Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994.
Nk'uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKIGI no mw'Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda.
Buri munyarwanda wahekuwe n'ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro ke. Nk'amashyaka ya politique, ntabwo dushinzwe kwandika amateka.
Niyo mpamvu icyemezo cyacu kigomba gufatwa mbere na mbere nk'igikorwa cya politique.
Ufite igitekerezo kidahuye n'icyacu tuzamwubaha. Ariko nawe azatwubahe. Niyo nzira nziza ya démocratie, yemera ukutavuga rumwe kuri byose.
Ubutegetsi bwa FPR n'umuryango IBUKA baragira bati twe dutangira icyunamo ku itariki ya 7 Mata, kuko aribwo génocide yatangiye. Ni uburenganzira bwabo. Kandi natwe tuzirikana abo Batutsi bazize ubwoko bwabo, tukaba twifatanyije nabo mu kababaro.
Bamwe mu Bahutu bakagira bati iryo ni ivangura. Bagatangira icyunamo ku itariki ya 6 Mata, umunsi indege ya nyakwigendera Habyarimana yahanuweho. Na bo ni uburenganzira bwabo.
Ntawakwirengagiza koko ko hari n'Abahutu bahekuwe koko, haba mbere , muri génocide na nyuma yayo. Twe dusanga nabo bagomba kwibukwa kuko akababaro kabo nako gafite ishingiro.
Birumvikana ariko ko kwibuka ku matariki atandukanye bitubaka u Rwanda twifuza. Dusanga rero icyunamo kitagomba kuba umwanya wo gutanya abanyarwanda no gukomeretsa ibikomere, ahubwo ko kigomba kubafasha kwiyunga, buri muntu yumva akababaro k'undi. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda kwibuka ku itariki yindi itari iya 6 Mata cyangwa iya 7 Mata.
Bityo tukareka kuba ingwate z'amatariki. Tugahuzwa no kwibuka abacu, aho kurwanira amatariki.
Uyu mwaka tubararikiye guhura ku itariki ya 14 Mata mu gitambo cya misa kizabera i Bruxelles, guhera SAA SABA (13h00) kuri adresse ikulikira:
Parvis Saint-Jean-Baptiste (Paroisse Saint Jean Baptiste), 1080 Molenbeek-Saint-Jean.
Icyo gitambo cya misa kizakurikirwa n'ikiganiro kizabera nacyo i Bruxelles ahantu muzamenyeshwa, misa ihumuje. Tuzakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo buhamye bwo kwibuka no kubaka u Rwanda rubereye bose.
Twongeye kwibutsa ko iyo tariki atari kamara. Haramutse habonetse indi yahuza abanyarwanda twayitabira.
Abayoboke ba FDU Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda RNC batazashobora kwifatanyiriza n'abandi i Bruxelles basabwe na bo kuzahamagarira abandi banyarwanda n'inshuti zabo kwitabira mu karere barimo icyo gikorwa cy'imena mu kunga imitima y'abanyarwanda.
Umusanzu wa FDU INKINGI na RNC ni ukubaha urubuga, naho imbaraga zizava muri mwe. Turabararitse rero muzaze muri benshi.
RNC-IHURIRO
Dr. Rudasingwa Théogène
FDU-INKINGI
Dr. Nkiko Nsengimana
No comments:
Post a Comment