Pages

Tuesday 16 October 2012

ESE MU RWANDA HABA AMOKO CYANGWA HABA ABANYARWANDA?

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/ese-murwanda-haba-amoko-cg-haba-abanyarwanda/

ESE MURWANDA HABA AMOKO cg HABA ABANYARWANDA

October 16, 2012 By Rwema IT Webmaster 7 Comments

Inyenyerinews imaze igihe kitarigito ikora ubushakashatsi ndetse inavugana na Abanyarwanda batandukanye, twanavuganye namoko atatu ari mugihugu. abahutu, abatutsi, abatwa. ndetse tuvugana nabakozi munzego za leta abasirikare, mumiryango itandukanye nko mubumwe nubwiyunge, munteko ishinga amategeko ,umuryango ibuka, maze badutangariza ibibikurkira.

Munteko ishinga amtegeko.
Murwanda ubwoko burahari, munteko ishinga amategeko twigeze kugira umudepite wumutwa wari uhagarariye abandi, witwaga Mpayimana Eli, yaje kwitaba imana, ndetse hari na amashyirahamwe yabatwa yagiye abaho mugihugu ndetse nubu arahari, hari ishyirahamwe riyobowe na Sebishwi Juvenari.

umuryango ibuka, niki gitandukanya abanyarwanda bakenye?
Nomuri ibuka barabitwemereye, kunshuro ya….. Urwanda ruribuka Genoside yakorewe abatutsi, umuryango ibuka wahembye abahutu bakijije abatutsi muri Genoside, hahembwe umuhutukazi witwa Karuhimbi zura, umuhutu witwa Gisimba Damas. Twatangarijwe ko ikibazo cyubwoko kitari kumugaragaro ariko ko gihari nonese imidugudu yubakirwa abacikacumu babamenya bate ko niyo warutunzwe n'umuhutu mbere ya genoside babimenya bakabanza kukwigaho ko ariyompamvu nubu hari ikibazo cyabatutsikazi baribatunzwe nabahutu bafite ikibazo cyahokuba. twabwiweko muri ibuka ariho hari ikibazo kitoroshye kijyanye namoko, umugore umwe yadutangarijeko yapfushije umugabo muri Genoside ati ubunashatse umugabo wumuhutu ariko nahise mba igicibwa mumuryango wa ibuka ntanijambo nahagira ntanubufasha nahabwa ati ikikibazo sige ugifite ngenyine, ati kandi twigishijwe ubumwe nubwiyunge nokubabarira.niyompamvu nagombaga gushaka kandi nkashaka uwonumva unyuze kandi ntanuwagombaga kumpitiramo.

Mugusirikare
Aha naho twabwiweko ubwoko buhari duhabwa arugero kuri Col. Gacinya wabaye icyamamare mukwica no kurigisa abantu, no mukwica urubozo, ngo byaje kugera ibukuru koyaba atunze umuhutukazi ikizere kiba kiragiye. undi musirikare mukuru byabayeho nuwitwa B/Gen Muganga Aloys uyu igihe yiteguraga gukora ubukwe numukobwa wumuhutukazi uvuka kimihurura President Kagame ubwe yamutegetse kumureka amutumyeho Gen James Kabarebe, Muganga arabyanga, kumunota wanyuma bucya ubukwe buribube President Kagame yahise amwohereza muri Congo ubukwe burasubikwa. Muganga agarutse yanze kuvakwizima aramurongora nyuma Muganga yaje gushakirwa icyaha akatirwa ninkiko za Kagame asabirwa igihano cy'urupfu ariko nyuma Kagame azakudohora aramurekura. Undi President Kagame yirukanye amuziza ubwoko (umuhutu) bwe nuwitwa S/Sg Munana wari umushoferiwe. Ubusanzwe mugisirikare iyobashaka kukwita umuhutu bakwita ''Matopi''

FPR yo amoko yayatangiye kera.
Muribuka ko mumagambo ya Kagame cyangwa abandi bamotsi ba FPR bakunze kuvuga ngo icyatumye bafata intwaro kwarukugirango bacyure impunzi za 59 ziganjemo ubwoko bwabatutsi, bakongera ngo impamvu bagiye muri Congo kwari ugucyura impuzi zabahutu zasize zishe abatutsi, ndetse hari naho bigeze kubaza Kagame impamvu yashyize abahutu muri guverinoma kandi ari abicanyi asubizako uwakubitira imbwa gusutama yazimara (bivuga ngo abahutu bose nabicanyi).
Nyuma yibi byose Kagame na FPR bakatubeshya ngo turi abanyarwanda! igihe cyose inyenyerinews izabona ahari akarengane gashingiye kubwoko cg akarere ntizihanganira kutabitangaza kuko ibi FPR ikora irimo guha akazi gakomeye ishyaka rizayisimbura no kwica ahazaza hagakondo yabanyarwanda . Kera Hayarimana yajyaga avuga ngo umunyarwanda age yishimira icyo aricyo (umuhutu, umutwa, umututsi) ariko kubera umururumba yajekugwa mumutego woguheza bamwe kubyiza byi gihugu ariko nibura we yemeraga ko ubwoko buhari.sibyogusa uwitwaga nyakwigendera COL Sekarije yamaraga guhaga ka Wiskey agatangira gutaka abatutsikazi.yari umuhutu ukomeye kandi ntawigeze amushinja amaraso yabatutsi.
Ese mbaze hari uwishyura kugirango avuke kubwoko ashaka? nyuma yibibyose Kagame bitewe ninyunguze, ntashaka ko hari umunyarwanda uvuga ko afite ubwoko kuvuga ubwoko ahita yumva abahutu yiciye muri Congo no mugihugu, cg akumva abatutsi akomeje kumenesha nokwica, Kagame afite umwihariko arusha President Habyarimana :kuba ntabwoko arebera izuba iyuje nabi uri umututsi aho arakwirenza waza uri umuhutu aho uba urubusa kuriwe, nabatwa ntawumuzanaho bwabutesi bwabo. Kagame ufite ishyaka rikize kwisi ntahandi abikura uretse kwitwaza amako, twese turabiziko irishyaka nta Ruganda ryinjiranye mugihugu icyo twabonye ni imbunda namasasu.
Banyarwanda Banyarwandakazi mureke twamagane leta yikinyoma, tubane neza twubahane twemere aboturibo uzahohotera undi ahanwe namategeko. Twubake igihugu gishingiye kukuri kuko kuba umuhutu umututsi cyangwa umutwa ntibitubuza kuba beza babereye urwatubyaye.


Mupenzi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development