Uburyo ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya iherutse gushimuta ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR imukuye muri Tanzaniya
A
makuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko ba maneko ba Kagame baherutse gushimuta Gen Stanislas Bigaruka, akaba ari we wari uyoboye ibikorwa bya gisirikare muri FDLR, akanungiriza umuyobozi wayo, ari we General Sylvestre Mudacumura.Iki gikorwa cyo gushimuta Gen Stanislas Bigaruka cyakozwe n'umwicanyi ruharwa, Lt Col Tinka, akaba ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya (Military attaché). Agatsiko kari kayobowe n'uyu mwicanyi Tinka kamukuye hafi yo mu rugo rwe ruri ahitwa i Kigoma muri Tanzaniya, dore ko ari yo yari yarahungiye nyuma ya jenoside yo muri 94, ari na ho yari atuye n'abana be.
Iki gikorwa cyo gushimuta Gen Bigarura Stanislas cyabaye ubwo yavaga i Kigoma gusura abana be, agana ahitwa Mweso muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ari naho yagombaga kuva agana muri Zambiya, aho yagombaga gusura zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahahungiye.
Agatsiko kayobowe n'umwicanyi Lt Col Tinka, kabifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Tanzaniya, bahise bashimuta Gen Bigaruka, bamushyikiriza urwego rw'ubutasi rwa gisirikare "DMI" ruzwiho ibikorwa by'iyica rubozo, abarugize bakaba ari nabo bakomeje kumwica urw'agashinyaguro muri iki gihe, ku buryo ashobora no kwicwa mu minsi ya vuba inzego z'umutekano za Kagame nizimara kumukuramo amakuru zimukeneyeho.
Igitangaje muri ibi byose ni ukuba igihugu nka Tanzaniya, cyubashywe mu karere nk'igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, cyemeye gufasha no korohereza umwicanyi ruharwa Lt Col Tinka Faustin gushimuta Gen Bigaruka Stanislas nk'umuntu uzwi ko yari ayoboye umutwe witwaye gisirikare "FDLR", uhanganye n'ubutegetsi bwa Kagame kandi na none bizwi neza ko igihugu yashyikirijwe kitubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kandi na none bizwi neza ko kitagira ubutabera, ahubwo ko kihutira kwica kurusha gutanga ubu butabera.
Abantu bose twavuganye bakaba bahuriza ku kintu kimwe ko "nubwo ibikorwa by'umutwe wa FDLR, Gen Bigaruka Stanislas yari ayoboye, na wo utari shyashya kubera ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu muri Kongo, ariko na none Tanzaniya ikaba yaragaciye kubona yemera kwica amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, igafata umuntu wayihungiyeho aho kugirango imuburanishe cyangwa nimba inkiko zayo zitabifitiye ububasha nibura imushyikirize inkiko mpuzamahanga, aho kugirango yorohereze umwicanyi Col Tinka hamwe na bagenzi be kumushimuta bamusubiza mu Rwanda kandi inzego z'umutekano za Tanzania zizi neza ko na maneko za Kagame zishimishwa no kumena amaraso kurusha gutanga ubutabera.
Gasasira, Sweden.
No comments:
Post a Comment