Pages

Monday, 31 December 2012

HURIRO NYARWANDA: IJAMBO RISOZA UMWAKA



IHURIRO NYARWANDA
IJAMBO RISOZA UMWAKA

Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI
BAYOBOKE B'IHURIRO
NSHUTI
BAVANDIMWE
MWESE AHO MURI HOSE

UMWAKA MUSHYA MUHIRE W' 2013
HAPPY NEW YEAR
BONNE ANNEE!

UMWAKA W' 2012 URARANGIYE
UW' 2013 URATANGIYE

MW'IZINA RY'IHUHURIRO NYARWANDA TUBIFURIJE IBYIZA, AMAHORO, UBUMWE NYAKURI, UMUDENDEZO N'UBURUMBUKE MU BUZIMA BWANYU BWITE NO MU MIRYANGO YANYU.

TUBANZE DUSHIMIRE IMANA Y'I RWANDA IHORA ITAMBAGIRA AHO UMUNYARWANDA WESE ARAYE, MU RWANDA NO HANZE YARWO. ABAGIFITE UBUZIMA TUBUYISHIMIRE. ABATAKAJE ABABO NABO TUYISHIMIRE IMYAKA BABANYE NATWE.

BAVANDIMWE, BAYOBOKE B'IHURIRO, NAMWE NSHUTI MUDAHWEMA GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY'IHURIRO: 

TURABASHIMIRA BYIMAZEYO KUBA MWARASHOBOYE GUSHIRIKA UBWOBA MUGASHYIRA HAMWE NK'IMBAGA Y'INYABUTATU MU KUBAKA IRI HURIRO RIRI KW'ISONGA YO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'IGITUGU, BWICANA, BUSAHURA, BUHEJEJE BENSHI MU BUHUNZI, KANDI BUBIBA UMWIRYANE, URWIKEKWE, N'AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA.

TUTARONDOGOYE NGO TUBIRONDORE DORE BIMWE IHURIRO RYASHOBOYE KUGERAHO MU MYAKA IBIRI GUSA Y'AMAVUKO:

1. RYAGARAGARIJE ABANYARWANDA UBUBI BW'AGATSIKO GATEGEKESHA IGITUGU, UBUTEGETSI BWICA, KANDI PEREZIDA KAGAME ABEREYE KW'ISONGA. ABANYARWANDA B'INGERI ZOSE BABYAKIRIYE NEZA, BAYOBOKA IHURIRO KU MUGARAGARO, ABANDI MU RWIHISHO. ABO MU RWANDA NTIMUSIBA KUDUTUMAHO KO MUSHYIGIKIYE IHINDURAMATWARA MU RWATUBYAYE

2. IHURIRO RYAGARAGARIJE AMAHANGA UBUBI BW'UBUTEGETSI BW'AGATSIKO, N'IBIBAZO BUTERA ABANYARWANDA N'ABATURANYI MU KARERE. IHURIRO RYATANGIYE RIVUGA KO KAGAME N'AGATSIKO AKORESHA ARI BA GASHOZANTAMBARA. TWATANGIYE TUBWIRA ABANYARWANDA KO ABARI INSHUTI ZE KO TUZABAMUTESHA. NONE INKURU YABAYE IMPAMO. AHO TUVUGIRA UBWO BUTEGETSI BUSA NK'UBUGOTEWE I KIGALI BWABAYE RUVUMWA MU KARERE K'IBIYAGA BIGARI, MURI AFURIKA YOSE, NO MU RUBUGA MPUZAMAHANGA, AHO BAFATIYE U RWANDA IBYEMEZO BIKARISHYE. LONI ITI KAGAME DORE IBIMENYETSO SIMUSIGA. ABONGEREZA BATI TUGUKATIYE INKUNGA. PEREZIDA OBAMA ATI KAGAME REKERA AHO GUTEZA INTAMBARA. ABADAGE, ABABILIGI, ABASUWEDI, ABAHOLANDI, UMURYANGO UHUZA IBIHUGU BY'IBURAYI, N'ABANDI BATI NATWE DUKASE INKUNGA. IBIHUGU BY'AFURIKA MU MURYANGO WA SADC BATI TUROHEREZA INGABO KURINDA UBUSUGIRE N'UMUTEKANO MURI KONGO.

3. IHURIRO RIKOMEJE GUFATANYA N'ABANDI BANYARWANDA MU MIRYANGO ITANDUKANYE, HARIMO N'IYA POLITIKI KU RUGAMBA RWO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'IGITUGU. UMUBANO HAGATI YA FDU, AMAHORO, PS IMBERAKURI NA CNR-INTWARI URAKOMEJE.

4. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYATANZE IKEREGO MU RUKIKO MPUZAMAHANGA, I LA HAYE, KU BIJYANYE N' IBYAHA BIKOMEYE UBUTEGETSI BW'AGATSIKO BWAKOREYE ABANYARWANDA N'ABANYEKONGO MU RWANDA NO MURI KONGO.

5. IHURIRO RIKOMEJE KUBAKA INZEGO HIRYA NO HINO KW'ISI, UBU RIKABA RYARATANGIYE KUBAKA IZO NZEGO NO MU RWANDA HAGATI.

6. IHURIRO NA FDU-INKINGI BYAFATANIJE GUTANGIRA URUGENDO RWO KWIBUKA ABANYARWANDA BOSE BISHWE NA ZA LETA ZITANDUKANYE.

7. IHURIRO RYATANGIJE IYI RADIO ITAHUKA, IKOMEJE KUBA IJWI RY'ABANYARWANDA BAVUKIJWE UBURENGANZIRA BWABO.

8. ABAYOBOKE B'IHURIRO BAHAGIZE UBWITANGE N'UMURAVA BIHANITSE KUGIRANGO IBI BYOSE BISHOBOKE. 

IBI RERO NI BIMWE MU BIGARAGAZA KO TURI MU NZIRA YO GUTSINDA KANDI UBUTEGETSI BW'AGATSIKO BURI MU NZIRA YO GUTSINDWA.

MWUMVISE KAGAME AGANYA ATI ABAZUNGU BARATWANGA TWUBAKE AGACIRO FUND.
MWARAMWUNVISE ATUKANA NK'UKO BISANZWE YITA ABATAVUGA RUMWE NAWE IBIROHWA.
MWARAMWUNVISE AVUGA KO AZASUBIRA MU NDAKI. ESE AZAZIJYANAMO NANDE, AHARANIRA IKI, CYANGWA AZATSINDA? GUHARANIRA INDA YE NO GUTEGEKESHA IGITUGU. ESE KO INDAKI TWAZIMUTANZEMO AHO BUKERA ARIWE N'AGATSIKO KE BAZAFATWA MATEKWA?

BAVANDIMWE MWESE DUSANGIYE UMUGAMBI WO KUVANAHO UBUTEGETSI BW'AGATSIKO NO KUBAKA U RWANDA RUGENDERA K'UMATEGEKO, RUSHINGIYE KU BUMWE NYAKURI, NO KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA BURI WESE:

TWEMERE KO TUZATSINDA. UBU IGIHE CYO GUTSINDA KIKABA KEGEREJE, TUMAZE KUGABANYA HO IMYAKA IBIRI.

BIRADUSABA TWESE GUHAGURUKIRA IMIRIMO IGANISHA GUSOZA URUGAMBA TWATANGIYE:

• ABANYARWANDA BARABABAYE, BAFITE UBWOBA, BAFASHWE NK'INGWATE TUGOMBWA KUBAMARA UBWOBA BAGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO.

• ABANYARWANDA BARAFUNZE, TUGOMBA KUBAFUNGURA. BA INGABIRE, MUSHAYIDI, NTAGANDA, N'ABANDI.

• IMPUNZI ZIGOMBA GUCYURWA KU BUSHAKE KANDI MU MAHORO.

• ABANA B'ABANYARWANDA BAFASHE IMPUNDA BARI MU MASHYAMBA YA KONGO, BAFASHE INTWARO KU MPANVU ZIGARAGARIRA BURI WESE. DUFITE INSHINGANO YO GUKEMURA IBIBAZO MU RWANDA NGO BATAHE BAGIRE URAHARE MU KUBAKA U RWANDA.

• HARI BENSHI BAGOMBWA KURENGANURWA KUBERA UBATEBERA BUTABAHO CYANGWA BWABOGAMYE.

• UBUKENE MU RWANDA BURAVUGIRIZA.

• INZEGO Z'UMUTEKANO UBU ZIHARIWE N'AGATSIKO K'ABATUTSI.

• UBUTEGETSI BWOSE BW'IKUBIWE NA KAGAME, MADAMU WE N'AGATSIKO: BARASAHURA, BARICA, BARATEZA INTAMBARA Z'URUDACA ZO GUSAHURA ABATURANYI.

NTA KURYAMA, NTA GUSINZIRA, URUGAMBA RURASHYUSHYE, UBUTEGETSI BURI KU MUNIGO, NTIDUWHEME KUGEZA IGIHE BUNOGERA:

1. URUGAMBA RUGOMBA KURWANWA MU RWANDA MU MAHORO ARIKO KURI BURI MU SOZI, MU BAKOZI BA LETA, MU NZEGO ZOSE Z'UMUTEKANO, MURI FPR, MU BIKORERA KU GITI CYABO, MU MADINI, MURI SOSIYETE SIVILI, NO HANZE Y'URWANDA MU NKAMBI Z'IMPUNZI…HOSE AHO UMUNYARWANDA AKORA CYANGWA ATUYE.

2. TUZAKOMEZA GUTANDUKANYA UBUTEGETSI BW'AGATSIKO N'AMAHANGA, MAZE BURUSHEHO KUBA RUVUMWA, IBISIGAYE TWEBWE ABANYARWANDA TUZABYIRANGIRIZA UBWACU, TUBIFASHIJWEMO N'INCUTI ZICISHA MU KURI ZIBONA KO BIFITE INYUNGU KUJYA KU RUHANDE RW'ABAHARINIRA KWIBOHOZA.

3. DUKOMEZE GUFATANYA N'ABANDI BANYARWANDA MU MIRYANGO ITANDUKANYE, TWUBAKE FONDASIYO IKOMEYE YA POLITIKE NU MUCO WO GUFATANYA, KWUBAHANA, KWOROHERANA, N' UBUMWE NYAKURI.

4. TWUBAKE INZEGO Z'IHURIRO ZIRANGWA N' IYO MICO, DEMOKARASI, DISIPULINI , GUKORA CYANE KURUSHA KUVUGA, GUKORESHA UBUHANGA, N'UBUYOBOZI NTANGARUGERO.

5. DUTANGE UMUSANZU WACU: IBITEKEREZO, IMPANO ZOSE IMANA YADUHAYE, N' UMUTUNGO WACU.

BAVANDIMWE,

TUZATSINDA NTA GUSHIDIKANYA. TURABARARITSE MUZE DUFATANYE URUGAMBA TUZATSINDE HAMWE, INTSINZI IZABE IYA BURI MUNYARWANDA. 
WE GUSIGARA INYUMA, SHIRIKA UBWOBA, UHARANIRE UBURENGANZIRA BWAWE, UZIGAMIRE ABANA BAWE N'ABUZUKURU BAWE.

MURAKOZE, IMANA IBARINDE, IBAHE UMIGISHA. 
UMWAKA W'2013 UZABABERE UW'AMATA N'UBUKI.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development