Umulisa Josiane.
Kibeho
Ubutumwa bwa Bikiramariya i Kibeho
Umubyeyi Bikiramariya yaje asaba abantu bose batuye isi kwisubiraho bakagarukira Imana. Yaje avuga ko amagambo avugira i Kibeho atayabwira abanyarwanda gusa, atayabwira abanyafurika gusa, ahubwo ayabwira isi yose. Bikiramariya yavuze ko nta gishya atuzaniye ahubwo ko aje kutwibutsa ibyo umwana we Yezu yasize avuze. Dore amwe mu magambo Bikiramariya yavuze:
•"Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze, nimuhinduke mugarukire Imana. Nimusabe imbabazi zigitangwa kuko igihe cyazo kiri hafi kurangira."
•"Igihe kirabashirana kandi ntikizabagarukira ngo mubone kwicuza."
Bikiramariya arasaba abakirisitu bose guhabwa kenshi isakaramentu rya Penetensiya. Ati: "Abavuga ko nta byaha bibonamo baba bise Imana umubeshyi." Aradusaba kandi kwemera ububi bwacu. Ngo aratumurikira ntitugende, nyamara umwijima wacura tugasiganwa. Mu butumwa bwe, Bikiramariya aradusaba gusenga cyane dusabira isi kugira ngo ihinduke: ati "Isi imeze nabi cyane igiye kugwa mu rwobo. Isi yarigometse yuzuye ibyaha bitabarika, nta rukundo nta n'amahoro yifitemo." Mu mabonekerwa y'i Kibeho, Bikiramariya yadusabye kwisubiraho, ati "Niba mutisubiyeho ngo muhindukire imitima yanyu mwese mugiye kugwa mu rwobo."
Amarira y'umubyeyi Bikiramariya
Uko amabonekerwa y'i Kibeho yagenze
Hari igihe Bikiramariya yagiye abonekera abana i Kibeho ababaye cyane, byageraho akarira maze n'umwana abonekera na we akarira. Nuko umwana yamubaza ikimurijije, akamubwira ati "Mumeze nabi muri abo kundiza, muri abo kuririrwa." Ati dore "Ndaza mukampunga, ndababwira ntimwumva, ndabereka ntimubona." Umubyeyi Bikiramariya ngo ababajwe n'ukwemera guke n'ukutihana kw'abantu b'iki gihe. Ngo ababajwe kandi n'uko twebwe abantu twadohotse ku muco mwiza, tukitabira ingeso mbi, tukishimira ikibi, tugahora twica amategeko y'Imana.
Bikiramariya yagiye yereka abana abantu barimo gutema abantu. Akabereka imigezi itemba amaraso n'imirambo myinshi itagira abayishyingura n'ibindi bintu biteye ubwoba. Arabwira urubyiruko ko yifuza ko rumubera indabo nziza hano ku isi. Ati " Hari abo shitani yamaze kwigarurira ariko mwebwe ndifuza kubagarura mutararenga ihaniro." Ati "Mwebwe urubyiruko ni mwe mugiye koreka isi." Aradusaba kwihatira imigenzo myiza, kubaha, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no gukunda, kwigomwa, kwibabaza no kwihana.
Hari tariki ya 28/11/1981, ni bwo inkuru yatangiye kuvugwa ko umwana w'umukobwa witwa Alufonsina Mumureke wigaga icyo gihe muri Koreji y'abakobwa i Kibeho yabonekewe na Bikiramariya. Ngo yamubonaga ari umugore mwiza cyane birenze urugero, amubajije uwo ari we amubwira ko ari Nyinawajambo. Yakomeje kujya amubonekera ariko bamwe ntibabyemere, bagakeka ko ari ibirozi, maze amusaba ko yabonekera n'undi kugira ngo babone kubyemera.
Tariki ya 12/01/1982 Bikiramariya yabonekeye undi mwana biganaga witwa Nataliya Mukamazimpaka. Kuva ubwo bamwe mu bajyaga impaka batangiye gucisha make, batangira kubikekamo ukuri. Naho ababikerensaga batangira kwifata.
Tariki ya 01/03/1982 Bikiramariya yongera kubonekera undi mwana w'umukobwa witwa Mariya Klara Mukangango na we wigaga muri Koreji. Amaze kubonekerwa, yabaye nk'ukemura impaka n'ugushidikanya byari aho muri Koreji, kuko yari umwe mu bahakanaga cyane iryo bonekerwa. Ni na we Bikiramariya yigishije ishapure y'ububabare burindwi, amusaba kuyigisha abandi. Bakomeje kubonekerwa kandi uko iminsi ihita umubare w'ababonekerwa ukarushaho kwiyongera. Bamwe bavugaga ko babonekerwa na Bikiramariya, abandi bakavuga ko babonekerwa na Yezu cyangwa bombi. Cyakora aba batatu ni bo Kiliziya yemeje ko babonekewe. Bikiramariya yasabye kenshi ababonekerwaga kuvomera indabo ze, ndetse byageze n'aho abahaye iriba. Kuri ubu abajyayo ni ryo bavomaho amazi y'umugisha.
Amabonekerwa y'i Kibeho yarangiye tariki ya 28/11/1989. Uwasezerewe bwa mbere ni Mariya Klara mu 1983. Hakurikiraho Natariya mu 1983 na we. Alufonsina wabonekewe bwa mbere kuwa 28/11/1981 ni na we wasezerewe bwa nyuma tariki ya 28/11/1989.
Imibereho y'ababonekewe nyuma y'amabonekerwa
Kuri ubu, Alufonsina aba mu gihugu cya Côte d'Ivoire. Yabaye umubikira mu muryango w'ababikira b'Abakrarise. Nataliya we aracyari i Kibeho, ni ho arangiriza ubutumwa Bikiramariya yamuhaye bwo kubabara afasha Yezu gukiza isi. Naho Mariya Klara we amahano yabaye mu Rwanda mu 1994 yaramuhitanye, baramwishe.
Umwanzuro
Nta kuntu umubyeyi Bikiramariya atagize ngo atuburire ibihe bikomeye byari bigiye kugwira igihugu cyacu, ageza n'aho arizwa n'uko atubwira ntitwumve, yatwereka ntitubone. Maze nyuma gato y'amabonekerwa, tariki ya 1 Ukwakira 1990, abicanyi b'agatsiko-Sajya batera u Rwanda baturutse muri Uganda. Kuva icyo gihe imivu y'amaraso iratemba, amarira n'imiborogo bikwira akarere k'ibiyaga bigari. Na n'ubu shitani n'agatsiko-sajya kayikorera ntibarunamura icumu. Kuri ubu, abo bibasiye kurusha abandi akaba ari abaturage ba Kongo. Birababaje, ni ibyo kwamaganwa!
Ese wowe hari icyo ukora ngo ureke kubabaza Umubyeyi Bikiramariya? Niba wari ugisinziriye, igihe kirageze ngo witandukanye n'agatsiko k'umwicanyi Kagame, ahubwo wifatanye n'abifuza gutsinsura uwo mwicanyi kabuhariwe, bityo abatuye aka karere kacu bose bahumeka amahoro.
i Kibeho
No comments:
Post a Comment