FPR IBISHATSE YAKWIHESHA AGACIRO ITUNGA U RWANDA IMYAKA ITATU ABANYARWANDA BADASORA, BADASABA N'INKUNGA Z'AMAHANGA.
Maze iminsi numva inkuru zitandukanye mu binyamakuru byo kw'isi yose birata FPR kuba ari ishyaka rikize cyane kw'isi aho rifite umutungo uruta cyane Milioni 500 z'amadolari ya Amerika(Miliyari ibihumbi 3 na Miliyari 315 zirenga uyashyize mu manyarwanda), nyamara iki gihugu nicyo gifite abakene benshi n'abashomeri benshi cyane biganjemo urubyiruko rugeze igihe cyo gukora, nicyo gihugu uzasangamo abaherwe ndengakamere batunze za miliyari z'amadolari nyamarra tutagira umutungo kamere.
FPR imaze iminsi yadukanye imvugo nyinshi zirimo KWIHESHA AGACIRO n'IKIGEGA AGACIRO DEVELOPMENT aho kuva yahagirikirwa inkunga ku mafuti yakozwe na Kagame, ihatira abanyarwa b'ingeri zose gutanga amafaranga yo gusimbura ayo Kagame n'agatsiko ke bavukije u Rwanda, ibi bakabitegeka abakozi bakorera Leta mu nzego zitandukanye, abantu kugiti cyabo aho bayabakata ku mishahara, abadakora bakakwa imisanzu n'inzego z'ibanze zitajya ziborohera na gato, ibi bikiyongera ku misoro isanzwe nayo ihanitse, imisanzu itandukanye yaba iy'icyama (FPR) rimwe na rimwe yakwa abakozi bakorera ibigo, inganda n'ubundi bucuruzi byayo, doreko ariyo mushoramari wihariye amasoko yose mu Rwanda ndetse ikaba yararenze imbibi isigaye ikorera no hanze yarwo, ibi by'imisanzu byo biberamo akarengane kuko baka imisanzu ku ngufu, aho bayikata abanyamuryango n'abatari abanyamuryango bitwaje ububasha bw'umukoresha.
Igitangaje ariko kinateye impungenge nuko mu bukire bwayo, imishinga ya FPR myinshi itajya isoreshwa, abanyabubasha bakaba nabo basonerwa imisoro kenshi ibi bigahombya Leta kuburyo bukomeye. muruku kwihesha agaciro FPR ikangurira abantu batandukanye barimo amashyirahamwe yigenga, amatorero na Kiliziya hamwe n'amashyaka kandi yo yigira indorerezi kuko uretse no kuba isahura itarageza ubwo ibeshya abantu nibura ngo yo na Kagame bikuremo makeya yo kuziba icyuho mu ngengo y'imari iba yatejwe nabo, ntanubwo inadohora ngo bagabanye ingoyi yo gukenesha rubanda badukanye kuva mu myaka 20 ishize bayobora, aho batahwemye kwicisha ubukene abana b'u Rwanda, ikaba ibikorera ubugome ngo itindahaze abaturage bityo ibahake ariko ibakoresha uburetwa butandukanye, aho yigaba mu rubyiruko, ikabima akazi, ikabashora mu bikorwa bibi bigamije kurutesha agaciro no kuruhuma amaso, aho abakobwa beza bari kuzabyarira bakanahekera u Rwanda babahinduye INDAYA kubera kutihanganira ubukene, aho basambanywa n'abategetsi b'abanyamurengwe batagitinya umugayo naho abasore bageze igihe cyo gukora no kwiteza imbere bakabigisha ibikorwa by'ubugome bigamije kUBAGIRA ABICANYI, INTASI, N'ABATERABWOBA aho badatinya kubashora mu bugizi bwa nabi, ibi kubera amaburakindi no gushaka kwigura abana b'abantu bakamburwa UBUMUNTU bwabo gutyo, naho abaturage bagahindishwa umushyitsi kugirango hatagira ubaza uburenganzira bwabo bw'ibanze bwo kubaho neza uko babyifuza.
