Ministre ubishinzwe ngo habuze irindi jambo bahitamo kwita ibzibutso "umutungo", kandi nyamara na UNESCO bashaka kuzegurira ikoresha ijambo "umurage".
Iyo batira iri se cg bakitabaza ba Vuningoma bo mu nteko y'umuco n'urulimi?
Ntibisobanutse!
Mu nkuru ya Eric Birori - igihe.com
Ingingo ya 11 muri uyu mushinga yagiraga iti "Inzibutso ziri mu mutungo rusange wa Leta, naho iziri mu bigo byigenga zibarirwa mu mutungo rusange w'ibyo bigo "
Iyi ngingo yakuruye impaka zikomeye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, aho Abadepite bagaragazaga ko batumva uburyo izo nzibutso zagirwa umutungo w'ibyo bigo kandi abashyinguyemo badakwiye kwitwa 'Umutungo'.
Nyuma y'uko iyi ngingo itewe utwatsi mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, Abadepite bongeye gutumiza Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne bongera kuganira kuri iyo rukumbi mu mushinga wose.
Abadepite batangiye bagaragaza ko ijambo 'umutungo' rikwiye kuvamo kuko bishobora gutera benshi kwibaza niba inzibutso ari 'umutungo' ariko bongeraho interuro igaragaza ko n'ubwo inzibutso zishobora kuba iz'ibigo ariko bikwiye ko kuzikoresha mu buryo buteganyijwe n'itegeko.
Nubwo nta mpinduka yagaragaje muri iyi ngingo, Minisitiri Uwacu yabwiye abadepite ko bagomba kurekeramo ijambo 'umutungo' ngo kuko mu Kinyarwanda nta rindi jambo babona ryarisimbura.
Yongeye kugaruka kuri zimwe mu nzibutso zigiye kuzegurirwa ishami rya Loni rishinzwe uburezi n'umuco (UNESCO) maze zikitwa umurage wayo.
Minisitiri Uwacu yavuze ko kuba baremereye UNESCO ko izo nzibutso bazayiha zizitwa umurage , nta mpamvu ko izo mu Rwanda zo zitakwitwa 'umutungo', maze birangira hafashwe umwanzuro ko inzibutso ziri mu bigo byigenga zizakomeza kuba 'umutungo wabyo' ariko bigakurikiza amategeko agenga inzibutso.
Minisitiri yibukije ko n'ubundi abigenga batigeze banga gukurikiza amategeko agenga inzibutso, ndetse ko Leta itashobora gucunga neza inzibutso zose iramutse izambuye abafatanyabikorwa.
Ati "Ibi byatuma Leta isabwa gucunga umutekano w'inzibutso, kuzikorera isuku ndetse hari n'abavuga ko Leta ikwiye kuzishyira mu butaka bwayo"...
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment