Guha urubuga abapfobya Jenoside ni agasuzuguro –Ambasaderi Masozera
Yanditswe kuya 6-04-2013 - Saa 20:57' na
Amakuru dukesha Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi ni uko umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wari uteganijwe kubera kuri Stèle iri muri Komine ya Woluwe Saint-Pierre mu gace k'umujyi wa Buruseli guhera saa yine, wimuriwe kuri Ambasade y'u Rwanda.
Impamvu yo kwimuka
Nk'uko twabitangarijwe na Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Amabasade bwahorereje ubutumire abayobozi b'u Bubiligi bubasaba kuza kwifatanya n'u Rwanda mu mumuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko bisanzwe bigenda. Yagize ati "Ubutumire bwakiriwe neza bemera kuzaza, nyuma habayeho no gutumira Burugumesititri wa komini uwo muhango uzaberamo (Komine ya Woluwe saint-Pierre) Benoît Cerexhe."
Yakomeje adutangariza ko banamusabye ko aho kwibuka bisanzwe bibera baharinda abandi baza kuhibukira bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitwaje kwibuka « Abapfuye bose ».
Akomeza avuga ko batunguwe no kubona Interahamwe n'abandi bashyigikiye ibitekerezo byazo bapfobya Jenoside bigabije urwibutso kandi Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yari yaramenyesheje Burugumesitiri ko bazahibukira. Avuga ko bitangaje kandi bibabaje kubona bahaha abantu nk'abo. Ako gatsiko kayobowe uwitwa Joseph Matata.
Ambasaderi Masozera yagize ati "Twebwe twafashe icyemezo cyo guhindura aho twari gukorera kubera guha icyubahiro abo twibuka, kwihangana byatunaniye ntabwo uriya muhango twawukorera ahantu haba habereye ipfobya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe n'Isi yose, abayipfobya bagahabwa urubuga rusesuye mu gihugu kizi amateka y'u Rwanda. Harimo agasuzuguro, ni nk'igitutsi no gusuzugura abacu bishwe kubera ubwoko bwabo, ntabwo twabyihanganira."
Yakomeje avuga ko batazongera kuhibukira mu gihe hadahawe icyubahiro hakwiriye , nk'uko inzibutso z'Abayahudi n'abandi zitavogerwa.
Ambasaderi yakomeje adutangariza ko batunguwe no kubona uyu munsi ku wa 6 Werurwe 2013, u Bubiligi buhagarikira abantu bigabije ahateguriwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi mu minsi ishize bari baratumiye Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi akabemerera ko ushinzwe ububanyi n'amahanga, umugabane wa Afurika azaza kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka.
No comments:
Post a Comment