Pages

Saturday, 14 December 2013

INGANDO Z’ABANYESHURI MU RWANDA ZIKOMEJE KWEREKANA KO PS IMBERAKURI IMAZE GUSHEGESHA FPR

INGANDO Z'ABANYESHURI MU RWANDA ZIKOMEJE KWEREKANA KO PS IMBERAKURI IMAZE GUSHEGESHA FPR.

12 décembre 2013

Politiki

Nkuko bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda, abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, muri uyu mwaka wa 2013, boherejwe mu ngando ngo kwigishwa gukunda igihugu. Umuntu yakwibaza impamvu abanyarwanda basigaye bagera aho bigishwa gukunda igihugu cyabo. Igisubizo nta kindi, FPR ifite ubwoba ko abanyarwanda bari hafi kuyisezerera none isigaye ibeshya ko yigisha gukunda igihugu, ariko ukuri nuko FPR iri kwigisha abanyarwanda kuyikunda, naho u Rwanda rwo rusanzwe rukundwa n'abanyarwanda.

Intore za Gisagara

Intore za Gisagara

Uyu munsi kuri site zose ziri kuberamo izi ngando, cyane cyane kuri stade ya Nyamirambo, abayoboye izo nyigisho, biriwe bigisha ibya « Ndi umunyarwanda ». Urubyiruko ruri muri ayo masomo basabwe guhaguruka bakarwanya abanyarwanda ngo baba hanze, kubera ko ngo harimo abanzi benshi b'u Rwanda.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu barimu bari kwigisha urwango urubyiruko, aravuga ko abo banyeshuri FPR yasabye ko batangira gukora ibikorwa bikurikira:

  • Kurwanya bashyizemo umwete FDLR, bityo ngo bakaba basabwa kwitabira imyitozo ya gisirikari, kandi bakitegura kumenera igihugu amaraso, ngo ni ubutwari. Bababwiye kandi ko n'uwaba afite umuvandimwe we hanze uri mu barwanya leta ngo agomba kumwibagirwa, kubera ko ari umwanzi ntaho agihuriye n'abanyarwanda.
  • Gukoresha ubwenge bwabo mu guhungana n'ibitekerezo bituruka ku mbuga za Internet zo hanze, ngo nibyo bikomeye cyane. Basabye urubyiruko kurwanya rwivuye inyuma ibinyamakuru nka IKAZE IWACU, VERITAS INFO, SHIKAMA.FR, LEPROPHETE.FR, na RADIYO IMPALA iherutse gutangira ibiganiro byayo mu Rwanda. Abandi ngo bagomba kurwanya ni INDATSIMBURWA. Urubyiruko rwasabwe ngo kwitabira Facebookmaze rukavundereza ubwo burozi bari guhabwa mu ngando ku Ndatsimburwa.
  • Kurwanya amashyaka ya Opposition cyane cyane, RDI RWANDA RWIZA, FDU-INKINGI, FDLR, RNC na PS IMBERAKURI ya Me Bernard Ntaganda. Si amashyaka gusa kandi, ngo bagomba no kurwanya n'abanyapoltiki buri wese ku giti cye. Mu banyapolitiki bavuzwe, hari nka FAUSTIN TWAGIRAMUNGU, PAUL RUSESABAGINA,ALEXIS BAKUNZIBAKE na PADIRI THOMAS. Ngo nibabarwanya neza, bizatuma leta itazongera gukoresha amafaranga ibarwanya, ahubwo iyakoreshe mu kubaka igihugu.

Ku byerekeye amashyaka, PS Imberakuri, yamaze gufatirwa ingamba zikaze na leta ya FPR, kubera ko hafashwe ibyemezo ko bagomba kuyirimbura, mbere y'uko Me Bernard Ntaganda afungurwa muri kamena 2014.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha inzego z'igipolisi cy'u Rwanda, avuga ko muri gahunda FPR Inkotanyi, hari kwifashishwa inzego z'umutekano zigomba gukora iyo bwabaga kugira ngo zifunge abayobozi b'ishyaka. Izi nzego ubu zatangiye akazi, kubera ko ubu bamwe mu nzego z'umutekano barangajwe Imbere naMWESIGWA Robert bakomeje gutera ubwoba abarwanashyaka b'ishyaka ngo bemere babahe amamiriyoni, ariko bashinje ibyaha mpimbano umuyobozi w'ishyaka wungirije bwana BAKUNZIBAKE Alexis ndetse bajye banabatungira urutoki aho ari, kuko akomeje kubera leta ya Kigali ikibazo.

Ibyo kandi bigaragazwa n'ubutumwa bugufi bwo kuri terefone izo nzego zikomeje koherereza abarwanashyaka b'ishyaka PS Imberakuri. Amakuru kandi akaba avuga ko uwo muyobozi azagirwa nk'uko umuyobozi wa FDU Inkingi Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire yagizwe ubwo yashinjwaga ibyaha mpimbano, ndetse akagerekwaho abamushinja ubutegetsi bwemeza ko bakoranaga.

Ikibazo nyamukuru kikaba ari uburyo Ishyaka ry'Imberakuri rikomeje kugaragaza amakosa y'ubutegetsi. Ibi kandi na none bikaba bikurikira ifungwa rya bwana Jean Baptiste Icyitonderwaumunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga ufungiye muri gereza ya Gasabo kubera kwifatanya n'abandi bakandikira minisiteri w'intebe, ubu kandi akaba ahozwa ku nkoni acibwa imigani ngo arimo kumenyerezwa, mu gihe abandi bari bafunganywe mbere, aribo Irakoze Jeny Flora, Ntakirutimana Emmanuel na Hitimana Samuel, barimo guhigwa bukware.

Aba ba polisi kandi ubu bakwije za maneko hirya no hino ngo zibahigire izi mpirimbanyi za demokarasi. Amakuru akomeza ko ubu mu Rwanda nta muntu ukizera undi, uhereye ko ku biherutse kuri Hitimana Samuel twavuze haruguru mu bahigwa. Mu minsi ishize ubwo Samuel yari yihishe ku musore yita ko ari inshuti ye yamubeshye ko agiye kumuzanira Fanta, nuko Samuel abonye atinze yigira inama yo gusohoka munzu maze yihisha ku ruhande maze mu gihe gito abona haje abapolisi bane kumufata bahageze baramubura, kuko yari yababonye mbere.

Irakoze Flora, nawe nuko byagenze kuko yaririwe amafaranga yo kumufata na mwene wabo, maze kuko Imana itajya itererana abayisunga, asimbuka gereza gutyo. Kuba umwana asigaye agambanira umubyeyi, umubyeyi akagambanira umwana muri iki gihe ntabwo bitangaje kuko abahanuzi ndetse n'abemera Imana bavuze ko mu marembera y'ingoma ya FPR, ibi byose bizaba, kandi ubutegetsi bwa FPR bukoresha amafaranga mu guteranya abavandimwe bikaba bije bisanga ubukene n'inzara bikabije bitigeze bibaho ku bazi amateka y'igihugu cyacu.

Inzego z'umutekano zikaba zifite umugambi wo guta muri yombi aba bose ndetse n'umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri bwana BAKUNZIBAKE Alexis, kuko ngo nubwo zamukuye ku batumijwe na polisi byari mu rwego rwo kumureka ngo abone ko nta kibazo maze nizimuca urwaho zizahite zimuta muri yombi kubera ko yamaze gutegurirwa dosiye ndende.

Inzego z'umutekano kandi zibifashijwemo na polisi ikorera kuri station ya Remera zifite gahunda yo kugenza Imberakuri yose aho iva ikagera kuko ubutegetsi bwa FPR busanga nta yandi mahitamo bufite usibye kuzifunga ku buryo umu CID witwaAthanase agenda yigamba ko azava mu gihugu, aruko Imberakuri kimwe n'undi wese unenga leta abarizwamo, yabamaze; ko adakeneye kuzongera kurwara amavunja, icyakora akaba abyifuriza abandi.

Umuntu ahereye kuri ibi biri kwigishwa urubyiruko, ukongeraho iyi migambi mibisha yafatiwe PS IMBERAKURI, yavuga u Rwanda rutakiri igihugu cyo kubamo. Ubwo rero Imberakuri ndetse n'abandi bose batavuga rumwe na FPR, bagombye nabo gufata indi migambi, bagahagarika izi gahunda za FPR. Nibatinda FPR izamarira abanyarwanda ku icumu, kandi ubanza atari byo bifuza. 

 

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development