Pages

Friday 13 December 2013

Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko


Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain akomeje gusiragizwa mu nkiko

Kigali, kuwa 12 Ukuboza 2013

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu rugereko rw'urukiko rukuru rwa Rusizi ruri i Karongi habereye urubanza rwa SIBOMANA Sylvain, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-Inkingi, ari kumwe na mugenzi we bareganwa witwa MUTUYIMANA Anselme. Abaregwa bahageze batinze kubera ko gereza ya Muhanga, aho babarizwa kugeza ubu, batinze kubazana. Bahageze mu masaha ya saa yine (10h00) z'amanywa.

Bakihagera bahise binjira batangira iburanisha. Bwana SIBOMANA Sylvain yatangiye abwira umucamanza uburyo urubanza rwari rwaraburanywe ko ahubwo abaregwa bari bategereje gusomerwa nyuma bakumva ngo urubanza ruzakomeza humvwa abatangabuhamya batanzwe n'ubushinjacyaha kandi na mbere hose abo batangabuhamya bari bahari. Yabajije kandi umucamanza impungenge afite z'uko umucamanza waruburanishije mbere atariwe uri kurusubukura. Ati hashobora kuba hari amagambo yavuzwe yaba yaracitse umwanditsi w'urukiko ntayandike bityo umucamanza urufite ubu akaba atayamenya ngo abe yatanga ubutabera agendeye kubyavuzwe byose. Umucamanza mushya yamubwiye ko azakurikiza ibiri mu nyandiko y'urubanza kandi ko Bwan Sibomana aramutse afite impungenge yamubwira ibyo abona byaba bitaranditswe cyangwa se akazakora incamake yanditse y'ibyo yavuze mu rubanza aburana. Uyu mucamanza mushya yavuze ko umucamanza wa mbere yimuriwe ahandi muri Kigali ariko yirinda kuhavuga mu izina.

Abatangabuhamya batanzwe n'ubushinjacyaha ni uwitwa Christophe n'umukobwa we Gloriose bo mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro. Abo bombi bavuze ko babonye abantu baza babasaba ahantu hiherereye ho gutegurira inama y'ubukwe maze babaha salle itari rusange. Bavuze kandi ko batari bazi abo bantu abo aribo, ndetse ko n'ibyo bavugiye aho batazi ibyo aribyo. Bati uwo twari tuzi ni umukobwa bari kumwe witwa Gasengayire Leonille.

Ubushinjacyaha bwo ibimenyetso butanga ni uko ngo bakoreye inama mu ruhame isebya leta kandi ko nyuma y'inama ngo byateje imvururu. Nyamara abatangabuhamya bo bivugiye ko nyuma y'aho nta mvururu zahabaye.

Abunganizi b'abaregwa bo berekanye ko bagendeye ku mategeko, byitwa inama iyo yatumijwe, igatanga umurongo w'ibyigwa, nyuma igakorerwa inyandiko (PV). Bati ibyo byose ntabyabaye. Bati kandi n'ubwo bahuye bo bagiye ahiherereye baganira ibyabo nk'abarwanashyaka ba FDU-Inkingi. Ntawundi muntun'umwe wabumvishe kuberako bari biherereye kandi amategeko ateganya ko iyo atari mu ruhame nta cyaha kiba cyabaye.

Abandi batangabuhamya bari batanzwe ni abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bo muri Rutsiro bafungiye Muhanga, ariko bo batanze inyandiko ikubiyemo uburyo babajijwe mbere bashyizweho iyicwa rubozo ko ibyo bavuze mbere nta gaciro bifite kuberako babivugishijwe n'ibibi barimo bakorerwa muri icyo gihe. Bati twe turi abarwanashyaka ba FDU-Inkingi. Ntituri rubanda yashutswe nk'uko ubushinjacyaha bubyitwaza.

Nyuma yo kwumva abatanga buhamya no kumara impungenge ku bari bazifite, umucamanza yavuze ko ibyavuye muri iryo buranishwa bizasomwa ku ya 13 Mutarama 2014 i saa tanu z'amanywa (11H00).

Twakwibutsa kandi ko mu rundi rubanza rwasomwe tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye SIBOMANA Sylvain igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ry'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000FRW) naho mugenzi we SHYIRAMBERE Dominique rukamukatira amezi atanu n'ihazabu y'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000FRW) bazira ibyaha mpimbano birimo gukoza isoni abashinzwe umutekano no gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw'Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga.

Ishyaka FDU-Inkingi ntiryahwemye kwamagana iri siragizwa ry'Abanyarwanda mu nkiko, bahimbirwa ibyaha batakoze bigamije kuniga abaturage, no kubima ubwisanzure bemererwa n'amategeko. Twongeye gusaba dukomeje ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda guha agahenge Abanyarwanda muri rusange rikanareka abatavugarumwe naryo bagakora mu bwisanzure.

FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface
Visi-Perezida w'agateganyo

FDU-CEP-Sibomana Sylvain-12-12-13 (RWA)

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development