Pages

Friday, 26 October 2012

Rwanda: Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’abakirisitu bayo bategetswe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR gutanga imisanzu muri «Agaciro Development Fund»

http://www.umuvugizi.com/?p=6884

Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n'abakirisitu bayo bategetswe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR gutanga imisanzu muri «Agaciro Development Fund» 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Mu ibaruwa ye yo ku wa 7 nzeli 2012, Umuvugizi ufitiye copie, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n'Umukuru w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda, yandikiye abasenyeri bose bo mu Rwanda, muri make iragira, iti : «Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye igitekerezo cy'Ikigega cy'Iterambere «Agaciro Development Funds» nk'uburyo buhawe umunyarwanda kugaragaza urukundo afitiye igihugu cye n'uruhare rwe mu iterambere».

Mu nama y'Abepiskopi Gatokika yabereye i Kigali kuva ku italiki ya 28 kugeza ku ya 31 kanama 2012, abasenyeri barindwi bari bayitabiriye, bafashe imyanzuro yihutirwa yo kubahiriza icyifuzo cya Leta y'igitugu ya FPR, cy'uko buri Diyosezi igomba kugira icyo itanga mu kigega cy'abaryi bayo, ikigega kitiriwe «Agaciro Development Fund». 

Ntibyagarukiye aho kuko amadiyosezi uko ari icyenda yo mu Rwanda, abitegetswe n'uhagarariye Inama y'Abepiskopi mu Rwanda, agomba gukwirakwiza amategeko ya Musenyeri mu maparuwasi yose yo mu Rwanda, bityo abakuru b'aya maparuwasi bagategeka na none abakirisitu babo kugira icyo batanga muri kiriya kigega cy'abajura, kitagira ugicunga uzwi. Twibutse ko abakirisitu benshi bumvira padiri nk'uko banamira bunguri ivanjiri abagezaho mu misa yo ku cyumweru. «Ku byerekeye amadiyosezi iwayo, twavuze ko buri Mwepiskopi azarebera hamwe n'abo bafatanya, bakagena icyo bashobora gutanga, n'uko bagitanga». 

Mu gihe andi madiyosezi arimo kurwana no gutanga amaturo y'abakirisitu bayo mu kigega cy'abanyamurengwe ba FPR, Diyosezi y'i Kabgayi yo yamaze kwemeza aho ayo mafaranga azagenda aturuka, nko mu bigo Diyosezi ihuriyeho na Leta, nk'amashuri, n'amavuriro, abakuru b'akarere bakazagenda babiha umugisha. 

Muri iyi baruwa, Musenyeri Smaragde Mbonyintege akomeza avuga ko n'«abihayimana bahembwa, bajya mu murongo umwe n'abandi bakozi». Mu bigo byigenga nk'amashuri n'indi mirimo ikorwa na Diyosezi, abahakora, babitegetswe n'abakuru babo, na bo ngo bagomba kwikora mu mufuka.

Ibaruwa yanditswe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege


Ku byerekeye amaparuwasi amwe nka Saint André, Imprimerie y'i Kabgayi, Economat général, n'ibindi bigo byinjiza menshi, «tuzarebera hamwe icyo twatanga, tukigeze aho kigomba gushyirwa. Naho abakirisitu muri za Paruwasi, bazabirebera hamwe n'inzego z'ibanze mu midugudu yabo n'imirenge yabo, na bo bagire icyo bagenera icyo kigega».  

Nk'uko bigaragara muri iyi baruwa ya Musenyeri Mbonyintege, na we ntazi neza aho aya mafaranga yasabye amadiyosezi n'amaparuwasi gutanga, azajya. «Tuzabirebera hamwe icyo twatanga, tukigeze aho kigomba gushyirwa».

Ubundi Kiliziya yo mu Rwanda ntitungwa n'ariya matafari ayubatse gusa. Itungwa n'imfashanyo z'abakirisitu bayo ndetse n'abagiraneza. Mu mategeko agenga Kiliziya, ntaho byanditswe ko igomba gufasha Leta y'u Rwanda mu bibazo yikururiye; ahubwo Leta ni yo yagombye gufasha Kiliziya, nk'uko bimeze hano mu Burayi.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Oct 22 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development