Pages

Friday, 19 October 2012

Rwanda: Isomwa ry'urubanza rwa Ingabire ryasubitswe

Umva BBC-Gahuza:


Isomwa ry'urubanza rwa Ingabire ryasubitswe

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi, 2012 - 16:37 GMT

Ingabire muri sentare kuwa 18/1012, asomerwa urubanza ku ngingo yeregeye mw'itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside

Umucamanza yavuze ko iri subikwa ritewe n'uko hatabonetse umwanya uhagije wo guhuza imyanzuro y'ikirego Ingabire yatanze mu rukiko rw'ikirenga asaba ikurwaho ry'ingingo zimwe zo mu itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenocide.

Umucamanza yavuze ko iyi tariki ya 19 yashoboraga kubahirizwa iyo ikirego cya Ingabire kiba cyabonye umwanzuro ku itariki ya 5 nk'uko byari biteganijwe ariko urubanza rukaza kwimurirwa ku itariki ya 18.

Ku mucamanza rero ngo igihe cy'umunsi umwe nticyari gihagije ngo imanza zombie zigereranywe dore ko zinafitanye isano .

Mu birego 6 by'ubushinjacyaha harimo icy'ingengabitekerezo ya genocide kandi ingingo zigihana ni zo Ingabire yari yasabiye kuvanwaho .

Zimwe mu ngingo zihana iki cyaha Ingabire avuga ko zirimo urujijo kandi ko zibuza ubwisanzure bwo kugira icyo uvuga kuri genocide bitiswe icyaha .

Iyo rukiko rw'ikirenga rushyigikira icyifuzo cye rugategeka ko izi ngingo zikurwa mu itegeko byinshi byashoboraga guhinduka mu rubanza yarezwemo n'ubushinjacyaha .

Ingabire Victoire umaze imyaka 2 muri gereza aracyashimangira ko afunzwe kubera ibitekerezo bye bya Politiki bidahuye n'iby'ishyaka riri ku butegetsi .

Yagarutse mu Rwanda nyuma y'igihe kirekire aba mu gihugu cy'Ubuholandi avuga ko aje guhatana mu matora y'umukuru w'igihugu .

Gusa yaje gutabwa muri yombi amatora ataraba aregwa ibyaha birimo iterabwoba ,guhungabanya umutekano w'igihugu ,amacakububiri n'ingengabitekerezo ya Genocide .

Urubanza rwe rwakunze kubamo impaka nyinshi avuga ko afunzwe byo kumwumvisha ndetse urubanza ruri hafi kurangira afata umwanzuro wo kutagaruka mu rukiko yemeza ko ubutabera bwo m Rwanda butisanzuye byatuma bumaha ubutabera yifuza .

Victoire Ingabire ni we mutegarugori wa mbere watangaje ku mugaragaro bwa mbere ko atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho ndetse yiyemeza no kugaruka mu gihugu avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu .

Gusa gukina politiki kuri we bisa n'ibitazamworohera kuko uretse igifungo kirekire ashobora guhabwa kubera ibyaha bikomeye ashinjwa, ishyaka rye FDU –Inkingi na ryo ntiriremererwa gukorea mu gihugu .

Jean Claude Mwambutsa

http://www.bbc.co.uk/gahuza/amakuru/2012/10/121019_ingabire.shtml

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development