Pages

Tuesday, 25 December 2012

Kagame akwiriye guhitamo kuba perezida cyangwa akegura agakomeza kuba umucuruzi w’amabuye y’agaciro muri Kongo

http://www.umuvugizi.com/?p=7258


Kagame akwiriye guhitamo kuba perezida cyangwa akegura agakomeza kuba umucuruzi w'amabuye y'agaciro muri Kongo

Perezida Kagame .

Imyaka irashize perezida Kagame ashinze imitwe yitwara gisirikare muri Kongo, ari na ko agenda ayisenya buri gihe uko amahanga amaze kumutahura, hashira igihe aya mahanga amaze kubyibagirwa akongera akarema indi mitwe ku mpamvu zimwe gusa, ari zo kugira iyo mitwe ikiraro cyo gusahura umutungo kamere wa Kongo.

Kubera izi mpamvu, bituma twibaza niba aho kugirango perezida Kagame ahore ashoza intambara muri Kongo, intambara zisiga iheruheru umubare munini w'abaturanyi bacu ba Kongo, atakwegura. Izo ntambara kandi agenda ashoza, zisiga iheruheru abanyekongo bavuga ikinyarwanda, abandi bakaba kugeza magingo aya bangara mu bihugu bikikije u Rwanda. Ibi na none biba mu gihe perezida Kagame akoresha izo nyeshyamba nk'umuyoboro wo gusahura umutungo kamere wa Kongo, abifashijwemo n'inzego z'ubutasi ze, dore ko ari zo ziherekeza ayo mabuye y'agaciro ziyavana muri Kongo zikayajyana i Kigali. Iyo aya mabuye ageze mu Rwanda, perezida Kagame akoresha indege ze bwite zo kuyagemura hirya no hino mu bihugu by'amahanga, aho ayacururiza.

Ubu bucuruzi bwa perezida Kagame bugiye gusiga iheruheru imbaga y'abaturage batabarika hamwe n'abasirikare barwana izo ntambara, intambara zidafite icyo zimariye igihugu, aba basirikare bakaba banicirwa muri Kongo, ari na ko ibihugu by'amahanga bifatira ibihano Leta ya Kagame kubera ubwicanyi akomeje gukorera muri Kongo, akoresheje igisirikare cy'igihugu, izo ngaruka zose zikaba zigera ku baturage gusa, dore ko we n'agatsiko bafatanyije ubu bujura, baba bigaramiye. 

Kubera ubu bucuruzi bwa Kagame, ni byo bituma nibaza impamvu aterura akamesa rumwe, akaba umucuruzi w'amabuye y'agaciro muri Kongo, dore ko ari byo ashoboye kurusha kuyobora igihugu.

Abazi neza perezida Kagame bemeza ko ari umucuruzi mwiza kurusha kuba perezida, ari na yo mpamvu aho kuramira inyungu z'igihugu n'abaturage aba ahugiye mu busahuzi bwe. Afata amafaranga y'igihugu akayashora mu bucuruzi bw'indege ze bwite, agakodesha amazu ye bwite za ambasade z'u Rwanda mu Bwongereza no mu Budage, agacuruza ikawa muri Amerika ahitwa Boston, no mu gihugu imbere akaba yarahafashe ku ngufu ubucuruzi hafi ya bwose, kuva k'ugucuruza amazi (Inyange), intebe (Mutara Enterprise), amata (Ntebe Diary), ubucuruzi bw'amabanki (Banque de Kigali), kugeza no ku marimbi, ubu akaba afite imigabane y'ubucuruzi mw'irimbi rya Rusororo.

Izi ngero z'ubucuruzi bwa Kagame dutanze haruguru hamwe n'izindi nyinshi umuntu atarondora, ni zo zishimangira ukuntu perezida Kagame asigaye arangariye mu bucuruzi kugeza n'aho atera igihugu cy'abaturanyi ba Kongo kugirango akomeze gusahura umutungo kamere w'iki gihugu. 

Ibi byose akaba ari byo bituma twibaza impamvu abaturage batamusaba kwegura ku mwanya w'umukuru w'igihugu, agakomeza gucunga umutungo yasahuye, dore ko bimaze kugaragara ko arusha u Rwanda gukira, uyu mutungo akaba yarawusahuye mu gihe gito cyane amaze ari perezida.

Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development