Pages

Wednesday 22 April 2015

Rép: [amakurunamateka.com] Re: UBUHAMYA BWEREKANA IKIMWARO KAGAME NA FPR BAGUYEMO NYUMA YO GUTANGAZWA N'UKO HARI ABAHUTU B'IMFURA BAKIJIJE ABAVANDIMWE B'ABATUTSI

 

Thurs23/4/15: [Yer31,28: nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga". Ese wari uziko Imana ishobora kukunyuza mu bikomeye kandi ikabihanga amaso ikakwihorera ku bw'impamvu zitandukanye: 1) ingaruka z'ibyaha byacu cyane cyane bituruka ku kutumvira Imana CYANGWA SE 2) hari icyo Imana ishaka ko twiga ngo dusohoke mu kigeragezo ni imbaraga zidasanzwe duhimbaza Imana n'amashimwe. UMVA UKO IJAMBO RIVUGA Yesaya59,1-2: dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa (gukora ibyaha) kwanyu ni ko kwabatandukanyije ni Imana yanyu, ni ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kumva". MBEGA UBU NTA BINTU WASUBIZA MU BURYO, UKAGARUKIRA IMANA YAWE? Imana IRAGUHUMURIZA kuri uyu munsi ngo: aho yarebereye nta kigenda, ukomerewe, IRAJE KUGUHANGAHO AMASO YUBAKA IBYAWE, IGUHA UMUGISHA, IGUSUBIZA ICYUBAHIRO kandi benshi bazatangara kuko BAMENYA IYO WACUMUYE WAKOZE IBYAHA ARIKO NTIBAMENYA AHO IMBABAZI Z'IMANA ZATANGIWE. Halleluiaaaaaa, Imana iracyakora. Amen.

"Anastase Gasana gasana31@gmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

 

Basomyi banditsi,
Nshimye ubu buhamya bw'uyu muvandimwe wacu Udahemuka Eric. Budufashije kongera kubona neza uukuntu Kagame na FPR ye ari leta igendera kw'ivangurabwoko kugeza n'aho ivangura abapfuye.
(Gasana Anastase w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI)

2015-04-22 13:29 GMT-04:00 UDAHEMUKA ERIC <udaheric@gmail.com>:

Bavandimwe mwese nongeye kubaramutsa kuri uru rubuga rwacu twunguraniraho ibitekerezo. Maze gusoma ibyo Kota Venant yanditse,... Ndagira ngo mbahe ubundi buhamya nahagazeho bw'umusaza w'umuhutu wahishe abatutsi agahitamo gupfana nabo hanyuma agashyingurwa hamwe nabo mu muringoti ariko Kagame na FPR bakanga ko bashyingurwa mu cyubahiro.

UKO BYAGENZE N'IMPAMVU YABITEYE: Mu buhamya buheruka mvuga cyane ku karengane nakorewe nimwa akazi nabaga natsindiye mu Rwanda navuzemo ko mvuka i Gakurazo mu Byimana. Mama akavuka i Kabagali ku Buhanda kwa Bwanakweri(wari uhazwi cyane). Mu muryango mama avukamo harimo umusaza w'umuturanyi wabo bahanye abageni. Uwo musaza yitwaga RWABILINDA Appolinaire akaba yarabaye umusirikari waje inyanza ayoboye itsinda ryazanye umugogo wa Rudahigwa uvanywe i Bujumbura. Uwo musaza yakundaga abatutsi cyane ndetse aranamushaka umugore we yitwa KANYANGE Anathalie. Muri Mata 1994 abatutsi bose(benshi) bo ku Buhanda bagiye kwihisha iwe kuko yari umuntu ukize, wubashywe na bose kandi ukunda bose. Ku italiki 05 Kamena 1994, mu basenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira na SHEJA Richard wa MUKASHEMA Esperance Kagame yategetse ko bicirwa i GAKURAZO ku gasozi mvukaho, mu bahapfiriye harimo n'imfura y'uyu musaza RWABILINDA Appolinaire yitwa Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga(VICAIRE GÉNÉRAL DU DIOCÈSE) cya Musenyeri NSENGIYUMVA Thaddee wa Kabgayi. Uyu Musenyeri Rwabilinda yavutse mu 1961 muri 1986 aba padiri wa Diyosezi yacu ya Kabgayi afite imyaka 25 y'amavuko. Mu 1988 yoherejwe kwiga i Vatican-Roma ahindukira mu 1992 amanukanye doctorat ahita agirwa igisonga afite gusa imyaka 31.

Amaze kwicirwa hamwe n'abandi basenyeri i Gakurazo ubwo se yari akinambye ku batutsi bari bamusanze bamutezeho amakiriro mu rugo rwe. Ku italiki 26 Kamena hashize iminsi 21 imfura ye ipfuye, interahamwe zinjiye iwe(amakuru atubwira ko byakozwe ku kagambane n'inkotanyi kuko abo batutsi yabanambyeho bakaza kwicwa inkotanyi zigeze i Gitwe no muri Nyakogo kandi kuva i Gitwe ugera iwe mu rugo ku Buhanda niba muhibuka nta kilometero 2 ziharo naho kuva Nyakogo hari kilometero 1 kandi ingabo zahageze zirwana zari ziyobowe na KABANDANA Innocent wari umaze kumwicira umwana i Gakurazo kandi nta kabuza bari bazi ko Mgr Rwabilinda JMV avuka aho ku Buhanda. Ni uko rero interahamwe(inkotanyi) zimusaba gutanga abatutsi yari ahishe arabyanga ahitamo kurasirwa hamwe nabo. Kubera ko interahamwe zari ziyobowe n'iyitwa BUREGEYA ubu ufungiwe i Mpanga, abatutsi basabye ko bakurwa mu muringoti bagashyingurwa mu cyubahiro Kagame n'agatsiko ke barabyanga kuko abanya-Buhanda bose bemeza ko RWABILINDA ari intwari ariko Kagame akaba atakwemera ko yitwa intwari kandi azi neza ko yamwiciye imfura musenyeri Rwabilinda JMV.
Ikindi navuga nsoza ni uko abarokotse bo mu miryango y'abatutsi yapfanye nabo bahawe ubufasha na IBUKA na FARG ariko umufasha n'abana b'umusaza wacu RWABILINDA Appolinaire bakabwimwa ngo kubera ko yari umuhutu IBUKA yaravuze ngo n'ubwo yapfanye nabo ariko yari UMUHUTU, yewe n'umugore we ari umututsikazi. Ibyo nabyo bikaba byaragenze gutya ku itegeko rya Kagame wari kuba yinyuzemo yemeye gufata nk'uwarokotse uwashakanye n'uwapfanye n'abatutsi ariko Kagame nawe akamwicira umwana amuziza ubusa mu gihe i Kabgayi yirirwaga atanga mu mpunzi amafaranga ye, ibiryo n'ubundi bufasha yizeye ko FPR nihagera igihugu kizabona amahoro ariko bahasesekara bakamugororera kumwica.

Mbashimiye uko mwakiriye ubuhamya bwanjye kandi uwakenera kugira ikindi ambaza asobanuza kurushaho namubwira. Murakoze bavandimwe! Murabona ko hari impamvu uruhuri zibangamiye ubumwe n'

__._,_.___

Posted by: innotechrw <innotechrw@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development