Pages

Friday 4 May 2018

[haguruka] U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika | IGIHE

 

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n'Ijwi ry'Amerika | IGIHE

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n'Ijwi ry'Amerika

Inama nkuru y'itangazamakuru mu Burundi (CNC) yafunze mu gihe cy'amezi atandatu ibiganiro byose bya Radiyo BBC n'Ijwi rya Amerika (VOA) zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo CNC yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko guhera tariki ya 7 Gicurasi 2018, ibiganiro bya BBC na VOA bitazongera gutambuka mu gihe hari n'andi maradiyo n'ibitangazamakuru byihanangirijwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa CNC, Karenga Ramadhan, rivuga ko BBC yahagaritswe kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu ibaruwa yo kuyihanangiriza yandikiwe ku wa 16 Werurwe 2016..

Yandikiwe nyuma y'uko muri gahunda ya BBC Afrique, mu kiganiro 'Umutumirwa w'icyumweru', umunyamakuru yananiwe gusubiza ku murongo uwari watumiwe wavuze amagambo CNC yemeza ko yari yuzuye urwango, gusebanya, guca abaturage ibice ndetse no guharabika Umukuru w'igihugu. Icyemezo cyo kuyihagarika cyafashwe ku busabe bwa Leta y'u Burundi.

Ku ruhande rwa VOA, CNC ivuga ko yahagaritswe kubera ko yatambutsaga bimwe mu biganiro byayo ku murongo wa internet yifashishije radiyo itemewe gukorera mu Burundi ndetse ikanarenga igaha akazi umunyamakuru wayo kandi ari gushakishwa n'ubutabera.

Uretse BBC na VOA, CNC yanahagaritse mu gihe cy'amezi atatu ikinyamakuru "Le Renouveau du Burundi' gikora mu Gifaransa kubera gutambutsa ibiganiro mu rurimi rutigize rumenyeshwa Inama nkuru y'itangazamakuru.

Ni mu gihe ibindi birimo Radio Isanganiro na CCIB-FM Plus byihanangirijwe kubera amakosa arimo gutangaza amakuru hatabanje kugenzurwa ukuri kw'ibivugwamo.

Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) nayo yihanangirijwe kubera inkuru yatangaje zavugaga ko iteka rishyiraho umunsi w'amatora ya referendum ku Itegeko Nshingwa ateganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 rifite ingingo ivuga ko abazatora 'oya' bashobora guhohoterwa ndetse bamwe bagafungwa.

Ibaruwa ya CNC yasohotsemo icyemezo cyo guhagarika BBC n'Ijwi ry'Amerika amezi atandatu mu Burundi



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development