Pages

Tuesday 16 October 2012

Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, u Rwanda rwagaragaje ko rudashyigikiye ibihano byafatirwa FDLR !

http://www.veritasinfo.fr/article-mu-nama-y-ibihugu-bivuga-igifaransa-u-rwanda-rwagaragaje-ko-rudashyigikiye-ibihano-byafatirwa-fdlr-111277893.html


Lundi 15 octobre 2012

francop.png

Kuri iki cyumweru taliki ya 14/10/2012 niho inama y'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa yasoje imirimo yayo mu mujyi wa Kinshasa. Mu gusoza iyo nama hafashwe imyanzuro 2 ikomeye ijyanye n'ibyemezo bigomba gufatirwa imitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo ariyo FDLR na M23.

 

Iyo myanzuro yemejwe ntampaka n'abakuru b'ibihugu na za leta bose bari bateraniye muri iyo nama uretse intumwa z'igihugu cy'u Rwanda zari ziyobowe na ministre w'ububanyi n'amahanga Madame Mushikiwabo Louise zanze gushyira umukono kubyemezo byo kurwanya umutwe wa FDLR na M23 ; ibyo bikaba byarahise bigaragarira buri wese mu bari muri iyo nama ko u Rwanda rugaragaje ko rufite uruhare mu kurema no gutera inkunga umutwe wa M23 nk'uko byemejwe n'impuguke z'umuryango w'abibumbye.

 

Umwanzuro wemejwe n'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa wateye igihugu cy'u Rwanda impungenge uteye utya : « umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa (Francophonie) wiyemeje gusaba akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gutanga ibihano byihariye kuri buri muntu wese wagize uruhare muguteza umutekano muke muburasirazuba bwa Congo ; igihugu cya Congo (RDC) kikaba kigomba gukurikirana mu nkiko abantu bose bakoze ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntu kandi umuryango mpuzamahanga ukaba ugomba kubifashamo Congo (RDC)».

 

Urwanda rumaze kubona uwo mwanzuro rwanze kuwushyiraho umukono , ruvuga ko ubwo buryo ibyo bihugu byemeje budashobora gukemura ikibazo k'intambara muri Congo ko ahubwo u Rwanda rwo rwifuza imishyikirano ya politiki hagati y'abashyamiranye muri icyo gihugu (gusaba leta ya Congo gushyikirana n'umutwe wa M23) ; icyo cyifuzo cy'u Rwanda kikaba kitarigeze gihabwa umwanya muri iyo nama kandi n'ahandi hose u Rwanda rwajyanye iki cyifuzo ntabwo cyakiriwe ; leta ya Congo yavuze ko idashobora gushyikirana n'umutwe wa M23 kimwe n'uko u Rwanda rwanze gushyikirana n'umutwe wa FDLR. Leta ya Congo ivuga ko umutwe wa M23 ari agakingirizo k'u Rwanda ikaba ahubwo isaba kuba yashyikirana n'u Rwanda aho kuba M23.

 

Uko biri kose ntabwo imyitwarire y'u Rwanda yo kwanga kwamagana umutwe wa M23 yatunguye abakuru b'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa kuko bisanzwe bizwi ko u Rwanda arirwo rwashinze uwo mutwe rukawuha n'ubufasha mu rugamba rw'intambara rwashoje muri Congo. Perezida w'Ubufaransa François Hollande we yavuze ko ingabo z'umuryango w'abibumbye (Monusco) ziri muri Congo zigomba kongererwa ububasha kugira ngo zishobore guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'imitwe yitwaje intwaro muri Congo ; ibyo kandi bishobora gukunda kuko Ubufaransa bufite ijambo mu muryango w'abibimbye akaba ari igihugu cya kabiri ku isi nyuma ya leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bihugu bitanga inkunga ikomeye mu gushyikira umutekano ku isi. Ibyemezo byafashwe n'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa bishobora kwemerwa uko byakabaye n'akanama gashinzwe amahoro ku isi bitewe ni uko uwo muryango ugizwe n'ibihugu bingana na kimwe cya gatatu cy'ibihugu byose bigize umuryango w'abibumbye bityo ibyifuzo by'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa bikaba bishobora guhita kuburyo bworoshye.

 

Ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa byafashe ibindi byemezo byerekeranye no kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano muke mu bihugu biwugize cyane cyane ufata ibyemezo byo kugarura umutekano mu gihugu cya Mali,gutunganya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kurengera amashyamba,kwigisha ururimi rw'igifaransa hakoreshejwe ikoranabuhanga no kurwanya ibikorwa by'ubusahuzi bwa kibandi (piraterie) mu gihugu cya Congo no mu kigobe cya Guinée.

Hari ibindi bihugu byinjiye mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa ari byo :Arménie (umunyamuryango wuzuye),Uruguay (indorerezi) na Qatar (umunyamuryango mfatanyabikorwa); kwinjira mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa ku gihugu cya Qatar byarasakuje cyane kuko kwemerwa kwacyo byihuse cyane kandi ubu icyo gihugu kikaba gifite ubukungu bwinshi cyane. 

 

Dore uko televiziyo RTBF isobanura ko u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye umutwe wa M23 :

Francophonie -aveu de culpabilité du Rwanda dans la guerre en RDC avec M23
http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=4dFcjYp2v7o


Ubwanditsi bwa veritasinfo. 

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development