Pages

Thursday, 18 October 2012

Raporo nshya ya LONI irashinja u Rwanda na Uganda

http://www.igitondo.com/spip.php?article3481

Raporo nshya ya LONI irashinja u Rwanda na Uganda

Wednesday 17 October 2012

Raporo nshya y'Umuryango w'Abibumbye ONU, irashinja Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda kuyobora inyeshyamba zirwanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu bikorwa byazo, hamwe n'igihugu cya Uganda ku guha izi nyeshyamba za M23 aho gukorera ibijyanye na politiki mu murwa mukuru w'iki gihugu Kampala.

Iyi raporo y'ibanga ariko yabashije kugera ku biro ntaramakuru by'u Bwongereza Reuters, ishyira mu majwi n'igihugu cya Uganda ko gitera inkunga M23 zirwanya DRC kuva muri Mata uyu mwaka.

Iyi raporo igendeye ku yindi y'impuguke za LONI yashyizwe ahagaragara muri Kamena uyu mwaka, yashinjaga u Rwanda gushyigikira M23.

N'ubwo ariko iyi raporo yashyizwe ahagaragara, u Rwanda ruhakana ibiyirimo cyo kimwe na Uganda. Umunyamakuru Barbara Plett ukorera BBC ukorera ku cyicaro cya LONI avuga ko u Rwanda rwafashije imitwe itandukanye yagiye irwanya Leta ya Kongo, ngo rwitwaje kurwanya inyeshyamba za FDLR zahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside mu 1994.

Uyu munyamakuru avuga ko u Rwanda rushinja FDLR uruhare muri Jenoside, imwe mu mpamvu zituma rushyigikira imitwe irwanya Leta ya DRC.

Iyi raporo ishinja abasirikare b'u Rwanda kugira uruhare mu ishingwa rya M23 no guhuza ibikorwa byayo bya gisirikare, igashinja Uganda ko yemereye ishami rikora ibijyanye na politiki gukorera i Kampala.

Ikomeza ivuga ko General Bosco Ntaganda wahoze mu gisirikare cya Congo agenzura ibikorwa bya gisirikare bya M23 bibera muri RDC, naho Col Sultani agahuza M23 n'abafatanyabikorwa bayo.

Igihugu cya Uganda cyamaze guhakana ibivugwa n'iyi raporo. Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda Felix Kulayigye, yagize ati "Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ubu bufatanye ? Impuguke zaje hano nta muntu n'umwe zigeze zibaza. Ni ibihe bimenyetso bagendeyeho kugira ngo bavuge ko Uganda ifasha M23 ? Ibi bintu bashinja Uganda ni ibinyoma gusa."

Ni ku nshuro ya mbere Uganda igaragajwe ko itera onkunga M23, u Rwanda rwo rukaba rwavuzwe mu zindi raporo za LONI zasohotse mbere y'iyi ariko na rwo rukabihakana.

Emile Shumbusho & Agencies

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development