Icyegeranyo cy'impuguke za ONU kirarega u Rwanda guha imyitozo abarwanya u Burundi
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko icyegeranyo cy'ibanga kigenewe inama y'umutekano y'umuryango w'abibumbye (United Nations Security Council) kirega u Rwanda kwegeranya no guha imyitozo impunzi z'abarundi hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.
Icyo cyegeranyo cyakozwe n'impuguke zikurikirana ibihano byafatiwe abantu bamwe na bamwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabonywe n'abanyamakuru b'ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, icyo cyegeranyo kirimo ubuhamya bukomeye bwerekana ko u Rwanda rwivanga mu bibazo by'u Burundi hakaba hari impungenge z'uko hashobora kuba isubiranamo rikomeye rya politiki rishobora kuganisha ku bwicanyi ndengakamare.
Icyo cyegeranyo kigaragaza amakuru n'ubuhamya byatanzwe n'abarwanyi benshi b'abarundi bavuga ko bahawe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba riri mu Rwanda.
Impuguke za ONU zivuga ko mu gukora icyo cyegeranyo zaganiriye n'abarundi bagera kuri 18 b'abarwanyi mu ntara ya Kivu y'amajyepfo muri Congo.
Abo barwanyi bose b'abarundi bavuze ko binjijwe mu mutwe w'abarwanyi bakuwe mu nkambi y'impunzi ya Mahama iri mu burasirazuba bw'u Rwanda mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2015, bakaba barahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy'amezi2 ababahaga imyitozo ya gisirikare bakaba barimo n'abasirikare ba Leta y'u Rwanda.
Abo barwanyi b'abarundi barimo abana 6 ngo bigishijwe ubuhanga bwo kurwana, gukoresha imbunda nto n'izirasa amasasu menshi icyarimwe (machine guns/mitrailleuses), gutera za grenades, gutega ibisasu bya mines, kurashisha imbunda nini (mortars/mortiers) no kurashisha imbunda zitera ibisasu bya roketi.
Abo barwanyi kandi bavuga ko igihe bahabwaga imyitozo mu ishyamba riri mu Rwanda bageraga kuri 400. Ngo batwarwaga mu Rwanda hagati n'amakamyo ya gisirikare yabaga aherekejwe n'abasirikare b'u Rwanda. Ngo intego nyamukuru y'iki gikorwa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza buriho mu Burundi.
Ambasaderi w'u Rwanda mu muryango w'abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy'impunguke za ONU, ndetse avuga ko icyo cyegeranyo nta gaciro gifite kuko ngo abagikoze ngo bihaye ububasha bwo kujya gukora amaperereza mu gihugu cy'u Burundi kandi bitari mu nshingano zabo!
Icyegeranyo cya ONU ntabwo kigeze kivuga impamvu abo barwanyi b'abarundi byabaye ngombwa ko baca ku butaka bwa Congo ariko uwungirije uhagarariye u Burusiya muri ONU yatangaje ko mu kwezi gushize hari amakuru babonye yavugaga ko abarwanya ubutegetsi bw'u Burundi barimo kugerageza gushaka abarwanyi babafasha mu burasirazuba bwa Congo.
Abarwanyi b'abarundi kandi beretse impuguke za ONU ibyangombwa by'ibihimbano bya Congo byakorewe mu Rwanda bakoreshaga kugirango hatagira ubakeka igihe babaga bari muri Congo.
Leta y'u Burundi yari yareze u Rwanda mu kwezi k'Ukuboza 2015 ko hari umutwe urimo kwinjiza abarwanyi ubakuye mu nkambi z'impunzi ziri ku butaka bw'u Rwanda, ariko Perezida Paul Kagame yari yateye utwatsi ibyo birego.
Ibirego bya Leta y'u Burundi byatsindagiwe kandi n'imiryango ifasha mu nkambi z'impunzi yavugaga ko ihangayikishijwe n'amakuru yabonaga avuga ko hari impunzi z'abarundi zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwara gisirikare.
Ibi bije mu gihe umukuru w'ishyaka CNDD-FDD, Bwana Pascal Nyabenda yareze ku mugaragaro atarya iminwa Perezida Kagame kwivanga mu bibazo by'u Burundi afatanije na bamwe mu banyamahanga barimo umubiligi, Louis Michel n'uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power.
Mu minsi ishize kandi hatangajwe amakuru y'abarwanyi b'abarundi bafatiwe mu gihugu cya Congo bagasanganwa amakarita y'itora ya Congo y'amahimbano, si ibyo gusa ko n'ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) zashyize ingabo nyinshi ku mupaka wa Congo n'u Burundi mu rwego rwo kubuza ibitero byagabwa muri Congo bivuye i Burundi cyangwa ibitero byatera u Burundi biva muri Congo.
Ben Barugahare
Facebook page: The Rwandan Amakuru Twitter: @therwandaeditor -Email:therwandan@ymail.com
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment