Pages

Friday 5 June 2020

Re: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

Kabuga ahubwo ngo agombwa no kubazwa abishwe muri Kenya bakoreraga amafaranga yo kumufata.

None se izo milioni 5 z'abanyamerika bazihaye imiryango yabo.

Aba bataye umutwe. None se Kabuga ahubwo azi ko nabo bantu babayeho bari bafite akazi ko kumufata?

Nibakomeze bashinge imitwe yirya no hino.

Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

alt Félicien Kabuga

Yanditswe na Ben Barugahare

  • Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga Félicien aherereye
  • Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza
  • Ubushinjacyaha bw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu by'ukuri bwasabye ko haba urwo rubanza atari ukugirango habikwe ibimenyetso ahubwo bwashakaga kumenya niba koko hari ibimenyetso bifatika byatuma Kabuga ahamwa n'ibyaha
  • Ubushinjacyaha bumaze kubona ko nta bimenyetso bifatika, bwasanze nta mpamvu ndetse nta n'inyungu byo gufata Kabuga ngo aburanishwe icyo gihe.
  • Bwahisemo kumufata ubu kuko bukeka ko kubera imyaka afite n'ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma urubanza rutaba.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugosalaviya (ICTY) rwari rufite icyicaro i La Haye mu Buhorandi byashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (ONU) ngo biburanishe abagize uruhare muri Genocides zakorewe muri ibyo bihugu, zasoje imirimo yazo muri  ICTR muri 2015 naho ICTY muri 2017 zisimburwa n' Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkoko Mpanabyaha (IRMCT) rufite icyicaro gikuru i La Haye, rukaba rugizwe n'amashami abiri, irikorera i La Haye ryasigariye ICTY n'irikorera Arusha ryasigariye ICTR.

Kabuga Felisiyani, yari mu bashakishwa na ICTR, afite dosiye ICTR-98-44B. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z' amadorali ya Amerika (US$ 5.000.000) ku muntu uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. Byakomeje kujya bivugwa rero ko aho Kabuga ari hatazwi kugeza ubwo amakuru atunguranye yasakaye mu kwezi kwa Gatanu 2020 ko Kabuga yafatiwe mu Bufaransa (France). 

Ikigaragara ni uko ibyavugwaga byose ko aho Kabuga ari hatazwi bitari ukuri, ndetse bikaba bitumvikana ukuntu igihugu cy'igihangange nka Amerika, cyashoboye gutahura, gufata cyangwa se kwivugana ibikomerezwa mu iterabwoba nka Osama Bin Laden n'abandi, cyananiwe kubona umuntu nka Kabuga, ndetse n'ibihembo icyo gihugu cyashyizeho ntibigire icyo bitanga. Ikiri ukuri ni uko Amerika yamenye ukuri kuri genocide yakorewe mu Rwanda mu myaka ya 1994 nyuma yo gusuzuma amakuru yose ifite kuri ako kaga kagwiriye u Rwanda ku buryo ubu igeze aho gusaba amahanga ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 "byavugwa ukuri uko byabaye". Bityo rero Amerika ibyo gushakisha Kabuga yabishingutsemo kera.

Kuva byibuze ahagana muri za 2008, Ubushinjacyaha bwa ICTR bwari buzi aho Kabuga aherereye. Ibi bigaragazwa n'uko mu gihe ubu Bushinjacyaha byasabaga urukiko muri 2011 ko muri dosiye ya Kabuga habaho urubanza rugamije gukusanya no kubika ibimenyetso byazakoreshwa mu gihe urubanza rwe rwaba rubaye, bwemeje ko bufite amakuru y'impamo ko Kabuga yavuye muri Kenya muri 2008.

Aha umuntu akibaza ukuntu byashoboka ko bwaba butarashoboye kumenya aho yanyuze asohoka muri Kenya, aho yerekeje ndetse n'amazina yaba yarakoresheje kuko ahubwo aya makuru ariyo yibanze umuntu aheraho ashingiraho yemeza ko umuntu runaka yasohotse mu gihugu iki n'iki.

Ubushicyaha bwa ICTR ntibwigeze bubura Kabuga ahubwo bushingiye ku bimenyetso bwari bufite, bugendeye ku isura Kabuga yari yarahawe nk'umuntu watumye genocide ishoboka mu Rwanda, bwasanze kumufata akaburanishwa bishobora kuba byatuma hahinduka byinshi ku kuntu abanyarwanda n'amahanga bumva genocide ya 1994 nk'uko isobanurwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Akaba ari mu rwego rw'imikoranire ya hafi yaranze Kigali n'Ubushinjacyaha bwa ICTR, ubu bushinjacyaha bwabaye buretse gufata Kabuga ngo ikibyimbye kitameneka! 

Ubushinjacyaha bwa ICTR rero bwasabye urukiko muri 2011 ko habaho urubanza rugamije kubika ibimenyetso, bwarabyemerewe maze urwo rubanza ruba guhera kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2011. Aho Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya barimo abari bafungiwe mu Rwanda 12.

Kabuga yagenewe n'urukiko abavoka bahagararira inyungu ze muri urwo rubanza. Ibimenyetso byagaragaye muri urwo rubanza byakomeje gushimangira ko bitatuma Kabuga ahamwa n'icyaha na kimwe aregwa bituma Ubushinjacyaha bukomeza icyemezo cyo kutamufata ngo aburanishwe. 

Impamvu rero igaragara yaba yaratumye Kabuga afatwa ubu ni uko bukeka ko imyaka agezemo n'ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma ataburana kuko aramutse aburanye byahindura byinshi ndetse no ku murage (legacy) urukiko mpuzamahanga ruzasiga.

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___

Envoyé par : Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>

__,_._,___

Fw: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

Fw: [fondationbanyarwanda] BOOK REVIEW INTENT TO DECEIVE: DENYING THE GENOCIDE OF THE TUTSI, by Linda Melvern.

 BOOK REVIEW INTENT TO DECEIVE: DENYING THE GENOCIDE OF THE TUTSI, by Linda Melvern.

African Affairs, 00/00, 1–2 doi: 10.1093/afraf/adaa014 © The Author(s) 2020. Published by Oxford University Press on behalf of Royal African Society. All rights reserved. For permissions, please e-mail: journals. permissions@oup.com 

BOOK REVIEW 

INTENT TO DECEIVE: DENYING THE GENOCIDE OF THE TUTSI, by Linda Melvern. London-New York: Verso, 2020. 264 pp. £16.99 (hardback). ISBN 978 1 78873 328 1 

Rwanda is a contentious and polarised subject. While recognising the country's economic achievements, much of the scholarship is highly critical of its political governance. But there are also staunch defenders of the ruling Rwandan Patriotic Front (RPF), and journalist and author Linda Melvern is one of them. In 2017, she and eight others received the Igihango National Order of Outstanding Friendship medal from President Kagame 'in recognition of their exemplary service to the nation in various capacities'. 
There are two major and obvious truths in this book: that a genocide was committed against the Rwandan Tutsi in 1994 and that some, including of course those who committed it, deny that this crime happened. This book was not necessary to tell these truths, because only a fringe opinion denies either. However, Melvern sees 'a pernicious campaign that exists to undermine the established facts', 'phoney science given credence', and 'contempt for factual evidence' (p. 1).What she claims are false readings are readings that differ from those that she and the RPF advocate. In reality, she shows that the past 30 years' history of Rwanda remains contested, including in academia, and that there is no generally accepted version of many events discussed in 'Intent to Deceive'. 
When there are diverging positions on issues like the planning of the genocide, the number of victims, the perpetrators of the attack against President Habyarimana's plane that sparked the resumption of the civil war and the killings, the RPF's human rights record, and victors' justice at the International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR), each time Melvern attempts to prove the RPF's version and discredit opposing ones. She does so by being selective in the use of sources, the quality of which are often poor. Sources that are relevant but do not suit the narrative are ignored. A number of important affirmations are not even sourced at all (e.g. the stockpiling of machetes, p. 34; a 'secret meeting' of the BBC trustees, p. 123).Melvern's bias is also conveyed in her wording: RPF abuse is 'alleged', 'claimed', or 'based on rumours', while those debunking these allegations 1 Downloaded from https://academic.oup.com/afraf/advance-article-abstract/doi/10.1093/afraf/adaa014/5850661 by Universiteit Antwerpen Bibliotheek user on 04 June 2020 2 BOOK REVIEWS 'are convinced' and base their view on 'a tide of overwhelmingly contrary evidence (p. 184)'. 
This confirmation bias naturally has an impact on the presentation of facts, some of which are demonstrably false. Just a few examples may serve to illustrate this. Melvern writes that Belgian journalist Colette Braeckman was in Kigali on 6 April 1994 (p. 44), which allowed her to witness a crucial fact first-hand. However, Braeckman was in Brussels at the time. Contrary to Melvern's claim that the classifications of Hutu, Tutsi, and Twa during colonial days was based on the measuring of 'height, the length of the nose, the shape of the eyes and so on' (p. 67), it was done by self-identification. The interim government was not 'put together in the French embassy' (p. 86), but at the Rwandan Defence Ministry. Melvern mentions 'literally hundreds of pieces of available evidence demonstrating that a conspiracy to eliminate the Tutsi was in place' (p. 159). However, unfortunately there was not much of a paper trail, which is why the ICTR held that the conspiracy charge 'was not supported by sufficiently reliable evidence' in a judgment quoted by Melvern herself (p. 91). The 1978 constitution 'had institutionalised the quota system in society, whereby a certain percentage of Tutsi had places in higher education and state employment' (p. 187). This is indeed sometimes claimed in Kigali, but had Melvern consulted the constitution, she would have noticed that there was no explicit or implicit mention of quotas. The only reference to ethnicity was in a provision outlawing discrimination, among other things, on ethnic grounds. 
In reality, Melvern's book is illustrative of the difficulties facing Rwanda studies. A conversation on facts and their interpretation becomes impossible when false accusations are levelled against participants, for instance, by branding them as genocide deniers, merely because they have a different reading of events. Throughout the book, several scholars and other writers, including the author of this review, are accused of denial, although they unambiguously acknowledge the historical fact that the Rwandan Tutsi have been the victims of genocide.
 At the end of this critical review, useful contributions must also be mentioned. Indeed, the book is not only well written, but it offers interesting and at times novel insights into a number of events, in particular the way in which the UN Security Council treated the Rwanda situation, the tactics and policies developed by the genocidal interim government, and the functioning of the ICTR. But 'Intent to Deceive' must be read with great caution, and this book is unlikely to settle the many controversies surrounding the past three decades of Rwandan history. 

University of Antwerp 
Filip Reyntjens 
filip.reyntjens@uantwerpen.be

__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>

.

__,_._,___

Fw: [ibukabose_rengerabose] KIZITO MIHIGO:IKINAMICO RY'AMATORA-DIANE RWIGARA- INZOZI ZANJYE MURI GEREZA.

Thursday 4 June 2020

Fw: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Jambo asbl yasubije BIZIMANA wa CNLG kubyo yavuze kuri Jenoside yakorewe ABAHUTU

Jambo asbl yasubije BIZIMANA wa CNLG kubyo yavuze kuri Jenoside yakorewe ABAHUTU

https://www.youtube.com/watch?v=8Spso5bJ_6E

Itangazo: Icyo JAMBO asbl ivuga kunyandiko ya Dr Jean-Damascène BIZIMANA, umuyobozi wa CNLG, aho yagarutse ku bwicanyi bwakorewe ABAHUTU na FPR-INKOTANYI

http://www.jamboasbl.com/droits-de-lhomme/itangazo-icyo-jambo-asbl-ivuga-kunyandiko-ya-dr-jean-damascene-bizimana-umuyobozi-wa-cnlg-aho-yagarutse-ku-bwicanyi-bwakorewe-abahutu-na-fpr-inkotanyi

Kw'itariki ya 25 Gicurasi, umuyobozi wa CNLG, Dr Jean-Damascène BIZIMANA, yasohoye inyandiko yise "Abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu rugamba rwo kubeshya ko bacitse kw'icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no guhimba indi jenoside itarabayeho".

Muri iyo nyandiko, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse cyane ku kiganiro urubyiruko ruba mu mahanga rwakoresheje ku mbuga nkoranyambaga, aho rwifuzaga kwibuka, rutitaye ku moko, inzirakarengane zose zahitanywe n'amahano yagwiririye u Rwanda mu myaka ya za 90.

Icyo kiganiro, cyiswe "RIBARA UWARIRAYE", cyaranzwe n'ubuhamya bw'abacitse kw'icumu baturuka mu moko atandukanye, harimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, jenoside yakorewe Abahutu, ibyaha ndengakamere bikorwa mu gihe cy'intambara n'ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki.

Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu n'igice.. Uwashaka kongera kugikurikira, yagisanga aha hakurikira: https://www.youtube.com/watch?v=ZAASl6mTwL

Mu nyandiko ye yo kunenga icyo kiganiro, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse ku buhamya bwatanzwe n'abacitse kw'icumu rya FPR-INKOTANYI.

Yanditse avuga ko "NTA JENOSIDE YIGEZE IKORERWA ABAHUTU MU MATEKA Y'U RWANDA".

Turifuza natwe kugaruka ku byo Dr Jean-Damscène BIZIMANA yasobanuye kuri jenoside yakorewe Abahutu, kuko hari byinshi yanditse biteye kwibaza.

Icya mbere ni uko Dr Jean-Damascène yabanje kwibutsa ko mu mategeko mpuzamahanga, "jenoside ari icyaha gitegurwa". Nyamara, ibi ntaho byanditse na busa mu mategeko mpuzamahanga, nk'uko buri wese ashobora kubyisomera kuri site ya OHCHR (1).

Icyaha cya Jenoside cyirangwa n'ibintu bibiri:

  1. Kwibasira abantu ubaziza ubwene gihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa idini ryabo
  2. Kuba ugamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo

Ntibyumvikana ko umuyobozi mukuru wa CNLG, uvuga ko afite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu (PhD) mu by'amategeko, ashobora kuba atarasobanukirwa n'amategeko mpuzamahanga agenga icyaha cya jenoside!

Icya kabiri Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse kuri jenoside yakorewe Abahutu, ni uko « nta mugambi wa jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI ».

Usibye ko amategeko mpuzamahanga ntaho avuga ko hakenewe umugambi kugira ngo icyaha kitwe jenoside, aha turibaza impamvu Dr Jean-Damascène BIZIMANA yihutiye kwemeza ko « nta mugambi wa jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI », mu gihe yasubizaga abacitse kw'icumu rya FPR-INKOTANYI ?

Yaba se yarashakaga gusobanurira Abanyarwanda ko ingabo za FPR-INKOTANYI zishe Abahutu zitabishaka ? 

Uretse n'ibyo, biratangaje kubona ko ari umuyobozi wa CNLG, ufata iyambere mu gushinjura FPR-INKOTANYI, kandi ibi ari akazi k'abunganira FPR-INKOTANYI.

Mu nshingano zayo (2), CNLG nta na hamwe yigeze ihabwa kurengera FPR-INKOTANYI cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose, ku buryo umuntu yakwibaza niba CNLG itica amatageko ya Repubulika y'uRwanda, no kugeza kw'itegeko nshinga, cyane cyane mu ngingo ryayo rya 16, rirebana no kwirinda ivangura mu Banyarwanda ! 

FPR-INKOTANYI ni yo yonyine igomba gusobanurira Abanyarwanda ibijyanye n'ubwicanyi bwayiranze nk'uko ejo bundi umwe mu bayobozi bakuru bayo (James KABAREBE) yasobanuriraga urubyiruko impamvu ku rugamba ngo byabaye ngombwa ko ingabo za FPR zirasa abasivili. Hari mu nama yahuje urubyiruko rwa AERG ku italiki ya 16/11/2019 i Kigali (3).

Icya gatatu Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse kuri jenoside yakorewe Abahutu ni urutonde rw'ibibazo twese twibaza kandi bikeneye ibisubizo kugira ngo ubwo bwicanyi busobanuke.

Yagize ati : « Niba jenoside yakorewe Abahutu yarabaye, yateguriwe hehe? Ryari ? Yahagaritswe nande ? »

Uretse icyo kibazo cya nyuma gisa nk'ikitwumvisha ko jenoside iba jenoside ari uko hari umuntu wayihagaritse, ibi bibazo bya Dr Jean-Damascène BIZIMANA kuri Jenoside yakorewe Abahutu bifite ishingiro koko. 

Muri iyi myaka 26 ishize, hagiye hagaragara abashakashatsi, impuguke, inzobere, abacamanza, abanditsi, abacitse kw'icumu, ndetse n'abatangabuhamya bahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI bagerageje gusubiza ibyo bibazo. Ingero twatanga ni izi zikurikira: 

  • Abahoze mw'iperereza ry'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, batanze amaraporo avuga ukuntu abasirikare ba FPR-INKOTANYI bicaga abahutu mu buryo bwa jenoside. Hari muri 1997.
  • Umucamanza w'umwespanyoli witwa Fernando ANDREU MERELLES, yagerageje kubisubiza abishyikiriza ubutabera mpuzamahanga, aho yasohoye impapuro zo guta muri yombi abacyekwagaho gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abahutu. Hari muri 2008.
  • Impuguke za LONI zikurikira ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu zakoze raporo ikomeye cyane ku bwicanyi bwakorewe impunzi z'Abahutu muri Congo hagati y'imyaka ya 1993 na 2003, ariyo Mapping Report yasohotse muri 2010
  • Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI, Théogène RUDASINGWA, yaje kwemeza ko "urwego rwa gisirikari rw'ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) umutwe wa FPR" rwakoraga jenoside ku bahutu mu gihe yari ari muri biro politiki ya FPR-INKOTANYI. Na n'ubu aracyabyemeza. Hari muri 2016.
  • Umushakashatsi w'umunya canada witwa Judi Rever yagerageje na we gusubiza ibyo bibazo mu gitabo yanditse cyitwa « In Praise of Blood, the crimes of Rwandan Patriotic Front", hari muri 2018.
  • No kugeza magingo aya, buri munsi haboneka abarokotse ubwicanyi bwakorewe Abahutu bagatanga ubuhamya bwerekeza ku bikorwa bya jenoside kandi bukaza bwuzuza ubuhamya bw'abahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI. Ubwa nyuma byabaye hari kuya 1 gicurasi w'uyu mwaka, mu gitaramo cyiswe "MPORE 2020"

