Ban Ki Moon na we ngo abanyagitugu nka Kagame babangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, nta mwanya bagifite kw'isi.
Mu nama mpuzamahanga ku by'ubukungu "World Economic Forum", yaraye ibereye muri Sweden mu mujyi wa Stockholm, inama yigaga ku ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi, izwi nka «Mellenium Development Goals» mu magambo y'icyongereza, yari yahuje abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Sweden, umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon, Minisitiri w'intebe wa Leta y'Ubwongereza, David Cameron, uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa Loni, Kofi Annan, n'abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino kw'isi, ni bwo minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, agihabwa ijambo, yavuze ko abagize ako kanama bakwigira hamwe uburyo iby'iryo terambere ry'ikinyagihumbi byagerwaho, cyane cyane ko ngo mu bihugu bitandukanye bikiri mu nzira y'amajyambere bikiruhije kugerwaho uko bikwiye kubera ko ababiyobora bakoresha igitugu ku baturage babo, aho aba baturage batagezwaho imiyoborere ihwitse, ubutabera bwigenga n'itangamakuru ryigenga.
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yanagaragarije abari aho ukutarya amagambo ngo asingize gusa ibyagezweho mu ntego y'iterambere ry'ikinyagihugumbi, ahubwo agaragaza impungenge z'igipimo k'iryo terambere, dore ko ngo bimaze kugaragara ko amafaranga yoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere akenshi anyerezwa n'abanyapolitiki bo muri ibyo bihugu, aho kugirango agere ku bakene b'abaturage, bagitindahaye hirya no hino kw'isi.
Bwana David Cameron yanagaragaje ko iri terambere ry'ikinyagihumbi rikigoranye kugerwaho mu bihugu bidasobanura neza uko bikoresha ayo mafaranga, aho abaturage b'ibyo bihugu barushaho gutindahara, batagira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, aho ababayobora batanakozwa demokarasi. Yaboneyeho gushimira abaturage bo mu bihugu bitandukanye by'abarabu kubera ko bo ngo bafashe iya mbere mu guharanira ko izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zabageraho, zirimo kurwanira amahame ya demokarasi no guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ndetse no kwishyira ukiza kwa buri wese.
Abajijwe uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagera ku baturage bo mu bihugu bikiyoboreshwa igitugu, David Cameron yongeye gusobanura impungenge z'igipimo cy'uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagerwaho mu gihe abakuru b'ibihugu bimwe na bimwe bakiyoboresha igitugu ibihugu byabo, ari na bwo yahise atanga urugero kuri Leta ya Kagame, aho yavuze ko, n'ubwo Leta ye yafashe iya mbere mu gusinyana amasezerano n'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, itazihanganira na gato uburyo perezida Kagame akomeje kuniga uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kubangamira itangazamakuru ryigenga, n'ibindi bikorwa by'ubwicanyi akomeje gukorera mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Imbere y'abanyacyubahiro bari aho, barimo n'umunyemari Bill Gates, umunyamabanga mukuru wa Loni, na we yunze mu rya David Cameron, muri aya magambo : «abanyagitugu nk'abo baniga uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu bihugu byabo, bitinde bitebuke bazafatwa kugirango baryozwe ibyo bakoreye abaturage babo».
Umuherwe Bill Gates na we yasobanuye uburyo intego y'iterambere ry'ikinyagihumbi yagezweho, aho ngo yagabanyije imfu z'abana bapfa bakivuka, ubu bikaba bimaze kugera ku mubare ushimishije wa 67%. Bill Gates yongeyeho ko we n'abo bakorana, barimo kwigira hamwe uburyo iyi ntego y'iterambere ry'ikinyagihumbi izanagabanya umubare w'abaturage kw'isi bakomeje kwicwa n'uburwayi bwa cancer.
Perezida Kagame, na we wari watumiwe muri iyo nama, nk'umwe mu baperezida baturuka mu bihugu bikennye, dore ko ari no mu bagize ubuyobozi bw'ako kanama, yahawe ijambo, nyamara aho kugirango asobanure neza uburyo izo ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi zagerwaho, yahisemo gutungura abari aho ubwo yateranaga amagambo n'umugore uturuka mu gihugu cy'Ubuhinde wari umubajije ku kibazo cy'ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu kiri ku mugabane wa Afurika, n'uburyo izo ntego z'itermbere ry'ikinyagihumbi zagerwaho muri ibyo bihugu, mu gihe bigihohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Aho kumusubiza icyo yari abajijwe,umunyagitugu wacu Paul Kagame ahubwo yashimangiye uburyo kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ari ngombwa ngo «kuko no mu gihugu cy'Ubuhinde iryo bangamira ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu rirahaba».
Agisubiza atyo n'umujinya wagaragayemo uguhekenya amenyo no kuzinga umunya bidasanzwe, imbaga y'abanyacyubahiro yari aho, yahise yumirwa, itaretse no kugwa mu kantu.
Gasasira, Sweden.
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment