Pages

Sunday 7 October 2012

Leta ya Kagame mu bibazo byinshi: Ibiciro bya peterori byongeye gutumbagira

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/10/07/leta-ya-kagame-mu-bibazo-byinshi-ibiciro-bya-peterori-byongeye-gutumbagira/

Leta ya Kagame mu bibazo byinshi: Ibiciro bya peterori byongeye gutumbagira

Posted on octobre 7th, 2012 par rwanda-in-liberation

kobil-petrol-station.jpgMu gihe mu minsi yashize leta ya Kagame yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bimanuwe kuva kuri 1 030 Frw kugera kuri 970 Frw kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu ubu noneho birushije mbere kuko minisiteri y'ubucuruzi yatangaje ko litiro ya lisansi na mazutu zigiye ku giciro cya 1 050 Frw mu mujyi wa Kigali. Ababisesengura bakaba bahamya ko iri zamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli biturutse ku ihagarikwa ry'imfashanyo zagenerwaga leta ya Kagame rikaba ryaraturutse ku birego Loni yareze Kagame n'agatsiko ke mu gufasha umutwe w'inyeshyamba za M23 zirwanira muri Kongo.

Kuba ariko mu minsi ishize harabayeho kugabanura ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli abenshi babibonyemo amayeri ya leta yakoresheje kugirango yereke abantu ko nta kibazo ko ahubwo bihagazeho bakagabanya ibiciro bya peteroli, ababibonera hafi bemeza ko ayo mayeri yari ayo kwerekana ko igihe ibiciro bizaba byazamutse bitazaba bitewe no guhagarikwa kw'imfashanyo. Ubu noneho ikibazo gihise kigaragaza ku buryo bwihuse ndetse ababibona neza bakaba bemeza ko umwaka ushobora kurangira litiro ya lisansi na mazutu ikabakaba 1 500 Frw, ibi kandi ngo bikaba bizanajyana n'izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko kuko n'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kagenda gatakara uko bwije n'uko bukeye. Ibi bikazagira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abanyarwanda dore ko n'AgDF kagiye kuzatera abana kurwara bwaki.

Iri takaza ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kandi naryo rifite ingaruka ku buzima rusange bw'igihugu kuko kugeza magingo aya amakuru aturuka mu mabanki atandukanye aremeza ko Banki Nkuru y'u Rwanda yatanze amabwiriza mu ma banki ko bagomba guhagarika ibikorwa byo gutanga inguzanyo ndetse n'umusogongero ku banyamishahara (avance sur salaire) kuko Banki Nkuru itinya ko udufaranga duke dusigaye mu kigega twakwirenga na ya mishahara ikabura maze bigateza ihungabana rikabije (crise) mu bakozi ba leta. Iki kibazo ariko n'ubundi kikaba gishobora kwigaragaza vuba kuko abakozi ba minisiteri y'imari bemeza ko nta faranga rikirangwa muri iyo minisiteri dore ko hari n'umukozi wabizize akirukanwa azira kubwira abari baje kwishyuza muri iyo minisiteri ko nta mafaranga akiyirangwamo.

Byari bikwiye ko Kagame yemera kuva ku izima akareka guteza imivurungano muri Kongo kuko n'ubwo we yizeye ko atazagira ikibazo cy'inzara kuko yasahuye byinshi akanigwizaho umutungo w'igihugu ariko abaturage nibamara kubura epfo na ruguru bazahaguruka bamusabe kuva ku butegetsi nk'uko aherutse kubyisabira.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development