Tugarutse ku bijyanye no gukundisha abantu igihugu, imvugo yeze cyane mu Rwanda rwa Kagame, nuko ayi FPR ivuga gukunda igihugu bintera kwibaza impamvu ishyira abaturage ku ngoyi y'ubukene, ese wasobanuro urukundo rwabo ubwabo aho rushingiye? Nyuma yo gukoresha igitugu cyayo, FPR yahatiye n'amashyaka gutanga amafaranga mu kigega agaciro, nyamara yo na Kagame ntibigeze bibuka no gutekinika ngo batange ikimenyetso, nubwo batayishyura, nibura berekane ko nayo nk'ishyaka rikize cyane kurusha n'igihugu cy'u Rwanda rishyizemo akantu, iyi FPR na Kagame tuvuga nibo batunze kurusha na Leta y'u Rwanda, kuburyo iyo bavuga kwihesha agaciro bo baba barakabonye kera kubera imitungo minyagano yahoze ari iya Leta, iy'abaturage bwite bagiye bamenesha, iy'imitungo misahurano ikomoka kurizo ntambara zateje u Rwanda guhagirikirwa inkunga, ubu Kagame na FPR bakaba bafite buri umwe umutungo watunga u RWanda imyaka irenze itatu, turya, tunywa, tudasora, tudatanga imahoro atandukanye n'imisanzu ibangamiye imibereho rusange y'abaturage. Ikibabaje kandi n'uko ibi byose bakorera abaturage bo biba bitabareba, kuko nkuko nabivuze haruguru, Kagame nta musoro cyangwa umusanzu atanga, nta buzima bubi azi, nta mwana we wabuze amafaranga ya bourse kuko abe biga muri America aho abasura, n'urugendo rumujyanyeyo rukamwinjiriza akayabo, mu mitsi y'abaturage.
Igihe kikaba kigeze ngo abaturage basobanurirwe iby'iki kinyoma, aho FPR ibateza ibibazo, za PL zikabyishyura zitanga imisanzu ya Miliyoni zirenga gato 11 z'amanyarwanda, mugihe banyiri guteza ikibazo batunze ibyakabaye bitunga abanyarwanda bose hamwe, batarenze n'igihumbi (nanjye ngo igihumbi, ahubwo batarenze 20) Kagame yahinduye imana yacu tugomba gusingiza, tukumvira tukaririmba yewe tukiyanga tukamukunda, tukica abavandimwe bacu, tukabagambanira, abize bakitwa injiji, bagakorerwa ihanagurabwenge (brainwashing) ngo bakunde bahabwe ibibatunga, u Rwanda rwacu nirwo urwo batwigisha kwihesha agaciro, gusa tukabikora n'ubundi tuzi neza ko abibidukangurira aribo batugize uko turi.
Igihe kirageze ngo abaturage bibuke ko, ububasha n'ubushobozi ikigirwamana Kagama/FPR bafite ari bo babibahaye, ubwo bemeraga gutoreshwa Itegekonshinga rimuha ububasha burenze urugero, aho yishyiriraho aba depite, agashyiraho abategetsi bose kandi twitwa ngo tuba twatoye, ibi bikamutera kuba indakoreka kandi twagombaga kuba aritwe ubwacu(abaturage) twishyiriraho tukanivaniraho abayobozi bose, ndetse na Kagame arimo igihe cyose baduhemukiye (kuko nitwe Rwanda), ibi kandi bidufashe gusobanukirwa mwanzi ukomeye u Rwanda rufite, Kagame na FPR, we utubeshyako nta bwoko buba mu Rwanda hanyuma hakaduka ubwoko bw'abagande bigabije ibyiza byose, aho ruswa yahinduriwe isura, bakaba basaba abakobwa ruswa ishingiye ku gitsina ngo bakunde bahabwe akazi, aho umuntu ahabwa akazi ataruko yize ahubwo agahabwa kubera uwamuzanye, ikimenyane gikabije, guheza bamwe, ubwicanyi n'andi mabi yose, barangiza bakayobya abaturage ngo bakunde igihugu, umwanzi w'u Rwanda n'umunyamurengwe umara kurengwa akadukira imiryango y'abandi aho abateranya, akigabiza abagore b'abandi, bagasenyera uwo wese wanze gukoma yombi, aho bakoresha abana babo, abafasha babo mu bugambanyi bagamije gukomeza igitugu, gupyinagaza no kubuza abaturage uburenganzira bwabo.
Gukunda igihugu birimo gukunda abagituye, sukwigwizaho maze ngo umurengwe ubatere kubivuga gusa, ibinyoma bya FPR bigomba kujya ahabona, tukibaza impamvu bakenesha Leta, babuza abanyeshuri kubona inguzanyo, batatwubakira ibikorwa remezo, aho kutuzanira ubuvuzi bwiza bakadukinga mutuelle mu maso, aho gutunganyiriza abaturage imirimo muri rusange, n'urubyiruko by'umwihariko, bakimakaza umuco mubi w'ubugome no guhembera inzangano zishingiye ku matiku, aho bahora bumvako kumena amaraso aricyo gisubizo gisimbura ubutabera…ibibi bimaze kuba byinshi kurubu butegetsi bw'igitugu. Ubukungu bw'u Rwanda bugomba gusaranganywa abaturage bose, kandi bwabahaza hatabayemo inda nini no kwikubira. Uburyo FPR yageze kur'uyu mutungo, mwabisanga kuri iyi link:http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/gouv%20rw/jet%20de%20luxe.htm
Kanyarwanda.
No comments:
Post a Comment