Abanyarwanda benshi barokoste ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi ntibashobora gutanga ubuhamya kubera ubutegesti bw'igitugu cya FPR, ariko bagize uburyo bwo kubutanga byafasha cyane mu guhoza imitima no kuzana ubwiyunge nyabwo mu Rwanda.

Ndetse n'Amahanga atangiye gusobanukirwa n'akamaro ko guha agaciro inzirakarengane zose zahitanywe n'amahano yagwiriye u Rwanda, nk'uko biherutse gukorwa na Leta zunze ubumwe z'Amerika, u Bwongereza n'ubuyapani mu nyandiko batanze muri Loni (4)!

Icya kane Dr Jean-Damascène BIZIMANA yanditse, ni uko hari abasirikare ba FPR-INKOTANYI bakoze "ibyaha", ariko ngo bakaba barabihaniwe ndetse baranabirasiwe.

Na none biratangije kubona ko ari umuyobozi wa CNLG ujya gusobanura ibyaha byakozwe n'ingabo za FPR-INKOTANYI. Nibuze, bizatuma dushobora kubaza ibi bikurikira abahoze mu buyobozi bw'ingabo za FPR-INKOTANYI:

  • Hishwe inzirakarengane Abahutu zingahe? Ahagana he? Ryari?
  • Ese impfumbyi n'abapfakazi babaye abande? FPR-INKOTANYI yabageneye iki?
  • Ese abo basirikare bahanishijwe urwo gupfa, imiryango yabo yarabimenye?
  • Ese abo Bahutu baziraga ubusa bahambwe hehe? Bibukirwa hehe?

Dr Jean-Damascène BIZIMANA aha yakomoje ku byo Abanyarwanda benshi basigaye bibaza, ku buryo byaba byiza abisobanuye mu buryo burambuye, nibuze izo nzirakarengane z'Abahutu zigahabwa agaciro.

Mu gusoza inyandiko ye ku bwicanyi bwakorewe Abahutu na FPR-INKOTANYI, icya gatanu, ari nacyo cyanyuma, Dr Jean-Damascène BIZIMANA yageze aho yemeza ko abasirikare b'inkotanyi "bihoreraga", kandi ko babikoraga nubwo "ubuyobozi bw'ingabo za FPR zari zarababujije kuva urugamba rwatangira".

Iyi mpamvu itanzwe na Dr Jean-Damascène BIZIMANA, nyamara ntacyo ihindura ku buremere bw'ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z'Abahutu.

Kuva abo basirikare ba FPR-INKOTANYI baricaga Abahutu:

  1. babaziza kuba Abahutu, kandi batarobanuye abagabo, abagore, abana, abasaza n'abakecuru,
  2. bagamije kubarimbura bose cyangwa kugabanya umubare wabo,

Icyo gihe rero bakoraga jenoside ku Bahutu nk'uko amategeko mpuzamahanga abisobanura.

Ni ngombwa rero ko Dr Jean-Damascène BIZIMIANA, ushinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyarwanda, yasobanura kurushaho ubu bwicanyi bw'ingabo za FPR-INKOTANYI "zihoreraga", kugira ngo ayo mahano yo kurimbura Abahutu adakomeza kwitirirwa abayoboke basanzwe ba FPR-INKOTANYI.

Igihe kirageze ngo amahano yakorewe Abanyarwanda bose mu myaka ya za 90 asobanuke neza, maze tugatangira kubaka ejo hazaza dushingiye ku mateka yuzuye. 

JAMBO ASBL
Perezida w'inama y'abayobozi
Robert MUGABOWINDEKWE 

20200531 – icyo JAMBO asbl ivuga kunyandiko ya BIZIMANA-CNLG

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development