Pages

Monday 3 September 2012

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira Abanyarwanda bahatuye gutanga umusanzu mu cyiswe «Agaciro Development Fund»


 
http://www.umuvugizi.com/?p=6373 

Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira Abanyarwanda bahatuye gutanga umusanzu mu cyiswe «Agaciro Development Fund» 

Ambasaderi Rwamucyo Ernest
Itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza imaze iminsi ikoresha amanama hirya no hino muri icyo gihugu, ihatira abanyarwanda bahatuye gutanga umusanzu mu kigega cyiswe «Agaciro Development Fund». 
Abaza kw'isonga mu gukoresha aya manama ni maneko Jimmy Uwizeye, David Ruvubi, hamwe na ambasaderi Rwamucyo Ernest ubwe. Bagenda bakoresha amanama hirya no hino mu banyarwanda batuye mu Bwongereza, babahatira gutanga amafaranga yo gushyira mu kigega kitiriwe ukwihesha agaciro, ikigega cyashyizweho na Leta ya Kigali nyuma y'uko ibihugu bitandukanye byo ku isi bihagarikiye inkunga u Rwanda kubera gushyiraho no gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23, ubu urimo gushoza intambara muri Kongo-Kinshasa. 
Amakuru atugeraho yemeza ko abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Bwongereza bagiye batumwaho, bagahatirwa gutanga ako kayabo, abanze kugira icyo batanga bagafatwa nk'abanzi b'igihugu. 
Umwe mu bavuganye n'Umuvugizi, yagize ati "Baduhatiye gutanga ayo mafaranga ngo agomba kujya muri icyo kigega, kuri compte yacyo numero 91531948, ibarizwa kuri address ya HSBC Bank, 18A Curzon Street, Mayfair London, W1J 7LA, United Kingdom, abatazatanga ayo mafaranga tukazafatwa nk'abanzi b'igihugu".  
Mu gihe ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda gutanga amafaranga kuri iyo compte, abagera kuri 98% y'abagomba kuyatanga, ni abanyarwanda bageze mu Bwongereza bavuga ko bahunze Leta ya Kagame. Ikibabaje muri ibi byose, bikaba ari uko n'aho abo banyarwanda bahungiye iyo Leta, yabasanze yo, ikaba ikomeje no kubashyiraho agahato ko kuyisorera mu bintu bidasobanutse. 
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Sep 3 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development