Pages

Thursday, 4 October 2012

Rwanda: Kagame ngo ubutabera mpuzamahanga ni ugukubita abanyafurika bakabashora aho babashora

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/10/04/kagame-ngo-ubutabera-mpuzamahanga-ni-ugukubita-abanyafurika-bakabashora-aho-babashora/

Kagame ngo ubutabera mpuzamahanga ni ugukubita abanyafurika bakabashora aho babashora

yumiwe.jpgMu ijambo Kagame yavugiye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura taliki 4 Ukwakira 2012 mu mihango yo gutangiza umwaka w'ubucamanza no kurahiza umudepite, umuvunyi mukuru hamwe n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, Kagame yongeye kwikoma abazungu ngo bakibeshya ko u Rwanda rukiri muri Rwanda-Urundi-Congo Belge aho yavuze ko kubera imfashanyo ngo batanga baba bifuza kugukoresha ibyo bashaka. Ibi Kagame abihera ku bimazeho iminsi aho bamushinja gufasha umutwe w'iterabwoba wa M23 ubica bigacika muri Kongo.

Ngo mbere yo kwamagana M23 azabanza yamagane abatumye M23 ibaho aribo bazungu ngo bateye ibibazo byatumye abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda babaho hanyuma ngo yamagane umuryango mpuzamahanga abone kwamagana M23. Ese koko Kagame yumva ibyo avuga bifite akahe gaciro ? Ngo umuntu agomba kwihesha agaciro ngo kubaha abanyagihugu nibyo bya ngombwa. Ese Kagame yubaha abanyagihugu ? Niba yubaha abanyagihugu se Ingabire, Ntaganda, Mushayidi, Niyitegeka n'izindi nzirakarengane ziborera mu buroko ni abanyamahanga ? Kagame akwiye gushyira mu gaciro akamenya gupima amagambo avuga.

Kuba Kagame yikoma amahanga yibagiwe ko mu minsi yashize ariwe waririmbwaga nk'igihangange none akaba atangiye kuvugishwa atuka abo yitaga ko bamwemera ? Mbese kuba ubutabera mpuzamahanga bukoreshwa mu nyungu za politiki ubwe bwo bukoreshwa mu zihe nyungu ? Mbese Kagame afata umwanya wo kumenya icyo abanyarwanda batekereza ku butabera bwe ? Iyaba yari akizi ntiyakavuze bene ariya magambo.

Kagame kandi akomeza avuga ko ngo iyo abantu bapfuye za Uvila n'ahandi ngo babyegeka kuri M23. Nyamara ntawe uyobewe ko biriya ari imipango y'agatsiko ke kajya kwica abantu kugirango bajijish bavuge ko ari abanyekongo bicana. Nyamara ibintu byarasobanutse si nka kera kuko bizwi neza uburyo bikorwamo ndetse n'ubwo yibeshya ko bitazwi hari abasirikari benshi bemeza ibyo bikorwa ndetse banazi ababikora. Bamwe muri bo banadutangarije ko hari batallon yoherejwe muri ibyo bikorwa hirya no hino mu burasirazuba bwa Kongo.

Ikindi gitangaje ni uko Kagame yibeshya ko ngo avugira abanyarwanda bose. Ariko Kagame atigijije nkana koko ibyo avuga avugira na Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima n'abandi yigeze kwita amabyi ? Mbese Kagame yaba avugira ba Ingabire n'abarwanashyaka b'ishyaka rye yigeze kwita udusurira azatera insecticide akatuvana mu nzu ye ? Mbese Kagame avugira abo yise amasazi ngo azicisha inyundo bibaye ngombwa ? Mbese Kagame avugira abamotari birirwa birukanswa babuzwa amahwemo bamuvumira ku gahera ? Mbese Kagame avugira abagore birirwa bicwa n'intore ze bitwa indaya ? Mbese Kagame avugira abitwa inzererezi na za mayibobo zipfira kwa Kabuga zizira ko zitabasha kwicarana na we mu nteko ishinga amategeko ngo zivuge ibibazo byazo?

Kagame rwose nashobore gupima amagambo ye kuko ashobora kuba yibeshya ko abantu bamukunda kuko bamukomera amashyi nyamara basaba Imana ngo imubakize dore ko abenshi banamuhaye utuzina tw'uduhimbano tujyanye n'imyitwarire ye. Kuvuga ko niba atavugira abanyarwanda bose ngo bazamusabe kureka kubayobora ngo azahita abireka ako kanya ndumva bitumvikana (cyakora hano abamukomera mu mashyi bamuhaye make cyane nk'aho nabo batumva neza ibyo barimo bakomera amashyi). Mbese Kagame ategereje ko abisabwa na nde kugirango ave ku butegetsi? Mbese Kagame atekereza ko abanyarwanda ari abadepite gusa, ba ministres n'abandi bari imbere ye bamukomera mu mashyi? Kagame ati muri Afrika hari abantu bamwe badakora ibyo bakwiye kuba bakora. Ngo hari abatayobora neza abaturage babo. Ibi byo ni agahomamunwa! Mbese Kagame koko ibi abivuga azi icyo avuga? Akumiro ni agacuma koko! Kagame aranyobeye noneho ngo hari n'abamutura umujinya w'agahinda ko yaraye atandukanye n'umugabo cyangwa n'umugore we. Ariko se ijambo Kagame yavuze ryuzuye amaganya rihuriye he no gutangiza umwaka w'ubucamanza koko?

Ngo nta n'inyungu zabo abangamira kuko ngo n'umutungo wa Kongo birirwa batunda bajyana iwabo ngo ntawo ababuza gutwara kandi ngo n'abavuga ko u Rwanda rukijijwe n'umutungo wa Kongo ngo bagombye kwibaza impamvu uwo mutungo udakiza abanyekongo ugakiza abanyarwanda. Ngo ibyo bintu (abantu) bivuga gutyo nta kinyabupfura bigira nka we kuko ngo nibura na we iyo bamuhaye arashima.

Gusa birababaje kuba Kagame yumva ko bamwibasira akibagirwa uburyo yibasira abandi kandi n'abo yibasira ari n'abenegihugu nka we.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development