Rubagenga, raporo ya minisiteri y'Ububanyi n'amahanga igaragaza neza ko inzego z'ubutasi z'u Rwanda n'abandi bashinzwe umutekano, batangiye ibikorwa byo kuneka impunzi z'abanyarwanda zituye muri Suwede kuva mu mwaka wa 2010. Iyo raporo yerekana uburyo izo nzego z'ubutasi zakoze aho bwabaga, harimo no gukoresha ubugome, kugirango zigere ku migambi yazo.
Nk'uko bigaragazwa muri iyo raporo, abakora ibi bikorwa byo kuneka ntibabaga ari bo bihaye izo nshingano, ahubwo ukuri nuko bakoreshwaga n'abanyembaraga b'abanyapolitiki, baturuka mw'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.
Iyo raporo na none ikaba yaragaragaje ibikorwa bibisha by'uko Leta y'u Rwanda yakomeje gutata impunzi z'abanyarwanda ziba muri Suwede, yihishe inyuma y'ikiswe «Diaspora», ikaba yarashoboye gutahura impunzi zahungiye muri Suwede zifite inkomoko mu Rwanda, inyinshi muri zo zikaba ari abenegihugu ba Kongo-Kinshansa, Uburundi, ndetse na Uganda.
Nubwo ambasaderi w'u Rwanda muri Suwede, Venetia Sebudandi, yigize nyoni nyinshi ko atazi ibyo bikorwa bibisha byo guhiga impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Suwede ariko urwego rw'ubutasi rwa polisi ya Suwede rwemeza ko rufite za gihamya simusiga zerekana ibikorwa by'ubutasi biteguwe neza n'inzego z'ubutasi za Kagame hirya no hino kw'isi. Agatsiko k'abicanyi ba Kagame kakaba gakomeje kwidegembya hirya no hino mu bihugu bya Afurika, nta cyo kikanga.
Muri Suwede, umukozi wa ambasade y'u Rwanda yashatse kwivugana umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.
Maneko wa Kagame, Rubagenga Aimable, yamaze hafi igihe cy'amezi abiri mu gihome mbere y'uko arekurwa by'agateganyo, ariko atemerewe gusohoka muri Suwede, anategekwa kuzajya yitaba inzego z'ubutabera z'iki gihugu.
Umushinjacyaha, Ronnie Jacobsson, ukorera mu biro by'ubushinjacyaha bibarizwa mu rwego rukuru rw'ubutasi rwa Suwede, yatangaje ko ibikorwa by'ubutasi byakozwe na Leta y'u Rwanda muri Suwede, ari icyaha gifite uburemere bukomeye, dore ko cyapanzwe kuva cyera kandi kikaba kinafite abantu kimaze gukomeretsa bikomeye.
Ronnie Jacobsson akaba yarasoje agira ati : «Izo nzego z'ubutasi z'u Rwanda zagaragaje ubushobozi n'umwete wo guhitana abanenga Leta ya Kagame, zikoresheje ingufu zivanze n'ubugome».
 
Amiel Nkuliza, Sweden.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development